Licklick yishimira gutera imbere kwa mugenzi we Piano
Mu minsi ishize havuzwe amagambo menshi nyuma y’uko umu ‘producer’ witwa Piano ukorera muri studio ya Super Level i Kigali, akoreye indirimbo Meddy na K8 Kavuyo babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bise ‘Iyaminiye’.
Bamwe mu bantu batangiye kuvuga ko abo bahanzi bashobora kuba batakiyumvamo producer Licklick (uba muri Amerika) wari usanzwe abakorera indirimbo akiri muri ‘PressOne’ nyuma akaza kwerekeza muri ‘More Records’.
Mbabazi Licklick we asanga ari ukwibeshya ku bantu bashobora kuba baratekereje gutyo kuko nta kibazo na kimwe abona mu kuba Piano yakorera indirimbo abo bahanzi bari kumwe namwe muri Amerika.
Mu magambo magufi Licklick yatangarije Umuseke yagize ati “Ntabwo K8, Meddy na The Ben ari abahanzi banjye, kuko nta bahanzi ngira duhuzwa n’akazi.
Kuba barakoranye na Piano ni kimwe nk’uko nanjye nkorera abandi bahanzi, ndumva nta kibazo na kimwe kirimo kandi na Piano nta kibazo mfitanye nawe ababivuga sinzi aho babivana kuko byaranshimishije ahubwo”.
Licklick avuga ko gahunda afite ari ugukomeza gukora cyane kandi anarushaho kongera ubumenyi afite ko aribyo ahereza umwanya cyane kurusha ibindi.
Akaba anatangaza ko yishimira iterambere rya bagenzi be batunganya muzika mu Rwanda barimo na Producer Piano.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
KBSA NAMAMVU YIHANGANA
Comments are closed.