Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 4,29% mu kwezi gushize
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje igipimo cy’ ihindagurika ry’ ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2013. Muri rusange ibiciro bikaba byarazamutse ugeranyije Kamena ya 2012 na Kamena ya 2013.
Iki kigo kivuga ko iki gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu masoko yo mu mijyi.
A. Ibiciro mu mijyi
Ibiciro ku masoko mu mijyi byiyongereyeho 3,68% mu kwezi gushize kwa Kamena 2013 ugereranyije na Kamena 2012.
Ihinduka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ryari ku kigereranyo kingana na 2,98%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,68% mu kwezi kwa Kamena ni:
1. ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,41%,
2. ibiciro by’uburezi 35,18%
Iyo ugereranyije Kamena 2013 na Kamena 2012, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,39%.
Iyo ugereranyije ukwezi kwa Gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi gushize kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,03%.
Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ igabanuka ry’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ ibindi bicanwa 2,05% n’ ibiciro by’ ubwikorezi 0,29%.
B. Ibiciro mu byaro
Mu kwezi gushize kwa Kamena 2013 ibiciro ku masoko mu byaro byiyongereyeho 4,61% ugereranyije na Kamena 2012.
Ihinduka ry’ibiciro ku masoko mu byaro mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ryari ku kigereranyo kingana na 4,85%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 4,61% mu kwezi kwa Kamena ni :
1. ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,37%.
2. ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ ibindi bicanwa 1,59%
Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi gushize kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,63%.
Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye 0,91%.
C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)
Mu kwezi gushize kwa Kamena 2013 ibiciro ku isoko mu Rwanda byiyongereyeho 4,29% ugereranyije na Kamena 2012.
Twakwibutsako ihinduka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ryari ku kigereranyo kingana na 4,21%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 4,29% mu kwezi kwa Kamena ni:
1. ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,93%
2. ibiciro by’uburezi byazamutseho 23.18%
Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi gushize kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,43%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye 0,56%.
Icyegeranyo cyatangajwe n’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda
UM– USEKE
0 Comment
aaho tuzarusyaho mu minsi izaza ra? ndumva akari imbere gahanda.
ni hafatwe ingamba nshya zo kongera supply ku isoko kuko ubwo demand iri hejuru cyane ya supply.
Nyamara ubibajije MINECOFIN cyangwa BNR bakubwira ibindi bitandukanye n’ibyo.
Comments are closed.