Digiqole ad

Kwizera Imana nyako ni UKUDASHYIRA mu gaciro

Abantu benshi bavuga ko bizera Imana ariko usanga  batazi ubusobanuro  bw’ijambo”kwizera”. Kwizera birenze uko umuntu abitekereza ndetse ushishoje neza wasanga nta bwenge burimo haba no gutekereza. Igitangaje usanga  umuntu avuga ati njyewe ndi umwizera w’aha n’aha. None kwizera ni iki?

Kwizera nyako gutandukanye n'ibyo tubamo none
Kwizera nyako gutandukanye n’ibyo tubamo none


Kwizera icyo ari cyo

Kwizera ni ugutanganza intsinzi mbere yo gutangira urugamba. Bibiliya nayo iravuga iti” Kwizera ni ukumenya  rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari by’ukuri”Abaheburayi11:1.

Abizera Imana bose bafata ibizaba nk’ukuri kandi bakabitegereza bihanganye ni ko gahunda imeze.

Umuntu upfa kwizera gusa abishingukamo bidateye kabiri kuko kwizera si umunyenga ahubwo birasharira cyane.

Kwizera Imana bisaba kudaha agaciro ibintu bimwe na bimwe abandi bagira nyambere. Kwizera wabigereranya no kurwara mu mutwe kandi wibuke wa mugani uvuga ngo “mu gihugu cy’abarwayi bo mu mutwe umuntu muzima ni we murwayi wo mu mutwe”.

Kugirango ubyumve neza ngiye kuguha ingero zimwe z’abantu b’intwari zo kwizera nawe umbwire niba bari abantu bashyira mu gaciro.

Kwizera nyakuri: kudashyira mu gaciro

Mose umugaragu w’Imana iyo aza kuba ashyira mu gaciro ntaba yaravuye ibwami kwa Farawo ubwo yaramaze gukura ndetse yanze no kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo ahitamo kujya kuragira intama imyaka 40 mu butayu aniyemeza kurenganywa n’ubwoko bwe bw’Abaheburayi.

Nawe utekereze kurererwa ibwami ahantu hagerwa n’umugabo hagasiba undi ariko Mose we ati “sinshobora kwishimira kuba umwuzukuru wa Farawo”.

Uyu mugabo Mose ntiyashimye kuzabikwa muri za nyubako z’igitangaza zo mu Misiri aho bashyinguye abami n’ibikomangoma byabo.

Mose kudashyira mu gaciro kwe byamuhesheje itiki yo kujya mu ijuru kuko yarebaga kubitaboneka.

Ubwo Mose yavaga kwa Farawo ntekereza ko bavuze ko baruhiye ubusa kandi ko ntakwiringira umwana w’undi ndetse yashoboraga no gupfa bitewe n’amabanga y’ibwami yarabitse.

Ni bangahe uyu munsi wa none bashobora gukora nk’uyu mugabo Mose?

Uyu mugabo yari afite ubundi bwenegihugu butari ubwa Misiri kwa Morsi na Hosni Mubarak, ubwenegihugu bwe bwari ubw’ijuru.

Wowe ufite ubuhe bwenegihugu? mbese abantu ntibaba bakwitiranya nk’uko abanyegiputa bitiranya Mose? Mbese wowe wishimira aho wavukiye cyangwa ntuhishimira? None umaze gukura wasanze ugomba kuguma aho wavukiye cyangwa ugomba kuhava?

Mose iyo aza kuba yaragumye kwa Farawo ubu ibye biba byararangiye ndetse n’umurambo we uba uri muri Pyramide z’i Giza, ariko ubu ari mu ijuru kandi n’intwari yo kwizera akaba n’umugabo ugamburuza abagamburura ku Mana bakiringira baringa bakarindagira aho kwiringira Iyaduhanze.

Kwizera kandi kwatumye inkike z’i Yeriko ziriduka zirasenyuka.

Nawe utekereze abantu kuzenguruka incuro zirindwi umurwa nka Yeriko baririmba bavuza imyironge n’ishakwe hanyuma inkuta zigose umujyi zigasenyaka  kurusha uko ya mazu yo muri Leta z’ubumwe z’Amerika zasenyutse bitewe n’ibyihebe.

Ariko buriya Imana iteye gute koko? Kuzenguruka gusa karindwi ubundi  ibintu bigahinduka? Nta handi nabyumvise keretse i Yeriko.

Aba bantu iyo baza gushyira mu gaciro bari kubona ko bidashoboka ndetse ntaho  byigeze biba ariko iyo Imana ivuze iba ivuze ntacyo kurenzaho umuntu yabona.

N’uyu munsi uteranyije miriyari ndwi zituye isi ngo zizenguruke akazu kenda guhirima ntikanyeganyega. Ariko kwizera koko kurarenze, abanyabwoba ntibashobora gutsinda urugamba rwo kwizera.

Aba bantu nta bwoba bumvuga bafite cyangwa bari abarwayi bo mu mutwe?Oya, ahubwo Imana yari ibarangaje imbere kandi n’ubundi Imana iba ishaka gukora ibirenze ibyo abantu batekereza.

Sinshaka kumenya uwo usenga uwo ari we ariko ndashaka kuguhamiriza neza yuko niba usenga Imana yo mu ijuru ugomba kumenya ko kwizera Imana nyakuri ari ukudashyira mu gaciro ibintu bimwe na bimwe byo ku isi abandi bantu baha agaciro.

Imana iturarikira kuva mu by’isi bidutandukanya na Yo. Menya ko ubutunzi,icyubahiro,imyanya ikomeye, umuryango ukomeye, amashuri ahanitse, kuba icyamamare, gukora ibyaha n’ibindi ntarondora atari ibyo kwiringirwa ahubwo wiringire Imana yawe yonyine, wibuke ko kandi yagutije agahe gato ko kubaho nguyubahishe imbere y’abatarayimenya.

Nkwifurije kuyigira nyambere.

HAKIZIMANA Claver

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibin’ukuri !

  • ‘kwizera Imana nyakuri ari ukudaha agaciro ibintu
    bimwe na bimwe byo ku isi
    abandi bantu baha agaciro’
    ‘kwizera Imana nyakuri ari ukudashyira mu gaciro ibintu
    bimwe na bimwe byo ku isi
    abandi bantu bashyira mu agaciro’
    kudashyira mu gaciro=kudaha agaciro,
    this is a blame not a philosophy.
    igitekerezo cyiza=amagambo?

  • Imana ibahe umugisha, ibyo muvuze nukuri, kawizera ,Nugutangaza Itsinzi mbere yurugamba,kandi ngo utizera ntiyashimisha imana, MUBARIKIWE

  • ariko mujyamusara nihe muri bibiriya hatwerekako mose yahiye mwijuru ategereje umuzuko hamwe nabandi mwibeshya rero ntimuzi uzarijyamo uwo ariwe

    • Biragaragara ko utajya usoma Bibiliya neza cyangwa ngo usobanuze ibyo utazi.Mose ari mu ijuru kuko muri Luka 9:29,30 haravuga ngo:”Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi,n’imyenda ye iba imyeru irabagirana.Abantu babiri bavugana na we,ari bo Mose na Eliya,baboneka bafite ubwiza bavuga iby’urupfu rwe,urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu”.None murayisa we,harya umuntu wapfuye ashobora kuvugana n’abazima?Dushingiye kuri somo Mose yarapfuye agwa mu mpinga ya Pisiga ariko intumbi ye Satani ajya kuyiburana ariko Imana irayimana kuko Mose ntiragiye Gihenomu.Imana rero yaramuzuye imujyana mu ijuru,iyo bitaba ibyo ntiyari kuboneka ari kumwe na Eliya umwe wajyanywe mu ijuru adapfuye.Iki rero ni gihamya gikomeye ko Mose yazutse akajyanwa mu ijuru kandi wibuke ko Imana ishoborabyose.Imana ivugana n’abantu bazima ntivugana n’abaryamye mu bituro ni cyo cyatumye avugana na Mose ndetse na Eliya.Ikindi wibuke ko Yesu atari mu iyerekwa ahubwo yari mu gusenga ijuru rirakinguka arebayo.Aho ntagejeje Mwuka Wera ahageze kandi ntukajye wumva ibintu intambike.

  • Imana yacu iguhe umugisha nshuti icyaduha gukoresha neza agahe gato dufite imbere yacu tukazibanira n’Imana mu ijuru mbifulije kuzaba mu ijuru mwese abasoma iyi site murakoze

  • nkurikije uko byumva ,ku wizera ni ugushyira mu gaciro ariko abakumva n’abakureba badafite kwizera nibo babona ko ari ukudashyira mu gaciro cga se ko ari ugusara .twabigereranya narya jambo ngo umusaraba kubarimbuka ni ubupfu ari ku wizera ni imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukira

  • Uo ni ukuri kuko abizeye bareba kubitaboneka kuko ibiboneka nibyigihe gito muze natwe niba dushaka kuzabona Imana ni uko tugira kwizera kutanyeganyega uko kwatumye yozefu aba ukomeye kwa potifal nyuma yo gufungwa

  • Ibi bintu ni ukuri.kwizera ni beyond….uyu muntu ajye akomeza adusangize kuri ibi bintu biraryoshye!byaba byiza mukoze gahunda ihoraho tukajya tuganiriraho wenda ingengabitekerezo zitandukanye twajyiye dutamikwa n’amadini zizageraho zidushiremo dore ko hari n’amadini yamaze kwemeza abayoboke bayo ko yashinzwe n’Imana!ikibabaje umuntu wamaze kumira ubu burozi abyita kwizera!tekereza iyo uvukira muri :iraq,misiri,china,russia,india,eurpe..ese idini urimo ubu niryo uba urimo?

  • Kwizera ni ukubaho uko ijambo ryose Imana rivuga, twizera ko Yesu yadukijije icyakora ntibihagije tugomba no kumvira ibyo yadutegetse kugira ngo tuzahabwe ubugingo kubwo kumwumvira ari nako kumukunda, kuko abavuga mwami mwami bose siko bazinjira mu bwami bw’Imana keretse abakora ibyo Data wo mwijuru ashaka, ibyo Imana ishaka, ni ukuyikunda no gukunda abo yaremye or gukomeza amategeko yayo yose kuko benshi bayatera umugongo ngo Imana ireba mu mutima kdi burya iyo wihannye uhabwa kuyakomeza no kuyakunda atari uko yagukiza ahubwo uyipimaho ukareba ko utanyuze mu nzira ngari( utayobye) ibyah 12:17.

  • Kwizera ni imibereho y’umuntu akurikije ijambo ryose ry’Imana. kwizera ko Yesu yadupfirire ubundi tukajya gusenga byonyine nta kamaro ahubwo tugomba no kumvira ibyo dusoma muri Bibiliya zacu, aribyo kumukunda nkuko yavuze ati “uvuga mwami mwami siwe uzinjira mu bwami bwo mwijuru keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka” kdi kumunda ni uku ni ukwitondera amategeko ye yose.

  • unva, KWIZERA ni kwizera ibitagaragara,kwemera udashidikanya ibyo utabasha gusobanura, kwizera Imana utitaye kubuhanga(raison, scientificaly proven,…)

  • Hakizimana Claver Imana iguhe umugisha ku bwamagambo meza udusangije kdi Imana ikongere imbaraga n’amavuta.ibyo uvuze ndabyemera cyane kdi birakwiye ko tuvuga Imana n’abatayizi cg abayitiranya bakayimenya bakanayisobanukirwa.Nyagasani adushoboze twese kumubera abahamya.be b

  • Kwizera ahubwo ni ugushira mu gaciro ibyo Imana itubwira ariko ntiduhe agaciro ibyabantu. Mu ijambo kwizera ubwaryo harimo gishyira mu gaciro. Icyi gitekerezo ni brain washing. washishikariza abantu gushyira mu gaciro kuko Imana ubwayo ni cyo yaduhereye ubwenge. Ikigisho kirimo hano ni ugutwaza ntabwo ari ukudashyira mu gaciro udashyira mu gaciro aba ayoborwa na instinct nk inyamaswa

  • iki kibwiriza nicyiza cyane, abasomyi bongere batekereze kuri Abraham wabwiwe gutamba umwana we kandi bitarabagaho ariko kuko yari azi ijwi ry’Imana ntiyazuyaza kabone nubwo byamutwaye igihe kubyiyumvisha. Kwizera rero ni ukumwira ibyo Imana idushakaho naho ubundi ushyize mugaciro ntiwarenga umutaru ndetse abantu benshiniryo korosi barigwamo. Imana ibahe umugisha.

  • God bless you Imana ikomeze igusige you have been inspired this word i’m very happy to read those word stay on touch

Comments are closed.

en_USEnglish