Digiqole ad

Amapikipiki 10 yo kugeza ibinyobwa bya BRALIRWA aho byari bigoranye

Kicukiro – Amapikipiki 10 y’ubwikorezi niyo kuri uyu wa kabiri BRALIRWA yahaye abakozi bakwirakwiza ibinyobya byayo ahatandukanye mu mujyi wa Kigali hagamijwe korohereza abakiliya ngo ibinyobwa bibagereho ku buryo bworoshye. 

Amapikipiki yatanzwe kuri uyu wa kabiri
Amapikipiki yatanzwe kuri uyu wa kabiri

Abafatanyabikorwa ba BRALIRWA bakunze kwita aba ‘distributeur’ bari muri iyi gahunda bagize amahirwe yo kwibonanira n’umuyobozi mukuru wa BRALIRWA bamubwira zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kuba hakoreshwaga amamodoka manini gusa ntibyorohe ko ibinyobwa bya BRALIRWA bigera mu tubari duto turi hirya muri za quartier.

Jonathan Hall uyobora BRALIRWA yavuze ko izi moto batanze ari intangiriro yo kwihutisha serivisi ku bacuruzi baciriritse bakenera ibicuruzwa bya BRALIRWA.

Ati “ izi moto zigomba gukora umurimo zagenewe neza, bizatuma ibicuruzwa bibageraho mu buryo bworoshye kandi vuba, bityo namwe mukore neza mutere imbere.”

Umwe mu bacuruza ibinyobwa bya BRALIRWA ku rwego rwa distributeur wahawe moto yabwiye Umuseke ko izi pikipiki abona ko zizoroshya imikorere ye kuko imodoka zajyaga kumugeraho bitinze cyane.

Ati “Bigiye gutuma umuntu acuruza neza kandi byinshi kuko hari ubwo wasangaga inzoga cyangwa Fanta zadushiranye dutegereje igihe imodoka izatugereraho. Ariko ubu bigiye koroha.”

BRALIRWA  ivuga ko izi moto zizakomeza gutangwa ahantu hatandukanye mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha no kugeza ku bacuruzi ibicuruzwa bya BRALIRWA.

Aya mapikipiki yatanzwe ku ikubitiro afite agaciro ka miliyoni 25 z’u Rwanda, akaba afite ubushobozi bwo kwikorera amakaziye 30 y’ibinyobwa ingnga imwe.

Muri izi pikipiki 10 zatanzwe eshanu (5) zizakorera muri Kigali zigeza ibinyobwa mu bice bitari hafi cyane ya za depot, izindi eshanu (5) zoherezwe mu karere ka Rubavu, Nyanza na Karongi.

BRALIRWA ni rumwe mu nganda nini mu gihugu rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, umwaka ushize uru ruganda rwatanze miliyari 60.8 mu kigega cya Leta nk’imisoro.

Umuyobozi wa Bralirwa asuzuma iki kinyabiziga
Umuyobozi wa Bralirwa asuzuma iki kinyabiziga
Umwe mu bahawe moto
Umwe mu bahawe moto
Amamoto y'ubwikorezi yatanzwe
Amamoto y’ubwikorezi yatanzwe
Umucuruzi yakira ibyangombwa by'ipikipiki
Umucuruzi yakira ibyangombwa by’ipikipiki
Abayobozi ba BRALIRWA n'abahawe moto
Abayobozi ba BRALIRWA n’abahawe moto
Bishimiye ibinyabiziga bahawe byo gukwirakwiza ibinyobwa bya BRALIRWA bacuruza
Bishimiye ibinyabiziga bahawe byo gukwirakwiza ibinyobwa bya BRALIRWA bacuruza

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

 

2 Comments

  • yongeye ibibazo = impanuka gusa mu muhanda!!none se police yarayemeye?abazayatwara bazaba bafite permis? ni gute uyitwara azakata kandi atareba murubavu(iburyo/ibumose???bari bakwiye gushyiraho indererwamo ndende kuburyo bashobora kureba kuri ako kamodoka kinyuma(remorque/triler)

  • muraho?ndashaka kubaza ibintu by’ibanze umuntu ushaka kuba distributeur wa Balirwa asabwa kugirango bamwemerere gukora.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish