Digiqole ad

Sepp Blatter wayoboraga FIFA yeguye nyuma ya ‘Scandal’ nshya ya RUSWA

 Sepp Blatter wayoboraga FIFA yeguye nyuma ya ‘Scandal’ nshya ya RUSWA

Sepp Blatter yeguye nyuma y’uko FBI yerekanye ko mu ishyirahamwe ayobora harimo abariye ruswa

Sepp Blatter wayoboraga Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yeguye ku mirimo amaze iminsi ine atorewe, mu ijambo yatangaje yahise asaba ko hakwiye guhita haba amatora y’umuyobozi mushya uzamusimbura. Uyu musaza yeguye nyuma y’uko urukiko rw’i New York rutangaje ‘scandal’ nshya imureba we n’umunyamabanga we Jerome Valcke.

Sepp Blatter yeguye nyuma y'uko FBI yerekanye ko mu ishyirahamwe ayobora harimo abariye ruswa
Sepp Blatter yeguye nyuma y’uko FBI yerekanye ko mu ishyirahamwe ayobora harimo abariye ruswa

Blatter yeguye cyane cyane kubera indi ‘scandale’ ya ruswa yatangajwe n’urukiko rw’i Brooklyn mu mujyi wa New York ko umunyamabanga wa Blatter  umufaransa Jérôme Valcke yari inyuma yo guhabwa miliyoni 10$ agenewe we na Blatter mu buryo bwa ruswa mu 2008.

Ikinyamakuru New York Times nicyo cyari cyatangaje mbere ko Jérôme Valcke ari we aka kayabo kaciyeho nubwo bwose iki gihe yari yabihakanye avuga ko atabifitiye uburenganzira.

Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’imikino muri Africa y’Epfo yemeye ko hari amadorari agera kuri miliyoni 10 bahaye abayobozi muri FIFA ngo bemerere iki gihugu kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2010.

Ubwo byari bimaze kongera gutangazwa n’urukiko rwa Brooklyn ko Jérôme Valcke ari muri iyi ‘scandal’ FIFA yahise itangaza ko uyu muyobozi atakitabiriye ibirori byo gutangiza igikombe cy’isi cy’abagore cya 2015 kizatangira kuwa gatandatu w’iki cyumweru.

Mu ijambo ry’ubwegure bwe, Balter yavuze ko kuva yatorerwa manda nshya ya gatanu mu minsi ishize yabonye ko hari abanyamuryango ba FIFA benshi batabyishimiye.

Avuga ko nta mpamvu yakomeza kuyobora umupira w’amaguru hari abatamushyigikiye benshi kandi bagomba gukorana ngo bateze imbere umupira w’amaguru ku isi.

Sepp Blatter w’imyaka 79 ufite umwana umwe, wayobora umupira w’amaguru ku Isi kuva mu 1998, yavuze ko aza gukomeza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe kugeza umuyobozi mushya atowe.

Mu mikorere ya FIFA hamaze iminsi havugwa ruswa ihabwa abayobozi bayo ngo bemerere ibihugu runaka kwakira imikino ikomeye nk’igikombe cy’Isi. Abayobozi 11 muri FIFA batawe muri yombi mu cyumweru gishize mbere y’uko uyu musaza atorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya gatanu.

Joseph S. “Sepp” Blatter ni Umusuwisi wize kandi akora igihe kirekire mu by’umupira w’amaguru. Mubyo azibukirwaho harimo guha Africa kwakira igikombe cy’isi bwa mbere, ndetse no guha ijambo ringana ku bihugu binyamuryango bya FIFA, aho igihangange nka France kigira ijwi mu itora ringana n’iry’igihugu kitazwi muri ruhago nka Timor cyangwa Rwanda.

Abantu benshi bagiye bagaruka kuri iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi bavuga ko ruswa imaze igihe kinini yaramunze FIFA ndetse n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, ndetse no mu Rwanda ivugwa kenshi. Abayobozi b’umupira, kimwe na Blatter, bagahakana bavuga ko nta bimenyetso bigaragara.

 

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nibahanwe ahubwo ayo matora niba yarabayemo ruswa Ibihugu byayitanze byamburwe imyiteguro yicyo gikombe ihabwe igihugu kindi kibishoboye kandi cyahita kitegura kucyakira

  • Nahagarare hamwe FBI ize imukande amabya. Kandi nizere ko na Hayatou adasigara kuko CAF yayigize akarima ke.

  • Nyamara igihe kirageze ngo abantu bemere ko Professor Nigga ari umuhanzi uhanura isi yose n’igihugu cye. Iyi ruswa yo muri FIFA yari yarayivuzeho mu kwemerera Qatar kwakira mondial

  • Blatter yabaye umunyafurika ryari? Koko mandats eshanu? Kuva havugwa ruswa muri FIFA yagombaga kwegura atavuze ngo we nta ruswa yariye. Ni nka wawundi uvuga ko abafasha be bose ntacyo bamaze, useless, hanyuma we akumva ko bitamureba. Ninde ukuriye abo ba useless? ninde ubashyiraho? ninde ubigisha gutekinika? Birakomeye.

  • Nimbe nawe hari aho yagejeje umupira w’amaguru; ubu se De Gaulle amaze iki?;ategereje iki? nagire vuba yibwirize nawe agende tutataramwirukankana rwose.
    Ariko hagati ahangaho, ubyanjye ubyemere, USA ni igihangange ku isi kandi muri byose: ubu se FBI ntigakoze?

  • Congratulations to the United States of America kabisa nibabajyane mumvuto(Gereza) bumve ikiza cyo kurya ruswa ureke Putin ushyigikira amakosa ngo Blatter ni umwere gusa ashaka kwitwikira urwango rwa Politiki iri hagati ya Western na Russia. Gusa Coup de chapeaux kuri FBI.

Comments are closed.

en_USEnglish