Month: <span>July 2013</span>

Rumbiya ishobora kungira uwo nifuje kuba we- Gisa

Umuhanzi Gisa cy’Ingazo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Uruhinja” yakoranye na Amag The Black, nyuma akaza gukora izindi ndirimbo zirimo, Samantha, Isubireho, Inkombe nazo zaje gukundwa n’abantu batari bake, aratangaza ko indirimbo “Rumbiya” aheruka gushyira hanze ikoze mu njyana ya kinyafurika abona igiye gukabya inzozi yagize kuva kera. Nk’uko yabitangarije UM– USEKE, Gisa yagize ati “Mu […]Irambuye

Impeshyi ntizongera kuba ikibazo ku bahinzi ba Kirehe

Nyuma y’imyaka myinshi izuba rikunze kwica imyaka y’abaturage mu Karere ka Kirehe cyane cyane abaturiye inkengero z’uruzi rw’Akagera, iki kibazo ngo kigiye kubonerwa umuti urambye binyuze mu buryo bwokuhira imyaka buri kubakwa, abaturage bavuga ko batazongera kugira amapfa ukundi. Uburyo bwo kuhira imyaka muri Kirehe bugizwe no kurema ibiyaga binyuze mu kugomera amazi menshi areka […]Irambuye

Kagame ku isonga mu baperezida ba Afurika bakoresha imbuga nkoranyambaga

Hashingiwe ku buryo abakuru b’ibihugu by’Afurika bagaragara kuri internet by’umwihariko bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, urubuga rwa “Agence Ecofin” rwasohoye urutonde rw’abaperezida b’Abanyafurika bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ruyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 1. Paul Kagame( Rwanda) Perezida Kagame umaze imyaka 10 atowe n’abaturage, niwe mu Perezida wa mbere muri Afurika wigaragaza cyane mu […]Irambuye

Kuwa 11 Nyakanga 2013

Umukino wa Basketball uri mu mikino igenda ikundwa mu gihugu, abajya kuyireba bajya babona byiza nk’ibi muri Basketball. Photo/PMuzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Hagiye gushakishwa izindi ntwari z’u Rwanda

Ubu umuntu wese ashobora gutangaho umukandinda umuntu yumva yashyirwa ku rutonde rundi rw’intwari z’u Rwanda. Byemejwe kuri uyu wa 10 Nyakanga mu kiganiro urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta by’ ishimwe rwahaye abanyamakuru. Kamari Karegesa uyoboye uru rwego avuga ko ku ntwari zigera kuri zirindwi u Rwanda rufite hakwiye kongerwaho abandi banatu bakoze ibikorwa […]Irambuye

Rayon Sport ku rugamba rwo kwiyubaka mu bafana no mu

Muri Alpha Palace Hotel kuri uyu wa 10 Nyakanga ikipe ya Rayon Sport yatangije igikorwa yise Rayon Sport Fanclub Week ariko by’umwihariko ngo kizatangirira mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba kigakomereza mu zindi ntara z’u Rwanda nkuko babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru. Iyi gahunda igamije gukangurira abafana bose ba Rayon Sport gushyigikira ikipe yabo kugirango […]Irambuye

Kugeza ubu mu 2013, RDB yabaruye imishinga ihagaze miliyari 1.254$

Kimihurura – Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda, RDB, cyatangaje kuri uyu wa 10 Nyakanga ko ishoramari ry’abikorera ryabaruwe rifite agaciro ka miliyari 1,254 y’amadolari y’abanyamerika mu mishinga y’abikorera yanditswe na RDB mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013. Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB avuga ko bamaze kugera ku gipimo cya 96.4% by’intego […]Irambuye

Rwamagana: Abatujwe mu nzu bubakiwe na AVEGA ngo nta mahoro

Mu murenge wa Gahengeri,Akagali ka Kanyangese Akarere ka Rwamagana, abatuye mu mudugudu wubatswe na AVEGA Agahozo uri ku muhanda ugana mu mujyi wa Rwamagana urenze aho bita ku matafari bavuga ko kuva bajya muri ayo mazu ntibigeze batuza mu mitima. Impamvu batanga ngo ni uko AVEGA yubatse mu masambu y’abaturanyi babo bityo ba nyirayo baba […]Irambuye

Kwizera Imana nyako ni UKUDASHYIRA mu gaciro

Abantu benshi bavuga ko bizera Imana ariko usanga  batazi ubusobanuro  bw’ijambo”kwizera”. Kwizera birenze uko umuntu abitekereza ndetse ushishoje neza wasanga nta bwenge burimo haba no gutekereza. Igitangaje usanga  umuntu avuga ati njyewe ndi umwizera w’aha n’aha. None kwizera ni iki? Kwizera icyo ari cyo Kwizera ni ugutanganza intsinzi mbere yo gutangira urugamba. Bibiliya nayo iravuga […]Irambuye

Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 4,29% mu kwezi gushize

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje igipimo cy’ ihindagurika ry’ ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2013. Muri rusange ibiciro bikaba byarazamutse ugeranyije Kamena ya 2012 na Kamena ya 2013.   Iki kigo kivuga ko iki gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu masoko yo mu mijyi. A. […]Irambuye

en_USEnglish