Digiqole ad

Indirimbo “Bazanyica” ya Tom Close iravugwaho byinshi

Nyuma y’iminsi Tom Close atagaragara cyane, yagarukanye indirimbo nshya yise “Bazanyica”. Iyi ndirimbo iri kuvugwaho byinshi n’abantu batandukanye bakurikirana muzika ku magambo ari muri iyo ndirimbo.

Ngo bazamwica
Ngo bazamwica

Mu magambo ari muri iyo ndirimbo hari aho Tom Close agira ati “Bazanyica kubera amashyari yabo, bazanyica kubera ko babona dukundana, bazanyica bazanyica”.

Aganira n’UM– USEKE, Tom Close yagize ati “Indirimbo ‘Bazanyica’ nayihimbye nk’uko nagiye nkora izindi, kandi ubutumwa buyirimo bushobora kuba bwaba ku muntu uwo ariwe wese usibye nanjye”.

Tom close ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kuzamura injyana ya R&B mu Rwanda, aho usanga kuri ubu hamaze kugaragara abahanzi batari bake bakora iyo njyana.

Umva iyi ndirimbo HANO

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • aririmba amatiku gusa n’amaganya, sinzi impamvu

  • ubundise si amatiku aririmba gusa!!!!!!

  • Bande bazakwica?

  • bamwicase agira iki ,umuntu uririmba amatiku gusa namafranga afitese ?

  • aka gakuri ntikazi ko ururimi rurema

    • HAHAHAH YEWE YE KO UMUHAMIJE MWA?

  • sha ntukisurire ibyo rwose! yego ntawe rutazageraho n’abo rutwara nabo ni abantu, ariko ntimukiyaturireho ibibi. mujye mwiyaturira ibyiza n’ubwo ibibi byaza ariko ibyiza nibyo twagakwiye kwiratira.

  • Antipthique gusa uyu mwana kuki yirememo mukushi ku mutima vraiment!!

  • Ubwo nawe ngo yazanye style. Arumva wajya mugitaramo ugiye kumva amatiku?

  • uyu mutype ashobora kuba ari umunyeshyari
    ni wowe abantu bagirira nabi gusa?
    ngo SI BEZA,NGO SINARINKUZI,NGO BAZANYICA
    kuki aririmba amatiku gusa? ibi ntibyaba biri mu bitakimugargaza mu muziki? ego ko

  • Tom uri umunyamatiku maze kukubona. mu ndirimbo wise Komez’utsinde hari aho uvuga ngo / uzabaze abanga Tom close impamvu bamwanga nanone ufite indi wise Sibeza none uzanye bazakwica ubwo koko muri izo ndirimbo message zirimo zubaka abanyarwanda ni izihe? reka amatiku ntawukwitayeho

  • y dis guy always want amatiku c’est pasd bon ga rst nta ninyungu nini irimo so u shud search 4 other thingz to sing not amatiku!!!

  • njye still ndacyaseka mwese ubaza mumwanga ariko ? ngo amatiku ngo agakuri aaaaaahh sha mutumwe ndamuka tseka

  • Burya ibyo umusinzi akora abitewe ninzoga biba bimwihishemo,abifite kumutima nubusanzwe,nanjye sinshyigikiye indirimbo zamatiku.

  • shaka indi nganzo wavomamo amagambo akubiyemo ibyagirirakamaro ababyumva plz

  • Ariko bagiye begera abasizi, bakabahimbira amagambo anyuze amatwi, bakareka gupfundikanya amagambo atajyanye kweli!!!!

  • nanjye bazanyaca

  • Uyu mwana ko yatangiye neza akanakundwa, byamugendekeye bite ngo abe ari gusaoza yanduranya cyane? Ibi bintu asigaye aririmba bigaragaza uwo ari we, kuko muri Psychology bavuga ko umuntu abona mu bandi icyo we ari cyo.

    Niba abonamo abantu bose abagome, abanyamtiku, abicanyi, ko atari beza, ko bamwanga, nafate umwanya yitekerezeho. Niba akandi afite abamugira inama, bazamwegereze abajyanama b’ihungabana, tutamubura tukimukunze

  • Abamwegereye nibamushakire umu psychologue kuko ikibazo kiri mu mutwe iwe.njy maze kubura umuntu kandi nawe byatangiye uko yarwaye mu mutwe twese ntitwabimenya kuko twabona ari umuntu muzima,wamubaza ibintu ibyaribyo byose agasubiza neza nkumuntu muzima,yahorana ubwoba bwishi cyane, yatubwiraga ko hari abantu bamuhigaga bashakaga kumwica, yirirwa munzu yihishe kuburyo yatinyaga no gusohoka hanze ngo ajye kuri toilet ngo bomubona akabanza kudusaba kumunekera ko badahari,twirirwa dushwana n’abantu ngo bariko baduhigira umuntu ngo bamwice ariko bo bakabihakana twafashe icyemezo cyo kumuhungisha tumwohereza mu yindi ntara kure yahamaze nkibyumweru 2 ahita atorongera kubera uburwayi bwo mu mutwe

  • ARAKABIJE YISUBIREHO ARIKO ABAMUGIRA INAMA BAMWEGERE AFITE IKIBAZO NAWE BURIYA KIBIMUTERA ARIKO SUKO YAGIKEMURA AZAJYANE ABAZAMWICA MUBUYOBOZI NIBIMENYETSE ARIKO AGABANYE ISHYARI KD AZIRIKANEKO KO INDIRIMBO ITUMVA UWO ASHAKA KUBWIRA GUSA ARITESHA AGR

  • @YEAH: ndemeranya nawe kabisa tom ntakajye yisurira ibibi yabona bimutunguye ariko atabihamagaye kuko ururimi rurarema nakomeza gutyo rero ashobora kuzahura n’uruvagusenya

  • ariko mwagiye muririmba ariko nibura mugattanga nubutumwa urugero ubuzima,abasaza nka ba byumvuhore wumvako batanze impanuro,naho se bifu nibindi muririmba ukunva ntanyuramatwi,nuguta umwanya,izonkundo zanyu utewe akdobo abyuka ahanga ngo numuhanzi,ufitanye ikibazo nundi akayomba ngo numuhanzi.aba promoters nabo bagorwa,nizzo za gumaguma,yewe birancanga,ariko da ni business mbivuge ntyo…

    • bambwire wangu,kuba escro ntibisaba ubundi bwenjye nkaswe uvuye iruhande,hazaza na skol5 gatanu nayo nyitware cash ziyongere, none se bapfa kwemera ko ndi umuhanzi nyine.inama itari ignore,guhanga itiku nibindu byaba sagihobe nabivamo wenda nkemera nkambura ishapure ngahanga politiki!cg nkaba comedian asyi we!

  • Mediocrity !! Words create realities !!

  • urahaze sha nubundi se ko utazabaho nka mont kigali uri mu biki.

    • hum nawe ntuhejwe inda uyitwara imbere yawe

  • Eheee!uhuuu,aka ga petit(T.Close) n’akanyamatiku kbsa!

  • Tom bakureke kuko ibyo banga ni bikugize uwo uri we kuko no ku kuvuga ni uko bamenye ibikorwa byawe byiza.big up tom kandi komeza utsinde.

  • Nabwiyabantu ko ntagihangano cyuyumuntu kizima ndabona murahakana none murabyiboneye

  • ewana mwese muramwangatu? njewe nzamugwa inyuma tom urabizi kabisa kandi urabishoboye congratulation.abo bose bavuze gutyo nibo banyamashyari.tom close nber one.

    • sinzi icyo bagushakaho bihorere kabarye urabaruta

Comments are closed.

en_USEnglish