Abanyarwanda n’amategeko….haracyarimo kutamenya -John Gara
“Ku Isi hose; abantu benshi bibuka ko hari itegeko iyo bagize ikibazo”;
“Umuntu wese yari akwiye kumenya nibura bimwe mu bikubiye mu Itegeko Nshinga…”;
Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugurura ry’amategeko John Gara, yavuze ko mu bihugu hafi ya byose ku Isi; abaturage baba batazi amategeko agenderwaho n’ibihugu byabo ahubwo ko abenshi bakibuka kumenya no gusobanukirwa ikitwa “Itegeko” iyo bagize ikibazo runaka.
Buri muturage aho ava akagera; igihugu cyose abarizwamo; yaba kavukire; umwimukira cyangwa umushyitsi aba akwiye kubahiriza no kugendera ku mategeko icyo gihugu kiba kigenderaho.
Mu gihugu cy’u Rwanda nta buryo bwihariye bwagenwe bwafasha umuturage kumenya amategeko bityo umuntu akaba atabura kuvuga ko bishobora kuba n’intandaro yo gutuma habaho umubare munini w’abakora ibyaha abandi bakarengana, kuko benshi batazi amategeko.
*Ese ubundi Itegeko ni iki?
*Amategeko asumbana ate?
*Ni ayahe mategeko Umunyarwanda akwiye kumenya?
*Ni mpamvu ki hari ibyo amategeko y’u Rwanda atubuza?
*Itegeko rivugururwa ryari; kubera iki?
Ni ibabazo bishobora kwibazwa na benshi; John Gara uyobora Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko aragira icyo abivugaho.
Itegeko ni iki?
John Gara:”Ni umurongo uba uvuye mu nteko, abagize Inteko Ishinga amategeko bakavuga bati ikintu iki n’iki kigomba kugenda mu buryo ubu n’ubu. Ni ukuvuga ko biba ari ngombwa ko abantu bose bagendera muri uwo murongo.”
Ni ku kihe kigero Abanyarwanda bazimo amategeko?
John Gara: “ntabwo navuga ko ari ku kigero cyo hejuru, ariko navuga ko ari mu Isi yose; ku Isi hose abantu benshi bibuka ko hari itegeko iyo bagize ikibazo,…ariko hari ibintu usanga abantu muri rusange baba bazi y’uko hari itegeko ribihana, nko kwica umuntu; kwiba; guhohotera…”
John Gara avuga ko hari amategeko menshi aba yarashyizwe mu Igazeti ya Leta ariko abantu benshi batayazi; akavuga ko nk’uko Itegeko Nshinga ribigena nta rwitwazo rwo kutamenya Itegeko umuntu yaheraho asaba kurenganurwa ku cyaha runaka. Ati “Oya; Urizi utarizi; iyo ari itegeko nawe riragufata.”
Ni izihe ngaruka zaterwa no kuba abantu badasobanukiwe amategeko?
John Gara: “ icya mbere ni uko bashobora gukora ibintu badakwiriye gukora, icya kabiri; bashobora gukora ikintu kibi batabizi (kubera kutamenya itegeko) bikabagiraho ingaruka (guhanwa).”
Ni ayahe mategeko y’ibanze umuturage akwiye kuba azi?
John Gara: “ itegeko umuntu yatangiriraho ni Itegeko Nshinga; …yego nta muntu warimenya kuva ku ngingo ya mbere kugeza kuya nyuma ariko hari ibiba biri mu itegeko Nshinga umutu yagakwiye kuba azi.”
Uyu mugabo wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko avuga ko uretse Itegeko Nshinga asanga hari n’andi mategeko Umunyarwanda akwiye kumenya bitewe n’imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ati “…nk’itegeko rihana ibyaha; irindi tegeko rikomeye ku muturage wo mu Rwanda ni itegeko ry’ubutaka n’itegeko ry’Izungura, ku bashoramari bakamenya itegeko ry’imisoro, abafite ibinyabiziga nabo baba bakwiye kumenya amategeko y’umuhanda.”
Ni irihe tandukaniro riri hagati y’Itegeko; ibwiriza n’Iteka?
John Gara: “ amategeko ava mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko hakaba Amateka (Iteka) abaho kuko amategeko abyemera, ntabwo washyira ibintu byose mu mategeko; itegeko riravuga riti iki kigomba gukorwa, kizakorwa kuko cyashyizwe mu Iteka n’Umuminisitiri; Minisitiri w’Intebe cyangwa na Perezida; ariko ibi bigakorwa bishingiye ku ngingo ziri mu mategeko
Amabwiriza; hari ubwo nayo usanga ari itegeko rivuga ngo ibi bizakorwa, mu mabwiriza hakaba hari n’amabwiriza adashingiye ku itegeko, hari amabwiriza Abaminisiti bemerewe gukora bidashingiye ku itegeko runaka.”
Ni ryari bigaragara ko Itegeko rikenewe?
John Gara: “kugira ngo umenye ko itegeko rikenewe biva ku bintu bitandukanye; icya mbere; hari ubwo haba habaye ibintu bishya mu gihugu, bigasaba ko habaho itegeko rigena uko bikorwa (bikoreshwa); nk’ubu hariho Telefoni kandi kera ntizabagaho, icyo gihe haba hakenewe itegeko riteganya uko bizanwa n’uko bikoreshwa.”
John Gara avuga ko hari ibindi bishobora gutuma hashyirwaho itegeko nko kuba igihugu cyasinyana amasezerano runaka n’ikindi, bityo hagashyirwaho itegeko rizagena uburyo aya masezerano yubahirizwa ndetse no kuba hagenwa amategeko ashyiraho ibigo bishya.
Uyu muyobozi avuga ko mu gushyiraho itegeko hanarebwa ku byo riri bukemure, ati “ikindi; urareba uti iki kintu kigiye gushyirirwaho itegeko gifashe ku bantu bangana gute; ari nk’abantu batatu; byakorwa mu bundi buryo ariko kiramutse gifashe ku bantu nka Miliyoni cyangwa ku gihugu cyose, icyo gihe hashyirwaho itegeko.”
Hakorwa iki iyo hakozwe ikintu gifatwa nabi ariko kidafite Itegeko rikivugaho?
John Gara: Abaza, ati “nk’ibihe?”
Umunyamakuru (Umuseke):“nko kwicuruza (uburaya); ubusinzi; ubutinganyi n’ibindi.”
John Gara:“ nabikomojeho; iyo ubona itegeko nta cyo rizahindura; icyo gihe uba ushaka gusuzugurisha iryo tegeko; ikindi amategeko ashyirwaho ureba icyo umuryango mugari ushaka; ibyo wari uvuze ushobora gusanga Abanyarwanda benshi batabibona nk’ikibazo.”
Amategeko asumbana ate?
John Gara: ati “ amategeko uko asumbana; irya mbere ni Itegeko Nshinga; nta rindi tegeko rishobora kurisumba cyangwa kurivuguruza, hagakurikiraho amategeko Ngenga; hakaza andi mategeko; wava kuri ayo hakazaho amateka (Iteka).”
Ni mpamvu ki hashyizweho Komisiyo yo kuvugura amategeko?
John Gara: “tuzi neza ko umuryango Nyarwanda ugenda uhinduka; n’ibindi bidufashe bigahinduka; bityo bikadusaba ko duhora tuvugura amategeko.”
Kugira ngo abaturage bamenye amategeko; hakorwa iki?
John Gara: “icya mbere ni uko inzego zose zikora ibirebana n’amategeko twakwegera abaturage tukabasobanurira muri macye ibiri mu mategeko igihugu kigenderaho yaba mashya cyangwa asanzwe.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ibi uvuze ni ukuri kabisa abanyarwanda benshi bakora ibyaha bikabagiraho ingaruka kubera baba batabizi ariko wenda mu itegeko handitswe ngo ntiwakirenganura uvugako utari uzi itegeko.
None ko hari imanza zimwe nazimwe nagiye numva umuntu akagabanyirizwa ibihano bitewe n’urwego rw’amashuli afite bafite.
Urugero uwize amashuli abanza kugeza kuyisumbuye agahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano mugihe uwarangije kaminuza we ahabwa igihano cyose.
Ibi byo byaba biteganywa n’amategeko cg ni umwanzuro umucamanza ashobora gufata kugiti cye.
Ibyo uyu mugabo avuga nibyo uwacu ho bihumira kumirari kubona umuturage yikorera inyandiko Ngo zo gusaba guhindura itegekonshinga atazi no gusoma.
hhhhhhh…..!!
Uri umugome!
Gala urakoze nge nkuziho ubuhanga Ariko ushyizeho nakarusho Ko kudusobanurira ibijyanye Nibyo dukwiye kwitaho nk’abaturage.Gusa ikiruta ibindi nugushyiraho ibyo rubanda nyamwinshi babona Ko bitababongamiye kuko nta Bantu nt’amategeko.
Ijambo “rubanda nyamwinshi” ryagiye rikoreshwa nabi mu mateka, si byiza kurigarura hano.
Urakoze kubyumva
N’andi magambo nk’ubuyanja, etc, akwiriye kuva mu magambo agize ururimi rwacu
yego nibyo yakoreshejwe nabi ariko gukosora ikintu si ukugikuraho, turikoreshe aho bikwiye kandi nabumva nabo bumve ibintu mukuri kwabyo ntibahere mu byakera. urugero nibavuga Habyarimana ntubonemo umuntu amateka tuzi ahubwo wumve ko ari izina rye. urakoze kunyumva.
Ntabwo ijambo ryareka gukoreshwa kuko hari igihe ryakoreshejwe nabi. None se amagambo yavugaga ibyiza ko yakoreshejwe nabi tuyaretse twayasimbuza ayahe. Ahubwo twubahe ururimi rwacu tururinde abakomeza kurwangiza. Hashyirweho n’itegeko ryo kurinda Ikinyarwanda. Murakoze
Abaturage benshi muri iki gihugu barasanga itegeko ry’ubutaka rikwiye kuvugururwa, ese ubwo bazandikira inteko bayisaba kuvugurura iryo tegeko? cyangwa se Inteko ubwayo ishobora kuzibwiriza igafata “initiative” yo kuvugurura iryo tegeko ishingiye ku byo yumvana abaturage.
Hari n’ikibazo gikomereye rubanda kijyanye no gusorera ubutaka. Iki kibazo kirakomeye cyane sinzi niba intumwa za rubanda ziyumvisha uburemere bwacyo. Nikidashakirwa umuti vuba bizagera igihe usange abaturage benshi barahagaritse gutanga uwo musoro, ese icyo gihe Leta izafatira amasambu yose y’abo baturage bananiwe gutanga umusoro? Leta se niyafatira bizagenda bite? abaturage bazatungwa n’iki? Leta se nimara kuyafatira izayakoza iki? izayaha abandi baturage se? izayateza cyamunara se? izayabyaza umusaruro se yo ubwayo? Rwose hari ibibazo byinshi byibazwa kuri iki kibazo cyo gusorera ubutaka.
Hari ndetse nabavuga bati kugira ngo iki kibazo gikemuke, uriya musoro w’ubutaka wari ukwiye kuvanwaho, bati rwose nta muntu wagakwiye gusorera ubutaka. Leta rero ikwiye gutekereza neza kuri iki kibazo, igakora ubusesenguzi buhagije kandi mu bwitonzi hanyuma igafata umwanzuro unyuze rubanda.
Comments are closed.