Month: <span>March 2015</span>

Ibyifuzo bya Mugesera byatewe utwatsi ngo kuko nta shingiro bifite

“ Gukora commentaire ubu ni ukubikora mbere y’igihe gikwiye”; “ Dukeneye imyanzuro y’imanza za bamwe mu batangabuhamya ndetse n’ubuhamya bagiye batanga mu nkiko Gacaca n’izindi nkiko”; “ Twandikiye CNLG ngo ibe yabidushyikiriza ariko yarituramiye ntiyadusubiza, TPIR yo ngo keretse bisabwe n’urukiko”; “ Dukeneye kumva amajwi yafashwe kuva twatangira kuburana, tukanasoma ‘ibintu byose twafashe”, “ Urukiko […]Irambuye

Kayonza: Abagore barishimira ko barimo gutera imbere

Ku nkunga y’umuryango ‘Women for women international Rwanda’, Abagore batandukanye bo mu karere ka Kayonza bakomeje guhabwa ubumenyi butandukanye bigishwa imyuga hagamije guteza imbere abategarugori b’Abanyarwanda batishoboye. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe ubwo umuyobozi wa Women for women Interantional ku isi, Jennifer L. Windsor yasuraga u Rwanda yavuze ko bazakomeza gufasha mu iterambere […]Irambuye

Gasabo: Urukiko rwakira ‘case’ ya ‘divorce’ imwe buri minsi ibiri

Gutandukana kw’abashakanye biragenda biba ibintu bisanzwe mu Rwanda, gucana inyuma; imibereho igezweho, kutizerana, kudashishoza mbere yo kurushinga ni bimwe mu bivugwa nk’impamvu zo gutandukana kw’abashakanye bivuza ubuhuha mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mwaka wa 2014 bakiriye imanza (cases) 216 zisaba gatanya, bivuze ngo buri kwezi bakiraga imanza 18. Muri […]Irambuye

“Ihame ry’imiyoborere myiza ni ivanjili muri Politiki yacu” – Prof

Ubwo Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda yagaragarizaga abanyamakuru imyanzuro yagezweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2015, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko abayobozi bamwe bigira ibitangaza bidakwiye kwitirwa ubuyobozi ‘system’ ngo kuko ihame ry’imiyoborere myiza ni nk’ivanjili muri Politiki y’igihugu. Mu mwiherero w’abayobozi bakuru […]Irambuye

Rwanda: Umubare w’Abapolisikazi ugiye kuzamurwa ugere kuri 21%

Mu nama ihuza apolisikazi b’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, GIP Emmanuel Gasana yavuze ko Polisi y’igihugu ifite gahunda yokongera umubare w’abapolisikazi ukava kuri 20% ukagera kuri 21%. Minisiti w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko kuba 20% bya Polisi y’igihugu ari ab’igitsina gore ngo ni ukubera […]Irambuye

Ubuhamya bw’uwabonye impanuka iherutse kubera mu Nkoto

Imana yihanganishe ababuze ababo kandi yakire mubwami bwayo ababuze ubuzima muri iyi mpanuka. Nukuri njye ndacyafite ihahamuka nk’umuntu wari muri coasteri yari ikurikiranye niyagonganye n’ikamyo, bikaba byaratubereye mumaso tubireba. Nubwo uko byagenze ibara umupfu, ariko nagirango nsabe polisi itange amahugurwa kubantu batwara taxis kuko abenshi ntibaba biyumvisha uburemere bw’akazi bakora, maze bakemera guhabwa amabwiriza na […]Irambuye

Mushikiwabo afite ikizere cy’akazi mu mishinga y’u Rwanda, Kenya na

Mu rwego rwo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bigize inzira y’ibicuruzwa yo mu muhora wa Ruguru (Northern Corridor) ugizwe n’u Rwanda, Uganda na Kenya izabera i Kigali tariki ya 7 Werurwe 2015, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abandi baminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2015 bagaragarije abadepite b’u Rwanda akamaro imishinga ya gariyamoshi n’uw’ibitembo bya […]Irambuye

Ngoma: Abasenateri basabye ko hafatwa ingamba zikomeye ku mpanuka

Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano iyobowe na Hon. Jean Damascene Bizimana ubwo yasuraga Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 03 Werurwe 2015, yagaragarijwe uko umutekano wo mu muhanda wifashe, igaragarizwa ko nk’ahantu hanyura ibinyabiziga byinshi biturutse mu mahanga akenshi abashoferi baba batamenyereye umuhanda abandi bakaba bakoze urugendo rurerure bakagira […]Irambuye

Menya impamvu nta muyobozi wa FERWAFA watumiwe muri CAN 2015

Byaturutse ku kuba Maroc yaranze kwakira CAN. Umuseke wabashije gukurikirana icyatumye abayobozi ba FERWAFA bataratumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa, CAN yabereye muri Guinea Equatorial. Kwifatanya na Maroc yarebwaga nabi na CAF niyo ntandaro nk’uko byemezwa n’umwe mu bantu b’imbere muri FERWAFA. Ku mpamvu z’icyorezo Ebola cyacaga […]Irambuye

Kantengwa, wayoboraga RSSB, yarekuwe by’agateganyo kubera uburwayi

Nyamirambo, Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Angelique Kantengwa wahoze ayobora ikigo cya RSSB, arekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, gusa ategekwa kutarenga umujyi wa Kigali. Kantengwa akurikiranyweho ibyaha byo gutanga ibya Leta ku buntu no kunyereza umutungo Leta. Nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha ko bugomba kuburana n’uregwa ahibereye adahagarariwe gusa, […]Irambuye

en_USEnglish