Digiqole ad

Hagiye gushakishwa izindi ntwari z’u Rwanda

Ubu umuntu wese ashobora gutangaho umukandinda umuntu yumva yashyirwa ku rutonde rundi rw’intwari z’u Rwanda. Byemejwe kuri uyu wa 10 Nyakanga mu kiganiro urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta by’ ishimwe rwahaye abanyamakuru.

Kamari Karegesa uyoboye urwego rushinzwe iby'intwari z'u Rwanda
Kamari Karegesa uyoboye urwego rushinzwe iby’intwari z’u Rwanda

Kamari Karegesa uyoboye uru rwego avuga ko ku ntwari zigera kuri zirindwi u Rwanda rufite hakwiye kongerwaho abandi banatu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu cy’u Rwanda akamaro muri rusange.

Mu bintu bizagenderwaho hemezwa abo banti ni 1)kugira umutima ukomeye kandi ukeye, 2)gukunda igihugu, 3)kwitanga, 4)kugira ubushishozi, 5)kugira ubwamamare mu butwari, 7)kuba umunyakuri, 8)kugira ubupfura, 9)kugira ubumuntu.  Ibi bikiyongera ku bikorwa bizaba bifatika byakozwe n’uwo abantu bifuriza kugirwa intwari y’u Rwanda.

Mu bindi bizashingirwaho ngo umuntu yitwe intwari harimo kuba umuntu ibikorwa bye byarabaye ikirenga ku gihugu, ibyo bikorwa akaba yarabikoranye ubupfura no kwihangana.

Mu Rwanda hasanzwe ibyiciro bitatu by’intwari aribyo; intari z’Imanzi, iz’Imena n’intwari z’Ingenzi.

Karegesa yavuze ko hatangiye gukorwa ubushakashatsi ku bantu  bagaragaraho ubutwari n’ibindi bikorwa bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro.

Karegesa avuga ko ubona ko hari ukwiye kwitwa intwari yatanga amakuru ku bantu yumva bakwiriye gushyirwa ku rutonde rw’intwari. Ibi kandi ngo ntabwo bivuze ko intwari ari izitabye Imana gusa.

Kamari Karegesa abajije niba hari ibihembo cyangwa amashimwe adasanzwe baha izo ntwari, yavuze ko kwitwa intwari nta gihembo kihariye biherwa uretse icyubahiro urwo rwego ruhesha ukirimo n’abe.

Ati “ Ntabwo wabona icyo uhemba intwari kuko ntiba yarakoreye guhembwa. Ariko nanone nk’uko bisanzwe abe, cyangwa we,  ntabwo bakwandagara abantu bareba byanyuzwa mu nzira zisanzwe bagafashwa kuko uwabo aba yarabaye ingirakamaro.”

Uru rwego rwavuze ko abantu bumva bafite umuntu washyirwa ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda bahamagara kuri 07 87 85 90 90 cyangwa bakohereza e mail kuri: [email protected]

Intwari u Rwanda rusanganywe ni:

  • Ingabo itazwi izina
  • Maj Gen Fred Rwigema
  • Umwami Mutara wa III Rudahigwa
  • Rwagasana Michel
  • Uwiringiyimana Agatha
  • Félicité Niyitegeka
  • Abanyeshuri b’i Nyange

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW      

0 Comment

  • Ruganzu;Rwabugiri;Jimmy gatete ntibazabure,o

  • Njya nahera kuri H.E Paul KAGAME ubutwali bwe bugaragarira buri wese keretse udashaka kubibona. kuba yaravanye igihugu aho cyari kiri akaba akigejeje aho kigeze aha!si ibyashoborwa na buri wese.

  • Njye nahera kuri H.E Paul KAGAME ubutwali bwe bugaragarira buri wese keretse udashaka kubibona. kuba yaravanye igihugu aho cyari kiri akaba akigejeje aho kigeze aha!si ibyashoborwa na buri wese.

  • niba harimo akantu nange se mwazanshyizemo?

  • Nyuma yi inama yahuje perezida wa repubulika ni urubyiruko kuri 30-06-2013 nizereko twemerewe kuvuga amoko?
    Njye nenga cyane uko intwari zihitwamo dore ko byerekana ko abatutsi arizo ntwari naho abahutu bafasha nyirarubeshwa Agathe Uwiringiyimana ngo niwe ntwari. Njye mbona atarushya ubutwari ba Mbonyumutwa cyangwa ba Felicien Gatabazi bo mugihe cye.

    • Kazungu vuga uvuye aho uwakumpera Rukara rwa bishingwe akakwereka uko intama zambarwa!!!

    • Kazungu vuga uvuye aho uwakumpera Rukara rwa bishingwe akakwereka uko intama zambarwa!!! nta n’ikinyabupfura ugira wagirango abandi bakora ingando wagemuriye ba soki!!!

  • ntimuzibagirwe Gen.dan gapfizi watabarutse ejo bundi yitangiye iki gihugu.

  • UWIRINGIYIMANA ntabwo yarakwiriye kujya mu intwari z’igihugu kubera ko ibigwi bye ni ibisanzwe kubantu bose.Nta gishya kirimo.

  • Major Genaral Habyarimana Juvenal agomba kujyaho na Joseph Gitera Na Kayibanga Gregoire

    • bazajye mu ntwari zawe wowe bakame ariko ntibazajye mu ntwari z’igihugu- ese ko mperuka uzi ubwenge bwagiye hehe ko mbona wabaye umuswa?

    • yewe bakame we uri bakame koko njye ndabona nashyiramo M23 kuko niyo yashoboye kuturwanyiriza interahamwe muri congo naho kayibanda nabo bahezanguni bahabyarimana nibagende

  • Ikibazo gikomeye ni uko iyo dushaka intwari amarangamutima ari yo aza mbere aho kuereba ibintu mu kuri kwabyo. Urwanda rufite intwari nyinshi ariko kubera amarangamutima iyo ubadondojeho usa nukoze icyaha:

    Reka mvuge abo ntekereza…

    RUGAMBA Cyprien
    Mgr KAGAME ALEX
    Mgr Bigirumwami Aloys
    Mgr Andre Perraudin
    Abbe Andre SIBOMANA
    Kayibanda Gregoire
    Mbonyumutwa Dominique
    Umuturage utazwi witagiye abandi ngo babeho

    • va muri ayo- hari abarara bicaye biga qualities z’intwali kandi ariko bashinzwe naho wowe uhaze ibigage n’amateke ngo uravuga iby’intwali….. ko wibagiwe na Ngunda se? Cacana ko utamuvuze na Serugarukiramfizi???!!!!??

  • Ngo intwari ntacyo yahembwa koko? None se urwo rwego rubishinzwe rwabyize. Agaciro Fund nta mafaranga gafite, twongere mo andi ariko intwari zihembwe. Ba rwiyemezamirimo batarangiza ibyo biyemeje ko bahembwa avahe?Iyo mvugo nyiheruka iyo bavuze umushahara wa mwarimu, ngo mwarimu arakomeye ku buryo utabona icyo umuhemba. Niba n’iby’intwari ari uko bimeze, mbishingutsemo.

  • Hahahaaaaaa ibibintu ko bibagaragaje ngo intwari ni abatutsi ndumiwe nubwo ntari umututsi ariko ndagirango mbabwire ko ziriya ntwari abatutsi barimo ni babiri gusa Rwagasana yari umuhutu, felicite niwe, uwiringiyimana niwe ingabo itazwi ntituzi nyine ubwoko bwayo kuko nayo ntizwi Rwigema na Rudahigwa nibo batutsi barimo ubwo se muba muri mubiki koko? jye ndemeranya nuwanditse Rugamba Cyprien, MGR Kagame nubu tukiga ibitabo bye na Mgr Bigirumwami naho Kayibanda na Mbonyumutwa sinabagira intwari utikuki? kuko ari abahemu mwese muzakurikirane amateka ya buri umwe muzambwire ko yaba intwari Habyarimana nawe si intwari kuko yaravanguye atererana ubwoko bumwe kugeza aho abutanga ngo bwicwe ubutwari ni ubupfura no kwanga guhemuka ahubwo Intwari jye natanga ni umupasitoro w’umuhutu wo mu Ruhango sinibuka izina rye wakijije abantu barenga ijana muri genocide n’abasore bafatanije aha ndibutse yitwa ahari Sositene muzaperereze akwiye gushyirwa mu ntwari pe

  • RUGAMBA Cyprien na Mgr BIGIRUMWAMI Aloys ibyabo nubu birivugira kandi baritahiye.

  • Ahaaa, ndabona urugendo rukiri rwose, kubona muri kinyejana harabantu bagifite mumitwe yabo amoko.

    Jye sinumva icyo bimaze rwose, kuko ikintu utakwifashisha ngo ugirire Igihugu akamaro nugituye azahore akwirahira, jye mbona abakiri muriyo si baratakaye. Nonese criterias zashyizweho haraho mwigeze mubona bashyiramo ngo ugomba kuba uri ubwoko ubu nubu?

    Akabaye icwende koko ntawakoza, bivuge ngo umwana wawe niryo somo arimo gufata, mu gihe abandi bari kubatwara mumashuri meza ngo bige Sciences nibindi bifite uruhare muguteza Isi imbere.

    Imana izagutabare wamuntuwe, ibaze umuntu uvuga ngo Habyara nawe akwiye kubamo nibganza bijejeta amaraso, na rya shyano ryateje abana bababanyarwanda kwangara ngo ni Kayibanda na Gitera yo gaterwa kwangara ibudaturwa. puuuu, ndakuvumye nubwo ntari nyogosenge

  • Reka ntange abandida banjye abo babashaka bazabasange hano:
    1. Rugamba Cyprien yigishije igihugu
    2. Mgr Alexis Kagame yabitse amateka yacu
    3. Rukara rwa Bishingwe wanze agasuzuguro k’abera i Rwanda
    5. Nzi umugore witwa Mukandayisenga wahishe abatutsi bagera kuri 30 (harebwa n’abandi bakoze iki gikorwa)
    6. Muzee Tito Rutaremara umusanzu we mu kubaka u Rwanda.
    7. Inyumba Aloysea intangarugero mu bagore babohoye u Rwanda
    9. Paul Kagame umyobozi wahinduye amateka y’u Rwanda rukagira isura nziza ku Isi
    10. Daforoza, akaba Mama wambyaye

    Ngabo abakandida abanjye!!!

    Mukomere murakarama

  • Dore mbabwire intwari zitangiye igihugu ..Zatanze umusanzu ukomeye…
    1, Tito Rutaremara
    2, Paul Kagame
    3, Kamariza yakoze Munganzo
    4, Intore Masamba waje gukusanya umusanzu ubwo yigishaga ikayenzi
    5, Cecile Kayirebwa..ntazaburemo kuko urugamba rwose Rwarwangwe twunva indirimbo ze.
    6, Mushiki wabo…nuko akirimusya mubuyobozi ariko rimwe tuzamugira intwari
    7, Kabarebe James…Ijambo rye nokugwa neza mubasirikare nintwari nawe kabisa ntaribi rya James Kabarebe
    8, Mariya Yohana nawe naringiye kumwibagirwa
    9, Inyumba Aloyisia turamwibuka cyane Kampala za lugogo..nomumasyamba zamuhabura ntimuzamwibagirwe
    Naho abazana amarangamutima
    Ngo Kayibanda ahhhh Kayibanda washushubikanye abatutsi abifashijwemo nabazungu iryo vangura? Ubwo mukavuga ngo nintwari intwari yawe wenyine apana iyubwiyungye bwabanyarwanda, ngo Mbonye Umutwe, ahaha yakoze iki? Kuba yararwanyije abatutsi bakarinda batorwa nurwababyaye? Sinzi undi wavuze ngo intwari nabatutsi gusa..wowe ushobora kuba ufite amaso ariko utabona, Agatha uwiringiye imana ntiyarumuhutu? Rwagasana ntiyarumuhutu? Felecite ntiyarumuhutu? Abanyeshuri binyangye ntibarabahutu barwaniriraga bagenzi babo babatutsi bagahita babicana? None uratogota gusa uvuga amanjwe..toka hapo..Gipingamizi..Matiku, ndabwira wowe wiyise Kazungu kabyindi

  • Ntimuzibagirwe Tata na Mama…Kuko Iyo abahungu be badatabara ntituba Twaratasye…Tata na Mama nintwari ntibagasaze aho bari mwijuru

  • intare batinya Kayitare, james Kabarebe, roza kabuye , paul kagame. kayonga karori.

    • iyo bavuga intwari samaranga mutimanukuvuga umuntu wakoze ikintu kidapfa gushobora abandi buriya bamporiki eduard nintwari mubahutu kuko murabizi ibyakora hanyuma kagame nawe akaba intwari mubatutsi nawe murabizi ibye , undi nababwira wakoze amateka buriya na nyamvumba niyo umuntu washoboye guhuza ibidahuzwa . buriya nabika izatange amazi nayabantu bakoze neza bagire utarahigwaga utazwi

  • Sam Byaruhanga na Intare Davis, sorry Intare Kayitare ntibazabure muntwari zambere…Sam Byaruhanga niwe wambere wafashije abasirikare nukwitegura neza abereka aho bagombaga Kwitegurira ahitwa Shonga!! Kayitare nawe niwe watemye inzitane yurugano akaba nanone umuntu wambere watumye ingabo zigihugu zinukiriza kumigi yigihugu…ubutwari bwabo basirikare bombi ntibazibagirane….

    Muntwari zokuvugira igihugu zikaba zaratanze umusanzu ukomeye mukurwana Urugamba rwokwibohora…Ntimuzibagirwe aba bakurikira
    Tito Ruteremara
    Mazimpaka Patrick
    Jack Bihozagara
    Emmille Rwamasirabo
    ALOYISIA Inyumba
    Rose Kabuye Kanyangye
    Intore Masamba
    Kamaliza
    Cecille Kayirebwa

  • Mwo kabyara mwe muzirinde kugira intwari abakiriho uretze ko mbona nta nubikwiye mubo abandi bavuga gusa intwari ibaho iyo yamaze kuryamira ukuboko kwa abagabo

  • Umucyo akwiye ingando. Nta ntwali y’ubwoko ibaho. Nta ntawli ivangura. Ni nk’uko nta mfura ivangura. Mbere yo kuba intwali urabanza ukaba imfura.

    Abatanze amazina y’abakiriho kandi bibeshye kuko ntawe ugirwa intwali ikiriho. Keretse niba mushaka kubica vuba.

    Duhere kubo mboba abantu bahurizaho.

    1. Rugamba Cyprien (Azaba n’umutagatifu)
    2. Kagame Alexis
    3. Mgr Alys BIGIRUMWAMI
    4. Inyuma Aloyiziya.
    5. Mukandayisenga

  • Intare batinya KAYITARE
    Col NDUGUTEYI
    BUNYENYEZI
    BAYINGANA
    Abbe KAYUMBA Emmanuel
    Cpt Antony BAHIZI

  • Abatora intwari mbasabye kuzashyiramo INTARE KAYITARE yantitirije inzirabwoba nubwo nari umwana zirahahamuka zigabiza nyanza ngo niho ari akabaterefona ati ndi ibtre bakajyayo mukanya ati ndi ibyumba yewe imico ye yindi sinyizi ariko yabaye intwari ku rugamba muzamenyere ko yagiraga n’imico myiza Inyumba ntakibagirane Mzee wacu KAGAME Paul ntawutabibona keraka impumyi aragahorana ubutwari arakajya mu ijuru atete ahabwe ibyicaro by’abakwiriye intwari tuzamukunda tumusengere Imana izamuduhembere gusa mumugire uwa mbere mu ntwali

  • Njye ndabona benshi mu batanga commentaire harimo kwitiranya ubutwari no gukundwa kumuntu (sympathique)

  • Umuntu aba intwari atakiriho kuko nibwo byemezwa ko ashoje ubuzima bwe gitwari. Ushobora kugira umuntu intwari akiriho, nyuma agakora ibindi bibi byangiza ya sura ya Gitwari ugasanga rero bamwibeshyeho.
    Ntimuzibagirwe Nyakwigendera Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya mbere mu Rwanda kita ku bamugaye.

  • Rukara rwa Bishingwe. ni intwari kabisa ntigomba kuburamo rwose. Amateka ye agaragaza ko yari intwari.

  • BIRABABAJE KWITIRANYA INTWALI NO GUTSINDA URUGAMBA FPR YAHANGANYEMO NA EX-FAR! KUKI DUKOMEJE KURANGWA N’AMARAMGAMUTIMA KOKO? IBIRANGA INTWALI NTIBABIBABWIYE KOKO! KIGELI IV RWABUGILI UBUNDI NTIYAGASIGAYE ATAGIYE MU NTWALI KUKO YAGUYE U RWANDA N’UBWO ABAKENYA B’ABAKOLONI BAHATWAMUYE, GUSA N’UKO YAGUYE MU MUTEGO WO KUMVA AMABWIRE AKICA NYINA UMUBYARA (UMUGABEKAZI MURORUNKWERE). UZI KURWANA, UKAMBUKA MASISI, UKAGERA KU KIYAGA CYA EDOUARD? GUSA NDABONA IKINDI IBI BINTU BY’UBUTWALI NIBITITONDERWA BIZAKURURA AMACAKUBIRI ASHINGIYE KU MOKO (HUTU NA TUTSI) KUKO UKURIKIJE IBIRI URI COMMENTS NYINSHI, USANGA ABANTU MBERE YO KUREBA IBIKORWA UMUNTU YAKOZE, BABANZA KUREBA UBWOKO ARIMO, KANDI SIKO BYAKAGOMBYE KUGENDA!

  • Rwose ndabasaba ko umuntu ukiriho mutamugira intwali none aduhindutse byagenda bite ?kuko ubutwari bugomba kuba ikintu utakwambura uwo wagihaye none se ubu iyo Bizimungu na Kayumba iyo tuba twarabagize intwali byari kugenda bite ? ubu ndasanga uwahabwa impeta y’ubutwari ari :INYUMBA Aloysie ,BIGIRUMWAMI.

Comments are closed.

en_USEnglish