Menya impamvu nta muyobozi wa FERWAFA watumiwe muri CAN 2015
Byaturutse ku kuba Maroc yaranze kwakira CAN. Umuseke wabashije gukurikirana icyatumye abayobozi ba FERWAFA bataratumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa, CAN yabereye muri Guinea Equatorial. Kwifatanya na Maroc yarebwaga nabi na CAF niyo ntandaro nk’uko byemezwa n’umwe mu bantu b’imbere muri FERWAFA.
Ku mpamvu z’icyorezo Ebola cyacaga ibintu muri Africa mu mpera z’umwaka ushize mu Ukwakira, igihugu cya Maroc cyanze kwakira irushanwa rya CAN 2015 ritegurwa na CAF. Gusa iki gihugu cyemera kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe ryabaye mu Ukuboza 2015.
Ubuyobozi bwa CAF bwikomye igihugu cya Maroc ndetse bunatanga amabwiriza mu buryo bw’ibanga ku bandi banyamuryango kuba bahagaritse imikoranire n’umupira w’amaguru wa Maroc nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
Gusa muri iyo minsi u Rwanda rwari rwamaze kumvikana na Maroc umukino wa gicuti waje no gukinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2014.
Amakuru Umuseke wabwiwe n’umwe mu bakozi ba FERWAFA ni uko umuyobozi wa FERWAFA yaje no gutumirwa akajya kureba imikino ya nyuma ikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Maroc mu Ukuboza 2014. Igikombe cyegukanywe na Real Madrid.
Ubu bwitabire bwa FERWAFA ngo bwakiriwe nabi cyane na CAF, yasaga n’iyakomanyirije Maroc mu bindi bihugu bya Africa, bituma na CAF ireba ireba nabi FERWAFA.
Mu kwezi gushize ubwo hatangizwaga shampionat y’abana batarengeje imyaka 15 mu karere ka Gatsibo, Vincent de Gaulle Nzamwita uyobora FERWAFA, yemereye abanyamakuru ko koko imibanire ya FERWAFA na CAF itari imeze neza mu minsi ishize, gusa yirinze kubisobanuraho byinshi.
Umuseke wabashije kumenya ko iyo mibanire yatumye ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda budatumirwa mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa, CAN muri Guinea Equatorial.
Ndetse hari itsinda ryagombaga guturuka mu Rwanda ku butumire n’ikiguzi cya CAF, rikajya muri Guinee Equatorial kwiga imitegurire y’iri rushanwa kugira ngo Rwanda ruzategure neza CHAN 2016. Iri tsinda rikaba naryo ritaragiyeyo kubera uwo mwuka mubi hagati ya CAF na FERWAFA.
Umuyobozi wa FERWAFA nyuma ya CAN yaje kwerekeza muri Cameroun kubonana na Issa Hayatou umuyobozi wa CAF. Nzamwita yabwiye abanyamakuru ko yagiye kubonana na Hayatou ngo baganire ku myiteguro ya CHAN aho igeze n’ibindi…
Amakuru agera k’Umuseke ariko akemeza ko uyu muyobozi yagiye gusaba imbabazi Hayatou uyobora CAF kugira ngo imibanire n’imikoranire yongere ibe myiza. Ndetse Hayatou ngo izi mbabazi yaba yarazitanze.
Nyuma y’uku kubonana, CAF yahise itumira u Rwanda mu mikino ya CAN y’abatarengeje imyaka 17 yariho ibera muri Niger kuva 15 Gashyantare kugeza vuba aha kuya 01 Werurwe 2015. Iri rushanwa ryegukanywe na Mali itsinze South Africa umuyobozi waryo (coordinator) yari Jules Kalisa wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA ndetse Olivier Mulindahabi umunyamabanga wa FERWAFA ubu yari intumwa ya FERWAFA yatumiwe.
Mu gihe u Rwanda rutegura CHAN izaba mu ntangiriro za 2016, umubano wa CAF na FERWAFA ukaba warongeye gusubirana.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mujye mureka kutubeshya mwandike ibintu mufitiye gihamya kuko twarabamenye rwose ayo namatiku adafite aho ashingiye
Ubwo se Joe, ubwo uvuze iki ko ntacyo ubesyuje ku byo uyu munyamakuru yanditse?
Harya ubwo CAF yishyizemo ibihugu yaba ihimye nde? Siyo yaba yihima, reba MAROC yanze kwakira CAN iradagadwa!
Reka badushakire byinshi,ababyita amatiku nuko utinya kumva ukuri, ndahamya ko iyo imibano iba imeze neza wa mukongomani ntiyari guhanisha urwanda kuko na match rwarezwe yari iyakera!
Comments are closed.