Digiqole ad

Volley Bal: U Rwanda rwatsinze Botswana imikino yose

Kigali – Kuri uyu wa mbere nimugoroba ikipe y’igihugu ya Volley Ball yaraye itsinze umukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’igihugu ya Botswana amaseti atatu kuri imwe. Ni umukino wari mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ny’Afurika agomba kubera muri Kameruni muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Umukino wa nimugoroba wari uryoheye ijisho cyane
Umukino wa nimugoroba wari uryoheye ijisho cyane

Ikipe y’u Rwanda yari yagiriye urugendo muri Botswana aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti nayo ikabasha kwitwara neza aho yayitsinze yose (3-0, 3-1).

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wayihuje na Botswana yatangiye ubona idafite gahunda kuko Botswana yagaragaje imbaraga bikomeye abakinnyi b’u Rwanda ntibabashe kugarur ibiro byaterwaga byatumye Botswana igera ku manota  20-18 y’u Rwanda.

Mu manota ya nyuma y’iyi seti ibiro bikomeye bya Yakan Lawrence na Olivier Ntagengwa byatumye Amavubi azamuka cyane atsinda Botswana bigoranye ku manota 29-27.

Ikipe ya Botswana yisbubiyeho  ihita yishyura u Rwanda iseti ku manota 25-22, gusa ibi ntibyabujije abasore b’umutoza w’u Rwanda Paul Bitok gutsinda iseti ya gatatu nabwo bibagoye ku manota 26-24.

Iseti ya kane u Rwandarwayitangiranye imbaragabarusha cyane Botswana ikinyuranyo cy’amanota atanu kuva iseti itangiye kugera irangiye aha batsinze amanota 25-20.

Ku mukino wa mbere wahuje ikipe ya Boswana n’Amavubi nabwo u Rwanda rwitwaye neza rutsinda amaseti atatu ku busa(25-11 25-19 25-19).

Ikipe y’igihugu irateganya indi mikino ya gicuti hagati ya APR VC ndetse na Rayon Sports VC, nyuma bakerekeza muri Cameroun aho bazatangira amarushanwa taliki ya 12 Gashyantare.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria,  Nigeria , Camroun ndetse na Gabon, ikipe y’igihugu ya Botswana nayo izitabira aya marushanwa.

IMG_0043
Abasore ba Botswana kuri ‘Attack”
IMG_0037
Abasore b’u Rwanda bishimira inota bakoze
IMG_0182
Uhereye ibumoso, Kwizera P.Marshall, inyuma ye ni Kagimbura Hervé na Ndamukunda Flavien, inyuma yabo hari Mutabazi Bosco
IMG_0229
Olivier Ntaganzwa (4) yigetura gukora ‘block’
IMG_0262
Kwizera Pierre Marshall mu kirere mu gikorwa

 

IMG_9875
Ikipe ya Botswana
IMG_9869
Ikipe y’u Rwanda
IMG_0293
Amakipe yombi
IMG_0310
Ministre Mitali Protais nawe wabayeho umukinnyi wa Volleyball ukomeye

 

JD Nsengiyumva & Nkotanyi Damas
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Twasabaga ubuyobozi bwa FERWAFA ko bwakora ibishoboka byose bukemera bugahendwa no kwigana imikorere ya Federation ya volley bal uko ikomeje kwitwara mu guteza imbere uriya mukino kuko imaze no guhesha icyubahiro igihugu cyacu aho kuri ubu ikaba ari iya 5 muri Africa,ibi n’iby’igiciro kabisa!Ni babigire ho kugirango ahantu hose tugaragaze ko kuba turi igihugu gito ariko dufite ubushobozi buruta ubw’abibwira ko bafite ibihugu binini ntacyo bibamariye nabo ntacyo babimariye,nyamuneka FERWAFA mureke guca intege abanyarwanda by’umwihariko Nyakubahwa President wa Repubulika utanga byose kugirango abanyarwanda bishime ariko mukamutenguha,courrage kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish