Digiqole ad

“Nta gihunga dutewe n’umuhanzi n’umwe”-Dream Boys

Dream Boys ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika, ryatangiye ryitwa ‘Indatwa’ ririmba injyana ya R&B ndetse na Bongo imwe mu njyana ‘style’ ikunze gukoreshwa mu gihugu cya Tanzania. Dream Boys iravuga ko nta muhanzi n’umwe ubateye igihunga nubwo bose uko ari 10 bafite amahirwe.

Dream Boys ni rimwe mu itsinda rikunzwe muri iri rushanwa
Dream Boys ni rimwe mu itsinda rikunzwe muri iri rushanwa

Ibi babitangaje nyuma y’aho benshi mu bakurikirana ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, bemeza ko Jay Polly ariwe ugaragaza ko afite abakunzi benshi. Nyamara bakiyibagiza ko ubwinshi bw’abo bantu bufite 20% gusa.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Nemeye Platini wa Dream Boys yatangaje ko nta muhanzi uwo ariwe wese ubateye igihunga, ahubwo ko igikombe bagikozaho imitwe y’intoki.

Yagize ati “Icyo tuzi kandi tunemera, ni uko buri muhanzi wese uri mu irushanwa afite amahirwe yo kuba yaryeguka. Ariko nanone iri rushanwa rikazegukanwa n’umuhanzi ushoboye kandi ukunzwe.

Ibisabwa n’iri rushanwa twe nka Dream Boys turabyujuje 100% ubwo ahasigaye ni ah’abakemurampaka (Judges) bafite 80%, kuko gukundwa byo bifite 20% bigaragarira buri wese uza mu bitaramo”.

Babajijwe nimba mu bahanzi 10 bose nta n’umwe baba babona ko ashobora kuba afite amahirwe nyuma y’uko hari bamwe na bamwe bagenda bavugwa, Platini yavuze ko icyo bareba ari ibikorwa bya Dream Boys aho kwita ku wundi uwo ariwe wese. Dore ko iri tsinda ari ku nshuro ya 4 ryitabira iri rushanwa.

Platini mu bakunzi babo
Platini mu bakunzi babo
TMC mu bakunzi babo bigaragara ko iri tsinda rifite imbara
TMC mu bakunzi babo bigaragara ko iri tsinda rifite imbara

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish