Month: <span>August 2015</span>

Israel Mbonyi yakoze igitaramo kidasanzwe

Ni umuhanzi ufite indirimbo umunani gusa, indirimbo zakunzwe na benshi ku buryo budasanzwe, kuri iki cyumweru mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere izigize, Salle ya Serena Hotel  yuzuye mbere y’igitaramo imiryango irafungwa ndetse bamwe mu baguze amatike bataha batinjiye. Israel Mbonyi yafatanyije n’abandi bahanzi nka Simon Kabera, Liliane Kabaganza mu gutaramira Imana, hari kandi […]Irambuye

Umwalimu-SACCO irateganya guha buri mwarimu mudasobwa

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio Rwanda kuri iki cyumweru, umwe mu batanze ikiganiro yabwiye abari aho ko abarimu bagiye kuzahabwa za mudasobwa zigendanwa mu rwego rwo kubafasha kwigisha neza no kwihangira imirimo no kuyikurikirana. Iyi gahunda itegerejweho kuzaha abarimu amahirwe yo kwiyongerera ubumenyi binyuzemu bushakashatsi ndetse abazashaka gutegura imishinga yo kugeza muri za banki zikazabafasha […]Irambuye

Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro DF, Rayon iba iya gatatu

Irushanwa ryo gushyigikira ikigera Agaciro Development Fund ryegukanywe kuri iki cyumweru na Police FC itsinze ikipe ya Sunrise y’I Rwamagana igitego kimwe ku busa cya Hegman Ngomirakiza. Ni mu mukino wari witeguwe cyane n’impande zombi zasatiranaga ariko zinacungana cyane ngo hatagira itsinda indi ibitego byinshi. Uyu mukino wabanjirijwe n’uw’umwnaya wa gatatu wegukanywe na Rayon Sports […]Irambuye

Amavubi yitegura Ghana, yatsinze Walias ya Ethiopia 3 -1

Umugambi ni uguhangamura Ghana, ihagaze neza mu itsinda H irimo n’Amavubi. Mu mukino wo kwitegura uyu, Amavubi yatumiye Walias ya Ethiopia ayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe muri iyi week end kuri stade Amahoro i Remera. Ku munota wa 19 gusa rutahizamu Ernest Sugira yafunguye amazamu aherejwe neza cyane na Kapiteni wabo Haruna Niyonzima. Igice cya […]Irambuye

Rulindo: Icyapa kibuza kurenza 20KM/H ku muhanda mpuzamahanga!!

Ni icyapa cyashyizwe muri uyu muhanga mu myaka itanu ishize mu gihe hari ibikorwa byo gusana uyu muhanda mugari wa Kigali – Musanze – Rubavu, icyo gihe hari impamvu. Iki cyapa ariko kiracyari kuri uyu muhanda na nyuma y’uko umuhanda utsanwe, bamwe mu bakoresha uyu muhanda bavuga ko kibabangamiye cyane kuko ngo hari n’ubwo Police […]Irambuye

Musanze: Akurikiranyweho ‘gushimuta’ umwana w’ imyaka 11

Nshimyumuremyi Osiel afungiye kuri station ya Police ya Muhoza nyuma yo gufatanwa umwana w’umuhungu witwa Niyonzima François w’ imyaka 11 nyuma y’ uko ababyeyi be bari bamaze iminsi 10 baramubuze. We yisobanuye avuga ko yari yamurangiwe  nk’ umukozi wo mu rugo. Uyu mugabo utuye muri kagari ka Cyabararika avuga ko  bamubeshyera ko yashimuse uyu mwana  […]Irambuye

Police y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha nabi umuhanda bigahitana ubuzima

Ku rubuga rwayo Police y’igihugu yasabye abakoresha umuhanda bose kwitwararika uburyo bawukoresha kugira ngo hagabanyuke imfu z’abantu ndetse no kwangiza ibinyabiziga cyangwa ibindi bikorwa remezo bifitiye abantu akamaro. Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, 28, Kanama, habereye impanuka zikomeye zabereye mu turere dutandukanye twa Gasabo, Rusizi na Nyarugenge. Ziriya mpanuka zahitanye abantu […]Irambuye

Western Union igiye kujya ikora ku rwunguko itange umusanzu mu

Nyuma y’umuganda w’igihugu, amabanki atandakanye mu Rwanda binyuze mu mufatanyabikorwa, Western Union (serivisi zo kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bwambuka imipaka), batanze intebe zo mu ishuri 100 ku bigo bya Groupe Scholaire Remera Protestant na Groupe Scholaire Gahanga I, abakoze iki gikorwa baravuga ko iyi ari intangiriro ya gahunda ndende bafite yo kugira uruhare […]Irambuye

Kubera gukunda kwiga isanzure (Universe) yiyemeje kujya gutura kuri Mars

Umukobwa witwa  Sue Ann Pien w’imyaka 35  wo muri USA yatangaje ko afite amatsiko akomeye yo kuzakandagiza ikirenge ku mubumba wa Mars mu rugendo rwa mbere NASA iteganya kuzakora muri 2026 ruzitwa ‘One Mission hopefuls’. Uyu mukobwa amaze kumenya no kwemererwa kuzajyayo, ubu yatangiye gukora ibishoboka byose ngo ruzamubere rwiza, ariko nanone ngo ahanganye n’ibyifuzo  […]Irambuye

en_USEnglish