Digiqole ad

Congratulations kuri Knowless wegukanye PGGSS5

 Congratulations kuri Knowless wegukanye PGGSS5

Ibyishimo byari byose kuri Knowless nyuma yo gushyikirizwa Sheki ye ya Miliyoni 24.

Uko igitaramo cyagenze-Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, kuri Stade Amahoro harimo kubera igitaramo mboneka rimwe mu mwaka gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar ryabaga ku nshuro ya gatanu.

Abakunzi b'umuziki w'abanyarwanda bageze kuri stade kare cyane.
Abakunzi b’umuziki w’abanyarwanda bageze kuri stade kare cyane.

Abahanzi icumi bose baranyura imbere y’imbaga y’Abanyakigali yakubise yuzuye, cyane cyane urubyiruko. Umuhanzi wegukana Guma Guma y’uyu mwaka arahembwa Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo ahita ahabwa Miliyoni esheshatu, hanyuma akajya ahembwa ibihumbi 500 bya buri kwezi, mu gihe cy’umwaka, akanafashwa gukora no kumurika umuzingo w’indirimbo umwe.

Lion Imanzi, Tonzi na Aimable nibo bakemurampaka b'iri rushanwa, ari nabo bafite ijambo rikomeye kuri bwegukane iri rushanwa.
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable nibo bakemurampaka b’iri rushanwa, ari nabo bafite ijambo rikomeye kuri bwegukane iri rushanwa.

Anita Pendo, nk’umushyushyabirori umaze igihe kinini muri iri rushanwa niwe urimo gushyushya abitabiriye iki gitaramo.

Mu masaa Moya n’igice, nibwo iki gitaramo kiba cyahuruje imbaga cyatangiye, ku ikubirito umuhanzi Rafiki, bakunda kwita umwami w’injyana ya Coga niwe wabanjirije abandi bagenzi be.

Rafiki niwe wabanjye ku rubyiniro.
Rafiki niwe wabanjye ku rubyiniro.

19h50: Jules Sentore waherekejwe n’intore zicinya umudiho, yinjiriye mu ndirimbo ‘Udatsikira, Ngera’

Jules Sentore n'intore zaje zimugaragiye.
Jules Sentore n’intore zaje zimugaragiye.

20h03: Bruce Melody ageze ku rubyiniro n’indirimbo ye ‘Ntundize’, yakiriwe n’abafana benshi biganjemo ab’igitsina gore. Uyu ari mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana. Indirimbo ye ‘Ndakwanga’ n’ubwo ifite amagambo asa n’ashimangira urwango, ikundwa na benshi ku buryo bamufasha kuyiririmba.

Bruce Melody Igitangaza.

Buruce Melody n’abafana be bitwa ‘Ibitangaza’ bamufashije kugaragaza ko nawe akwiye iki gihembo, nyuma yo kugarukira muri bane ba nyuma bahabwaga amahirwe yo kucyegukana umwaka ushize.

20h09: Indrimbo ye (Bruce Melody) “Ndumiwe” yahagurukije ‘Ibitangaza’ byinshi.

20h14: Odda Paccy, umukobwa watinyuye abanyarwandakazi kwinjira mu Muziki wa Rap by’umwuga yinjiye ku rubyiniro. Mu ndirimbo ye Banseka, yakiriwe n’abantu baringaniye. Indirimboye ‘Umunyamujyi’ yo yahagurukije abafana (20h20).

Odda Paccy

20h24: Butera Knowless ukunzwe na benshi yinjiye ku rukiniro bigaragara ko amaze iminsi ategura neza, dore ko ari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Indirimboye ‘Sweet mutima’, iherekejwe n’urusaku ruvanze n’amasifure y’abafanabe byahagurukije benshi.

Knowless uri mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo yongeye kugaragaza ko agikwiye.

Ababyinnyi ba Knowless bari bafite udushya tunyuranye.
Ababyinnyi ba Knowless bari bafite udushya tunyuranye.

20h42: Abasore babiri bagize itsinda rya TNP binjiye ku rubyiniro.

Abasore bagize itsinda TNP kuba ari ubwa mbere bitabiriye Guma Guma ntibyaboroheye.
Abasore bagize itsinda TNP kuba ari ubwa mbere bitabiriye Guma Guma ntibyaboroheye.

20h54: Senderi International Hit mu ndirimbo ye ‘Nsomyaho’ nawe yakiriwe n’abafana batari bacye.

Senderi wemeza ko ari Chris Brown w'i Kigali.
Senderi wemeza ko ari Chris Brown w’i Kigali.

21h05: Bulldogg wagaragaje ko nawe akwiye iki gikombe dore ko yanakiriwe n’urubyiruko rwinshi, yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Nk’umusaza na Cinema”.

Bulldogg ati "Ntabwo dufanwa n'ibirara, mwe mwaje kunshyigikira ntimuri abarara, abarara ni abiba."
Bulldogg ati “Ntabwo dufanwa n’ibirara, mwe mwaje kunshyigikira ntimuri abarara, abarara ni abiba.”
Abafana ba Bulldogg bari benshi.
Abafana ba Bulldogg bari benshi.

21h18: Active Group imenyerewe ku mibyinire yinjriye ku ndirimbo “Lift na Pole”.

Active, abasore bagezweho, bagaragaza imibyinire cyane ko harimo n'abahoze ari n'ababyinnyi.
Active, abasore bagezweho, bagaragaza imibyinire cyane ko harimo n’abahoze ari n’ababyinnyi.

21h31: TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys naryo rihabwa amahirwe uyu mwaka binjiriye mu ndirimbo yabo ikundwa na benshi ‘No one like me’. Aba ni nabo basoje gahunda ibanza, aho buri muhanzi cyangwa itsinda uri muri iri rushanwa yaririmbaga indirimbo ebyiri.

Dream Boys yakiriwe n'abafana bayo 'Indatwa'.
Dream Boys yakiriwe n’abafana bayo ‘Indatwa’.
Dream Boys yitabiriye PGGSS zose zabanje, yakunze guhabwa amahirwe yo kuryegukana ariko bikanga.
Dream Boys yitabiriye PGGSS zose zabanje, yakunze guhabwa amahirwe yo kuryegukana ariko bikanga.

21h52: Mbere y’uko hamenyakana abahanzi ba mbere, ubu harimo kuba tombola, aho abanyamahirwe baribwegukane amakaziya ya Primus 40, ndetse na Moto nini enye.

22h00: Jay Polly nk’umuhanzi wegukanye PGGSS4 nawe aje gususurutsa imbaga itegereje umusimbura. Indirimbo ze ‘Malaika no ku musenyi’ ziracyakunzwe na benshi.

Jay Polly wegukanye irushanwa ry'ubushize.
Jay Polly wegukanye irushanwa ry’ubushize.

Jay Polly ati “Igikombe gikwiye kongera gutaha ku mu-Taff Gang”, ubwo yacaga amarenga ko mugenzi we Bulldogg wahiriwe cyane n’ibitaramo bya Live byo kuri uyu mugoroba, icyabereye i Nyamirambo, icyebereye i Rubavu n’icy’i Musanze.

22h15, kugera kuri aya masaha mu gihe hagitegerejwe ibyemezo bituruka ku bakemurampaka (judges) n’amanota y’abatoye bohereza ubutumwa bugufi, benshi mu bahanzi cyane cyane abahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa baragaragaza ubwoba, kimwe n’abafana baje kubashyigikira.

22h39: MC Anita agarutse ku rubyiniro, aho ahamagaye abahanzi bose icumi bahatanaga.

22h43: Abafana benshi barahuriza kuri Knowless na Bulldogg.

22h46: TNP ku mwanya wa cumi

22h46: Rafiki ku mwanya wa cyenda

22h47: Paccy ku mwanya wa munani

22h48: Senderi ku mwanya wa karindwi

22h49: Jules Sentore ku mwanya wa gatandatu

22h49: Active ku mwanya wa gatanu

22h50: Bulldogg, wahabwaga amahirwe aje ku mwanya wa kane

22h52: Dream Boys nabo bahabwaga amahirwe ku mwanya wa gatatu, na Sheke ya Miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda.

22h57: Bruce Melody niwe wegukanye umwanya wa kabiri.

22h57: Knowless niwe wegukanye Miliyoni 24, nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma SuperStar 5.

Ibyishimo byari byose kuri Knowless nyuma yo gushyikirizwa Sheki ye ya Miliyoni 24.
Ibyishimo byari byose kuri Knowless nyuma yo gushyikirizwa Sheki ye ya Miliyoni 24.

Aha niho urugendo rwatangiye muri Werurwe rusoreje, abakunzi b’umuziki w’abanyarwanda by’umwihariko Primus Guma Guma SuperStar ni ah’umwaka utaha.

Photo: Plaisir Muzogeye

Joel Rutaganda & Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • knowless oyeeeeee !

  • Bruce Melody arabarusha bose

  • Cyakoza guma guma irabishye,kdi cameraman wagirango nawe yarari mu batanze amanota kuko camera arayitunga ugiye kuvamo

  • Waouuuuhhhh Butera oyeeee!!!

  • Bitera oyeeee, uyu mukobwa arashoboye ,afite ijwi ryiza kandi indirimbo ze turazikunda.abonye ubushobozi akomeze atugezeho ibyiza.

  • Miss BUTERA turamwemera kandi yari akwiye kiriya gihembo ,abonye ubushobozi akomeze atugezeho ibindi bihangano byinshi byiza.

  • Senderi yarenganye nibura yari kuza muri 4 ba mbere,Knowless ni gender yamuhaye igikombe nta miririmbere ye.Bruce Melody ck Dreams Boys umwe muri abo niwe wari ugikwiriye

  • Butera we ndishimye cyane kuba utwaye igikombe waragikoreye kabisa kandi turagukunda

  • Conglatulations to BUTERA

  • Nonese ko mbona
    Senderi yatungereje ibintu bye!!!!!
    Aha ntibyemewe di!
    Nuguta umuco

  • The whole thing this year had no justice. Because if live was counted on I am sure a 100% that Knowless should not be announced as a winner.

  • Ariko twe indatwa mutuziza ikiOki

  • Inda mutuziza iki buriya ariko ikindi gikombe nitwe nacyo tuzagitwaratuzagitwara

  • Gusa iri kosa rya cameraman ntirizingere. Camera uwo ayitunze yavagamo byagaragaje ko yari afite icyo abiziho. Gusa twishimye kuko Knowles yaragikwiye kbs.

  • Butera warugikwiye rwose waragikoreye mukobwa mwiza

  • congz butera

  • My wishs didn’t achieved,because of bulldogg fail.

  • Turetse amarangamutima Bruce M
    arabarenze.Buriya koko Knowless wavuga NGO niwe wa mbre koko ahaaaaaa!!!

  • ntago bishimishije na gato guma guma ni agakingirizo ko kwamamaza ,ubu c hari utarabona ubuhanga bwa bruce melody? No gukundwa kwa Bulldog??

    Rwose bralirwa yihangane izane irindi rushanwa ry’ubuhanga sinon murangiza imitwe yabantu ku busa

  • Knowless simufana ntanijwi yigirira ariko ubwo nyine niba yarabarushije abafana niiwe warugikwiye kuko iri rushanwa niryukunzwe siryuzi kuririmba.gusa abavugana nawe bazamubwire arekeraho kwitukuza wagirango ni umuzairoise noneho

  • Muburundi namahoro uretse intambara yumunwa (ibihuha). Burundi namahoro today& forever!

  • Bruce we , live yawe ni ntagereranywa,nta panique ugira,wigirira icyizere cy’ijwi ryawe,courage ubutaha ni wowe .

  • Bruce melody Yaraye yibwe igikombe ntakundi ihangane ntakundi

  • Aba judges bacu ni faux , ubona nibura iyo bagiha umuntu ubikwiriye atari uriya mukobwa uririmba nka microphones yasaraye. Gusa gumaguma ntacyo imariye abahanzi ni ukubatesha igihe gusa. Congé kubabimenye bakabivamo itangira……

  • ariko indatwa batuziza iki? buriya ariko ikindi nicyacu noneho mutwitege

  • abanyafrica gutera imbere bizatugora rwose,ubwo murabona mutari koshya urubyiruko rwose kujya mu miziki?urubyiruko 90%baraho bose barifuza kuba abahanzi,ubwo se ntimubona ko uRwanda ndetse na africa tudafite ibibazo? ikibazo abo bazungu nibo barimo kubashuka nutwo dufaranga twamafuti kugirango bakomeze barangaze urubyiruko rw’abanyafrica kugirango bakomeze barangare noneho tuzakomeze tube abakene bakomeze badutegeke.
    ikibabaje kurusha ibindi nuko nta muyobozi numwe uraha urubyiruko inama yo kutajya mu miziki bitewe ningaruka nyishi zibamo zitari nziza( gutwara inda zindaro,kurwara sida,kunywa urumogi)nibindi byishi kandi bibi byarangaza abanyafrica,ahubwo usanga nabo babashora

  • Nuko nyine iriya atari Cheque, naho ubundi agiye kuri Banque nta mafaranga bamwihera kuko ntiyitwa Knowless!

  • Bravo ku ba judges, Knowless niwo twabonaga wagitwara ukurikije ibigenderwaho n’amanota uko uteye, uretse ko tutemeranyije kubantu babiri babikoze mu ntara yewe n’i Kigali baragerageje. Bane ba mbere byo niko twari tubyiteze, ariko nimero gatanu yari kuba Senderi, nimero karindwi akaba Rafiki. icumi yo ni byo. Kubabikurikiraniye hafi, twumvaga urutonde rwari kmera gutya dukurikije ibyo mwagedeyeho: 1. Knowless. 2. Bruce Melody. 3. Dream Boys. 4. Buldogg. 5. Senderi International Hit. 6. Sentore 7.Rafiki 8.Active 9.Paccy 10. TNP.

  • Burya koko uwihanganye akama ishashi!!!! muribuka uyu mukobwa Butera Knowless uburyo yihanganye kdi ntarambiwe kwitabira amarushanwa ya PGGSS? kurya ryatangira mu Rwanda? umuhati we,ubwitange n’ikinyabupfura asanzwe yigirira mubuzima busanzwe na byo nibimwe mubyamufashije kugera kuri yi ntsinzi rwose, mukobwa wacu tukurinyuma kdi tuzakomeza kugushyigikira no mubindi uteganya gukora imbere, kuko ntabwo turabafana bo mumuziki gusa ahubwo twiteguye kugufana no mugihe cyose watwitabaza.

  • cameraman ni ubunararibonye cyangwa yari afite irindi ibanga ko twabonaga atunga camera ugiye kuvamo?Niba ntarindi banga ubutaha bazamushyire muba judges uwa mwanya turawumusabiye.

  • Congratulations Queen Knowles, nari nabivuze Ko uzaryegukana none bibaye impamo Amen

  • Bravo kuri Knowless ,

  • hhhhhhhhh

  • CONGRATULATION KURI KNOWLES ARIKO TUZIRIKANA NA DREAM BOYS

  • Music nigikorwa cibirere, urushabandi gusambana aronka igihembo

    • butera oyeeeeeeeeeeeeeeeeee gusa yigize kuvuga amagambo atari meza.uwomuturage ubwoyarari mumujyi wa nyagatare city yatutse abasore azagaruke asabe imbabazi.ngewe ubwange namusanze mubitabo buri bucye akajya kuri stage kubyina niba byaratewe nububabare sinzi gusa nibyiza kubayatsinze.

  • butera oyeeeeeeeeeeeeeeeeee gusa yigize kuvuga amagambo atari meza.uwomuturage ubwoyarari mumujyi wa nyagatare city yatutse abasore azagaruke asabe imbabazi.ngewe ubwange namusanze mubitabo buri bucye akajya kuri stage kubyina niba byaratewe nububabare sinzi gusa nibyiza kubayatsinze.

    • butera oyeeeeeeeeeeeeee.Bulldog nahumure niwe ukurikiye sibyoc

  • NANJYE NGI KUBA UMUHANZI, KANDI MUMYAKA INGAHE NANJYE NZABA NYIJYANYE WALLAH

  • congreturation knowless.!

Comments are closed.

en_USEnglish