Digiqole ad

Rumbiya ishobora kungira uwo nifuje kuba we- Gisa

Umuhanzi Gisa cy’Ingazo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Uruhinja” yakoranye na Amag The Black, nyuma akaza gukora izindi ndirimbo zirimo, Samantha, Isubireho, Inkombe nazo zaje gukundwa n’abantu batari bake, aratangaza ko indirimbo “Rumbiya” aheruka gushyira hanze ikoze mu njyana ya kinyafurika abona igiye gukabya inzozi yagize kuva kera.

Umuhanzi Gisa cy'Inganzo amaze iminsi agaragara cyane mu bitaramo by'amarushanwa ya PGGSS 3, aho aba arimo gufasha Kamichi n'ijwi rye rikundwa na benshi
Umuhanzi Gisa cy’Inganzo amaze iminsi agaragara cyane mu bitaramo by’amarushanwa ya PGGSS 3, aho aba arimo gufasha Kamichi n’ijwi rye rikundwa na benshi

Nk’uko yabitangarije UM– USEKE, Gisa yagize ati “Mu by’ukuri ndimo gutungurwa cyane n’ibintu iyi ndirimbo irimo kugenda inkorera, kuko hari abantu benshi barimo kugenda bampamagara mu makwe ndetse no mubitaramo bitandukanye, ibi bikaba bitarigeze kumbaho na rimwe mu buzima maze muri muzika.”

Gisa akomeza avuga ko amaze no gukora amashusho y’iyi ndirimbo “Rumbiya” kubera ko ayasabwa n’abakunzi be batari bake akabura icyo abasobanurira.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish