Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ‘IFAD’ basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 33,9 z’Amadolari ya Amerika, ajya kungana na miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gutera inkunga umushinga wo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga wiswe ‘post-harvest and agribusiness support project (PASP)’. Inkuru dukesha urubuga rwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi (Minecofin) […]Irambuye
Mu minsi ishize havuzwe amagambo menshi nyuma y’uko umu ‘producer’ witwa Piano ukorera muri studio ya Super Level i Kigali, akoreye indirimbo Meddy na K8 Kavuyo babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bise ‘Iyaminiye’. Bamwe mu bantu batangiye kuvuga ko abo bahanzi bashobora kuba batakiyumvamo producer Licklick (uba muri Amerika) wari usanzwe abakorera indirimbo akiri […]Irambuye
Col (Rtd) Dr Timothy Rainey, Umuyobozi mukuru wa (ACOTA) umutwe w’ingabo z’Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika mu bikorwa byo gutoza abasirikare bajya mu butuma bw’amahoro hirya no hino ku Isi ari mu mahurwa y’iminsi ibiri uyu mutwe wagiranye na RDF yatangaje ko bishimira gukorana na RDF ngo kuko bakora igisirikare cy’umwuga. Col (Rtd) Dr Rainey […]Irambuye
1. Kuva kera Abatsobe ni Abiru bakuru kandi bakunze kenshi kwitangaho “Abatabazi” Nkuko twabibonye ku yandi moko manini, nk’Abagesera, Abazigaba, Abasinga n’abandi, ubwoko bw’Abatsobe nabwo ni ubwa kera cyane, n’ubwo abavuga ibitekerezo n’ibirari by’inkomoko zabo badakunda guhuza, ariko abenshi bagusha kuri Gihanga cyangwa kuri Ruganzu Ndoli, kandi bakemeza ko Abatsobe bakomoka kuri Rutsobe na nyina […]Irambuye
Ikipe ya APR FC yahagaritse umutoza wayo Andreas Spier mu gihe cy’imikino itanu kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wabahuje kuwa gatandatu i Nyamirambo n’ikipe ya AS Kigali bakanganya ubusa ku busa. Uyu mutoza w’umudage yirukanywe ku kibuga n’umusifuzi Hudu Munyemana nyuma yo kwivovotera cyane ku musifuzi wa kane ko bimye penaliti ikipe ye. Uyu […]Irambuye
Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye tariki 2 Gashyantare 2014 yemeje ingingo zitandukanye harimo n’iyo kuvugurura uburyo icuruzwa ry’amazi muri Aka karere ryakorwaga. Iyi nama yavuze ko ibiciro by’amazi ava ku miyoboro idacungwa na EWSA byajyaga bishyirwaho mu buryo budasobanutse bikabangamira abaturage mu kugura aya mazi bitewe n’uko hashyirwagaho ibiciro ku bayavoma mu buryo budasobanutse. […]Irambuye
CHRS: Isi ya kera siyo yubu, inshuti za cyera sizo z’ubu, abantu barahindutse, ibintu byarahindutse, abasaza barahindutse, ibintucbyarahindutse, abagore barahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse.. 01. Nubwo nta bihe bitagira ab’ubu , hariho ibyo nsigaye mbona nkumirwa, nta mwana, nta mukuru, nta mugore nta mugabo, twese twabaye kimwe, isi yaraduhinduye. Umusore asigaye atinya kwereka se […]Irambuye
Urutonde rushya rwa za Kaminuza n’amashuri makuru 100 ya mbere muri Afurika rwasohowe n’urubuga 4icu.org rwashyize ‘College of Arts and Social Sciences’ yahoze yitwa ‘National University of Rwanda (NUR)’ ku mwanya wa 38 muri Afurika, biyishyira ku mwanya wa kane muri Afurika y’Iburasirazuba. Kuri uru rutonde ruzwi nka “2014 University Web Rankings: Africa”, kaminuza za mbere […]Irambuye
Umwana w’umusore ku igare bakunda kwita Matabaro. Photo/Plaisir Muzogeye ububiko.umusekehost.comIrambuye
Niyonzima Jean Claude wari Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) mu Karere ka Nyanza, yeguye kuri uwo mwanya, ndetse yegura no mu ishyaka nk’umunyamuryango, kuko ngo yasanze nta bwisungane burirangwamo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare Niyonzima yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibaruwa isaba kwegura yayitanze mu gitondo cy’uyu munsi. Abajijwe icyabimuteye, […]Irambuye