Month: <span>March 2015</span>

SPRING, andi mahirwe ku mishinga y’urubyiruko rw’u Rwanda

Kigali, – Ku nkunga y’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’abongereza, DFID, icy’abanyamerika, USAID na Nike Foundation mu Rwanda haje ikigo kitwa SPRING gifasha kongera imbaraga imishinga y’ubushabitsi (business) igira icyo ihindura ku buzima bw’abana b’abakobwa. Anneke Evers uhagarariye SPRING mu Rwanda yabwiye Umuseke ko icyo bazajya bakora ari ugufasha bene iyo mishinga y’ubushabitsi mu kongera ibindi bintu […]Irambuye

u Rwanda ruzakina na South Africa na RDCongo

Hari ibyo u Rwanda rutumvikanaho n’ibihugu byombi muri Politiki mpuzamahanga, ariko mu mupira w’amaguru ikipe z’ibihugu zumvikanye kuzakina imikino  ya gicuti. Musa Hakizimana, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko tariki 25 Werurwe 2015 ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 izajya muri Africa y’Epfo gukina na Bafana Bafana umukino wa gicuti. Hakizimana […]Irambuye

Musanze: Abaturage ntibabona imiti nijoro kuko nta Farumasi irara izamu

Abatuye umugi wa Musanze baratangaza ko n’ubwo hari farumasi nyinshi kubona umuti mu masaha y’ijoro ari ikibazo gikomeye kuko zose ziba zifunze, ba nyiri amafarumasi bo bavuga ko habuze imikoranire n’ubuyobozi mugihe bwo buvuga ko bugiye kongera kwicarana nabo ngo harebwe icyakorwa mu maguru mashya. Nk’uko aba baturage babisobanura ngo mu yindi migi usanga haba […]Irambuye

Abayobozi bavuye mu Mwiherero biyemeje kureka ‘Gutekinika’

Kimihurura, 03 Werurwe 2015 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwereka Abanyarwanda ibyaganiriweho mu nama y’Umwiherero Perezida wa Repubulika agirana n’abayobozi, Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venancie yavuze ko impanuro z’umukuru w’igihugu zabateye kuzahindura imikorere, harimo no kureka gutanga imibare  n’amaraporo binyuranyije n’ukuri. Umwiherero wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 300, wabereye […]Irambuye

Hon. Kamanda Charles yitabye Imana

Hon.Charles Kamanda wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2013 yitabye Imana azize uburwayi ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Werurwe 2015. Hon Kamanda wo mu ishyaka Parti Liberal yazize uburwayi nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke. Kamanda yari amaranye igihe kinini indwara ya Diabetes aherutse no […]Irambuye

Ruhango: Guhohoterwa byamuviriyemo gucikiriza amashuri

Bivunge Elias  w’imyaka 27 y’amavuko  atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga,  yatangarije UM– USEKE  ko  yakubiswe  imihini  n’uwitwa Bimenyimana Théoneste,  mu karere ka Ruhango  mu isoko ryo ku Ntenyo, bimuviramo ubumuga bwatumye atabasha gukomeza amashuri ya Kaminuza yiteguraga kurangiza. Bivunge  Elias  yari asanzwe  ukora […]Irambuye

Kikwete yarijijwe n’indirimbo zaririmbwe mu gusezera kuri Julius Nyerere

Hari kuri uyu wa mbere ubwo mu gihugu cya Tanzania habaga umuhango wo gusezera kuri Hon Depite, Capt. John Komba witabye Imana ku wa gatandatu tariki 28 Gashyantare 2015 azize indwara y’igisukari (diabete), akaba ari nawe waririmbye indirimbo ‘Nani Yule’ mu gushyingura Umubyeyi w’igihugu Mawlimu Julius Nyerere muri 1999, Perezida Kikwete yaturitse ararira. Iyi ndirimbo […]Irambuye

Mukandekezi amaze imyaka 10 atarahabwa ibyo yatsindiye mu Nkiko!!!

Karongi – Minisitiri w’Ubutabera aherutse gutangaza ko abasuzugura imyanzuro y’inkiko batazongera kwihanganirwa. Mu murenge w’icyaro wa Twumba uherereye mu karere ka Karongi Iburengerazuba haravugwa umugabo Edson Mpagazehe wanze gutanga ibyo yatsindiwemo mu Rukiko mu myaka 10 ishize. Abayobozi b’Umurenge babwiye Umuseke ko iyo bagiye kurangiza urubanza abashushubikanya n’umuhoro. Mu rubanza RC0001/04/TD/IT/RC60/R10/200  rwasomwe tariki 28 Werurwe […]Irambuye

Mu gusana Laboratoire iba mu kirere abahanga bahura n’ibibazo byinshi

Muri imwe mu nkuru UM– USEKE wigeze kwandika ivuga ku cyuma kinini cyane kingana n’ibibuga bitatu bya football kiri mu kirere bita International Space Station, twababwiye uko giteye, akazi kacyo ndetse n’amavu n’amavuko yacyo. Kuri iki cyumweru rero umuhanga witwa Bitch Wilmore yakoze akazi gakomeye ubwo yasanaga umwe mu migozi y’amashanyarazi ( gikoresha amashanyarazi aturuka […]Irambuye

en_USEnglish