Mu masaha make ari imbere impande zihanganye muri Sudani y’epfo zirahurira muri Ethiopia zisinye amasezerano y’amahoro azarangiza intambara imaze amezi 22 ica ibintu muri Sudani y’epfo. Perezida Salva Kirr na Riek Machar bahoze bafatanyije kuyobora igisirikare cyaharaniraga ko Sudani y’epfo yakwiyomora kuri Sudan kubera ko hari amakimbirane yatumuga abarabu bahangana n’abarabura b’Abakirisitu bituma havuka intambara […]Irambuye
Nyuma yo kumara hafi amezi umunani abahanzi bakunzwe ku Rwanda kurusha abandi bahatanira kuzasigaramo umwe uzatwara igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda buri mwaka cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu , kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15, Kanama 2015, abafana bamenye uwo ariwe uwo akaba ari Butera Jeanne […]Irambuye
*95% ntibabona ibyangombwa nkenerwa *22% babeshwaho n’atarenze 10 000Rwf ku kwezi *Umushyikirano wa 2013 wari wemeje kwiga kuri iki kibazo ariko n’ubu… *Bababazwa n’umugani ab’ubu baca ngo “Urukwavu rukuze bararurya” *Hari abahabwa Pansiyo ya 5 200Rwf ku kwezi!!! Ubushakashatsi bwakozwe na Komite y’ubuvugizi y’imiryango n’amasendika y’abakozi ,n’iy’abageze mu zabukuru bafata amafaranga ya Pansiyo bwerekana ko […]Irambuye
Jacques Tuyisenge ni Kapiteni w’Ikipe ya Police FC, ntazibagirana mu mateka yayo, cyane ko ari we kapiteni w’iyi kipe wa mbere wayihesheje igikombe, ubwo yatwaraga igikombe cyo kurwanya ruswa muri 2014, nyuma y’amezi make agaterura igikombe cy’Amahoro. Umuseke waganiriye na Tuyienge ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’ite n’ubwo mu kibuga kuva yatangira umwuga wo gukina umupira […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, abagize imiryango ikorera ubuvugizi abakozi izwi mu gifaransa nka Syndicats bahuye na bamwe mu bahoze bakorera Ikigo cyari gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi EWSA birukanywe mu buryo bavuga ko budahuje ‘amategeko, baganira ku cyakorwa kucyakorwa ngo kiriya kibazo gikemurwe mu mahoro. Umwaka ushize hagati nibwo hashyizweho ibigo bibiri REG na WASAC […]Irambuye
Uko igitaramo cyagenze-Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, kuri Stade Amahoro harimo kubera igitaramo mboneka rimwe mu mwaka gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar ryabaga ku nshuro ya gatanu. Abahanzi icumi bose baranyura imbere y’imbaga y’Abanyakigali yakubise yuzuye, cyane cyane urubyiruko. Umuhanzi wegukana Guma Guma y’uyu mwaka arahembwa Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, […]Irambuye
Nuganira n’abantu bamwe bazakubwira ko icyiyoni ari inyoni iramba cyane ndetse babicamo umugani batebya iyo bashaka kuvuga ko umuntu runaka ari mukuru cyane bakavuga ko ngo afite imyaka nk’iy’icyiyoni. Iyi nyoni ubusanzwe ireshya na 30cm cyangwa 35. Ishora gupima garama ziri hagari ya 400 na 600 bitewe n’aho yakuriye n’ibyo irya. Tubamenyeshe ko icyiyoni kirya […]Irambuye
Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi yarashwe amasasu n’abantu tutaramenya agahita yitaba Imana. Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru apfuye nyuma y’uko Gen Adolphe Nshimirimana nawe yarashwe ku italili ya 02, Kanama uyu mwaka agahita akahasiga ubuzima. Igipolisi cy’u Burundi giherutse kwemeza ko muri kiriya gihugu hari aabantu runaka babitse intwaro kandi […]Irambuye
Umuryango utegamiye kuri Leta, Kemit Rwanda mu mushinga wawo ‘Faces of Life’ wafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora amafoto avuga ashobora kubafasha kumenyekanisha ubuzima bwabo, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama nibwo bamuritse amwe mu mafoto babashije gufotora. Antoine Ruburika umuyobozi muri RGB, asanga iki gikorwa ari cyiza ngo kuko cyigamije gufasha […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, muri Hotel Umubano ku Kacyiru, Umuryango Transparency International Rwanda wamuritse ubushakashatsi wakoze ku bijyanye n’ubunyamwuga bw’Inkiko, uko Inkiko zishyira mu bikorwa inshingano zazo ndetse no kureba niba abantu banyurwa n’imyanzuro y’inkiko. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko nubwo hari umubare munini w’abanyurwa n’ibyemezo by’inkiko, abagera kuri 28% ngo ntibanyurwa na service bahabwa nazo. […]Irambuye