Abatunzwe na Pansiyo bashavujwe no kubaho nabi kandi barakoreye Leta
*95% ntibabona ibyangombwa nkenerwa
*22% babeshwaho n’atarenze 10 000Rwf ku kwezi
*Umushyikirano wa 2013 wari wemeje kwiga kuri iki kibazo ariko n’ubu…
*Bababazwa n’umugani ab’ubu baca ngo “Urukwavu rukuze bararurya”
*Hari abahabwa Pansiyo ya 5 200Rwf ku kwezi!!!
Ubushakashatsi bwakozwe na Komite y’ubuvugizi y’imiryango n’amasendika y’abakozi ,n’iy’abageze mu zabukuru bafata amafaranga ya Pansiyo bwerekana ko umubare munini w’abakozi b’amikoro make n’abageze muzabukuru bafata amafaranga ya pansiyo babayeho nabi bitewe no guhembwa amafaranga y’intica ntikize.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 13 Kanama 2015 bwerekana ko abakozi b’amikoro make n’abageze muzabukuru bafata pansiyo barenga 95% badashobora kubona ibikenerwa bya ngombwa mubuzima bwabo bwa buri munsi n’ubw’imiryango yabo nk’ibyerekeye ibiribwa bihagije, amacumbi akwiye, imyambaro ikwiye, kwivuza neza, kohereza abana mu mashuri n’ibindi.
Imibereho y’Abageze muzabukuru bafata Pansiyo.
Abageze muzabukuru bafata pansiyo babajijwe muri ubu bushakashatsi, abangana na 58% ngo babeshwaho n’amafaranga atageze ku bihumbi mirongo ine y’amanyarwanda mu kwezi naho 22% bo bakabeshwaho n’amafaranga atarenga ibihumbi icumi(10,000 Rwf ) ku kwezi.
Perezida w’umuryango nyarwanda w’abari muri pansiyo Modeste Munyuzangabo yabwiye Umuseke ko benshi mu bafata pansiyo babayeho nabi kandi barakoreye Leta ndetse n’ibigo bikomeye.
Munyuzangabo avuga ko mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2013 iki kibazo cyaganiriweho ariko n’ubu ngo ntacyo kirakorwaho kijyanye no kongera amafaranga ya Pansiyo ajyanye n’ibiciro biri ku masoko.
Munyuzangabo avugabo bandikiye inzego za Leta zitandukanye harimo na Ministri w’intebe ariko ngo nta gisubizo gifatika bahawe.
Ubusanzwe umuntu ufata amafaranga make ya Pansiyo ngo ahabwa ibihumbi bitanu na Magana biri(5,200 Rwfs) aya akagenda arutanwa bitewe naho umuntu yakoraga n’amafaranga y’ubwiteganyirize yatangirwaga.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko nkuriya ufata Pansiyo ya 5 200Rwf bifuza cyane ko yakongerwa nibura akaba ibihumbi 25 kuko ayo mafaranga ibihumbi bitanu atabeshaho umuntu ushaje ku kwezi.
Aba bageze mu zabukuru kandi ngo bababazwa na Sosiyete nyarwanda igenda ibajugunya, ngo umugani wahozeho uvuga ngo “Urukwavu rukuze rwonka abana” wasimbuwe n’uwo ab’ubu bavuga ngo “Urukwavu rukuze bararurya”.
Munyazangabo avuga ko ubushakashatsi bwabo bwerekanye ko umubare munini w’afata pansiyo usanga ari abakene cyane batungwa no gusaba ubufasha mu miryango bakomokamo.
Uretse kuba bifuza ko amafaranga ya pansiyo yakongerwa ,abageze muzabukuru bafata pansiyo barasaba ko bose bashyirwa mu bwishingizi bwa RAMA kandi mugihe uri muri Pansiyo RSSB(Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda) ikunganira umuryango we mu kumushyingura.
Daniel HAKIZIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Yewe birababaje Amafranga 5200 ni agahinda gusa i Rwanda
Harimo n’agahimano kuko abakoreye leta zo hanze nk”u Burundi n’ahandi babaha agatubutse. Abakoreye mu Rwanda ntacyo babona kandi batarasibaga gutanga imisanzu.
Erega ikibazo kimishahara murireta kirakabije pe! wehose umuntu azahembwa ibihumbi 30000 kadi akora amasaha 24/24 uruva yazamugezahe koko gusa nibiminjiremo agafu kuko igihugu cyacu kigeza ahashimishije murakoze
Niba ukora ahebwa 30.000frw se urumva uwagiye muri panssion azabona angahe se?
Ndumiwe mubwire vision 2020 yari ifite intego yuko umunyarwanda wumukene azaba atunzwe na amadollars 1000$ MBESE UYU UHEMBWA 30.000rwf ayagezamo se? tuvuge ko bari buzongeze akubye 3 ayo bahembwa se? kuko ariho yagerwaho ndavuga vission 2020.
Twe kubeshya maya se wabonye 80% huye bageze hehe? ku madollars 1000$ UMUTURAGE AYAGIZE AYO ukorera letat yaba ahembwa angahe? Ikinyoma imibare irakinyomoza rwose. Pole sana. wowe uhebwa 30.000 ubahehe se mwana? vugira kuri radio maya turebe ayo yabonye. Ku technical bizagezahehe se.
Ariko rero Mubyeyi Maria aheza uvuga simpa bons kuko kuko rubanda rugufi nirwo rugize igihugu ariko hano iwacu i Rwanda ntibabikozwa
Wowe wiyita Alert, reka amarangamutima yawe, usabe ko ikibazo cyasuzumwa nkuko byasabwe mu mushyikirano. Ngo abakoreye Leta zo hanze bahabwa agatubutse! Ninde waboherejeyo? Ni bangahe? Abakoreye DRC bahabwa angahe? Reka kuvuga ubusa, ba intore ureke kuganya ahubwo dushake igisubizo kuko amafaranga 5200 ntawe yatunga mu gihe cy’ukwezi!
Umuntu ahabwa ayo yiteganyirije. Ahubwo gusaba kongezwa wabiherahe ko pansiyo atari umushahara. Icyo mbona Syndicat yamarira twe abakozi nuko yasaba ko ayo witeganyirije yose buri gihe uko ifaranga ritaye agaciro pansiyo nayo yaringanizwa n’igihe rigezemo.
Amategeko ya pension yo yari ngombwa ko avugururwa kuko arakocamye!
Comments are closed.