Digiqole ad

Menya indirimbo ya Tom Close ‘Ibintu byarahindutse’.

CHRSIsi ya kera siyo yubu, inshuti za cyera sizo z’ubu, abantu barahindutse, ibintu byarahindutse, abasaza barahindutse, ibintucbyarahindutse, abagore barahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse..

Tom Close
Tom Close

01. Nubwo nta bihe bitagira ab’ubu , hariho ibyo nsigaye mbona nkumirwa, nta mwana, nta mukuru, nta mugore nta mugabo, twese twabaye kimwe, isi yaraduhinduye.
Umusore asigaye atinya kwereka se umukunzi we, ngo ejo atazamumutwara, ibyubu byarakomeye, ingo nyinshi zirasenywa naba nyirabukwe, ntawe ugisangira n’umuturanyi ngo atamuroga, ese ko cyera atari uku byari bimeze, ni gute byabaye bibi kugeza kuri aka kageni.

02. N’iyo waba uri mu kiriyo nyirinzu arakwishyuza, kuko ukwezi iyo gushize umuha aye cyangwa ukayivamo, maze kuri ubu irimbi riragurishwa hari iry’abakire n’abakene biterwa n’uko wifite.

Umuntu asigaye yibwa kumanywa habona hakabura umutabara byose ibyubu byarahindutse. Kuri ubu ntihagitsinda ufite ukuri hatsinda ugite ibimenyetso bya simusiga, Ese ko cyera atari uku byari bimeze, ni gute byabaye bibi kugera kuri aka kageni.

CHRS. Isi ya kera siyo yubu, inshuti za cyera sizo z’ubu, abantu barahindutse, ibintu byarahindutse, abasaza barahindutse, ibintucbyarahindutse, abagore barahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse..

Kanda HANO wumve “Ibintu byarahindutse” ya Tom Close.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • sha bya rahindutse kabisa

  • hahaaahahaahaa bantu iyo bamaze kuzima murababamamaza paka mukigisha nindirimbo haha anyway tom komera

    • sinzi icyo washingiraho uvugako yazimye wowese waratse ariko?

  • yewe byarahindutse kabisa wamwana we ibyo waririmbye ni byo peeeeeeeeeeeeeeee!!!!

  • ntiyazimye aracyari gutanga care kumwana wa nyirabukwe

  • ndamwemera wangu

  • NI UMUNTU W’UMUGABO CYANE ! UREKE MANAGER WITIKU MUYOBOKE

  • Tom ntandirimboye njya numva ngo irangire. Reka reka

  • tom courage pe turakwemera wowe uvuga ngo yarazimye ubikurahe ?kuki mutamenya ibyanyu mukihutira kumenya ibyabandi ?

Comments are closed.

en_USEnglish