Digiqole ad

Perezida Kagame yavuze icyatumye avanaho Ministre Mukaruliza

Mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, ubwo yakiraga indahiro y’ Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen, Patrick Nyamvumba n’abandi bayobozi bakuru kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yifurije abarahiye gutunganya inshingano nshya bahawe, anatangaza ko impamvu yatumye akura Minisitiri Monique Mukaruliza muri Guverinoma ari imikorere idahwitse no kudakorana neza n’izindi nzego.

Paul Kagame hamwe n'abayobozi barahiye none
Paul Kagame hamwe n’abayobozi barahiye none

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize mu Rwanda habaye inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yari yitabiriwe n’abavugizi b’inteko zinshingamategeko zo mu Kararere n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru ariko ngo ntiyagenze neza kuko itari izwi.
Ibi ngo byatewe n’uko iyi nama yari izwi na Minisitiri ushinzwe imirimo ya “EAC” gusa hanyuma ntabigeze kubo bakorana cyangwa izindi nzego za Leta bireba, abashyitsi baza bakamara amasaha agera kuri abiri ku kibuga cy’indege babuze ababakira.
Kagame ati “Ntabwo nshoboraga kubyihanganira, Minisitiri wari ushinzwe ibya EAC n’umunyamabanga we bose naraye mbavanyeho nijoro, sinashoboraga kubyihanganira.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko bibabaje kubona barananiwe no kugirana imikoranire n’abo bakorana bashinzwe izindi nzego, ikintu we avuga ko aricyo cyoroshye kuruta ibindi.

Agira ati “Ntushobora kugirira igihugu akamaro udakoze ibyo ushinzwe wuzuzanya n’undi ufite ibyo ashinzwe.”

Perezida Kagame kandi avuga ko ngo hari umwe mu bashyitsi bari baje mu nama wavuze ko yatunguwe n’ibyababayeho kuko adasanzwe abizi ku Rwanda.
Akibaza ati “Ntabwo u Rwanda rukora rutyo, uwo munsi mwari muri he? Mwaburiye he? Mwakoze ibiki?”
Kagame kandi yanashimiye Depite Kalisa witanze akajya kubakira ku kibuga cy’indege n’imodoka ye bwite.

Akomeza avuga ko byaba bikigoye kugera ku ntego u Rwanda rufite n’icyerekezo rushaka kugeraho hakiri abayobozi bakora gutya.

Perezida Kagame ati “ Kandi iyo baza kuba babandi badasa natwe badufasha, Inteko yose yajyaga kuba yagiye kubakira. Niba tuvuga ko twiha agaciro tugomba kugaha n’abandi.”
Umukuru w’igihugu yashishikarije abayobozi kuva mu kuvuga gusa kuko hakewe ibikorwa, imikorera n’imikoranire mizima kuruta amagambo gusa adafite ibikorwa.

Ati “Mubuzwa n’iki kuzuzanya ko nta muntu ushobora kugira icyo ageraho wenyine, ibyo no muyindi mikorere iyo ariyo yose ntaho twagera tutanogeje imikorere.

Ntabwo kwitwa umuybozi runaka bihagije, bihabwa agaciro n’imikorere n’ukuntu ukorana n’abandi bantu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko yasabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo  gusaba imbabazi abo bantu bafashwe nabi.
Mu ijambo rye kandi Kagame yongeye gukangurira Abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange kubanza kwiyumvisha inshingano zabo bafite, bakabona gukomeza urugamba rwo kwiteza imbere banoza ibyo bakora kandi ngo ntibakwiye gutinya gukomerekera muri urwo rugamba.

Muhongayire Ministre mushya ushinzwe imirimo ya East Africa
Muhongayire Ministre mushya ushinzwe imirimo ya East Africa
Dan Munyuza arahirira imirimo mishya
Dan Munyuza arahirira imirimo mishya
Gen Nyamvumba arahirira imirimo mishya
Gen Nyamvumba arahirira imirimo mishya

 

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndakwemera pe natwe ntidushaka abadutesha agaciro barebereho muzeehe wacu oyeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

  • ok

  • Ariko se ibyo yakoze ni ibiki? iyo abwira abandi bakamufasha ntaba abuze umugati rwose

  • bavoooooo MZEE wa inchi yetu nabandi barangwa n’imikorere mibi nabo ntuzabarebere izuba thank u

  • Ok!!!abandi bose barebereho kandi nizere ko bunvise neza ibyo president yavuze byose.

  • Ndashimira president wacu, kabisa ibyo yakoze nibyo, udafatanyije na mugenzi wawe ntacyo ugeraho, niyo wakigeraho sivuba nkuko wafatanya nabandi.

  • PEREZIDA WACU TURAMWERA ABO BASHAKA KUDUSHYIRAHO ISURA MBI NABAVANEHO,ANAKUREHO KANDI ABARI GUHOMBYA LETA,

  • Yabaga abayobozi bose batekerezaga kimwe nka Muzehe, twagombye kuba twari tugeze kure,ubwose ko ari abanyamahanga umunyarwanda we ubwo ntiyamaraga icyumweru icyo ashaka kitaratungana. komeza ujye ubacyaha wenda bazamenya ubwenge.

  • Baba bamaze kuruha imyaka irenga itatu ni myinshi muri politique iyo irenze bituma bakora uko babyunva.

    • Uwamukuyeho ko ameze makumyabili!!Kandi ashobora no kuziyongeza indi?Gusa ntawe uburana n’umuhamba?Ese waba wumvise ibisobanuro Honorable Mukaruliza yatanze?

      • Ngaho se dusogongeze kuri ibyo bisobanuro bya Hon.Mukaruliza!

  • Minister Mukaruriza niyihangane!!! ubwo n public relation officer n’abandi ntibagushakaga cg se baragusuzuguraga. ukababwira ntibashyire mu bikorwa kugirango bigukoreho!!!

    • Iyo ni ya ngeso ya banyarwanda mutemera ukuri mugashaka ukundi mukwita, barinda bamunaniza se ko yari afite uburenganzira bwo kubafatira ibyemezo ninde wamubujije. Uwo ni umurengwe kandi ntukenewe mu Rwanda. Hakwa neza wemera ni ukuri!

  • Hatahiwe abo muri MINEDUC birirwa batuzunguza ntawe umenya icyo azakora umwaka ukurikiyeho wagirango ntibize iteganyabikorwa.
    ntushobora kumenya niba umwaka utaha uziga cg uzahagarika
    Bo ireme ry’uburezi baripimira mu mpinduka zimburamumaro

  • Thanks afande rwose bakwiye guhita bafatirwa ibyemezo zihabaye ntampaka abashaka ko dusubira inyuma bose

  • kagame nigitangaza pe!! abayobozi nkabo age abavanaho kuko batwangiriza isura yigihugu cyacu gusa nizerako hari abayobozi bandi bagira imyitwarire nkiyuwo minister twifuzako nabo yareba uko abagenza

  • Dear Sir,

    We love you so much

    With respect,

  • Dore ikibazo:

    Byanga byakunda ubu muri East African Community hari ikibazo hagati y’ibihugu bimwe biri muri uyu muryango, gusa reka ndebe uko biza kugenda.

    – Kuba uyu mugore MUKARURIZA Monique yavanwe kuri Ministeri ya EAC bishoboka ko:

    1. Hashobora kuba hari Politiki yamunaniye kuva aho umubano utangiye kuzamo ibibazo muri EAC (kubera ibihugu bimwe bitangiye kutumvikana kuri Politiki yo mu Biyaga bigari).

    2. Igihe cye cyo gusimburwa cyari kigeze

    • ibyo uvuze ni ukuri ntago kiriya ari cyo gifatika yazize ahubwo ni ibibazo techniques u rwanda rurimo , na east african countries , bimwe kubisubiza bikamunanira immediately kuko aba atazi aho bicurirwa
      naho ubundi se niwe ushinzwe protocol? cg ni umushoferi ? wasanga yarabivuze bakavunira ibiti mu matwi ,ngaho bajye bashishikariza abantu umunyamahanga atinda kwakirwa minister akirukznwa but umunyarwanda ararengana ari mu rwanda bati ihangane; ko ntarumva mayor wegujwe cg umu executif kuko yanze kurenganura umunyarwand? ariko uzarangarane umunyamahanga urebe.
      rwanda weeeeer

    • uvuze ukuri rwose, Monique ntabwi ari biriya yazize. Yego muzehe ntiyabivugira mu ruhame icyo bamuhoye, ariko nanone ntimukatugire injiji nkaho tutazi ubwenge.

  • akokantu mzeee

  • Ubwo yari amaze kuyagwiza nabise n’abandi bakukuzeho. Muzehe komeza umukubuzo kuko si uriya gusa, hari n’abandi badakorera abaturage n’abaturanyi.

  • Yewe niba ari ukuri nagende abise abandi,,najye guhanga imirimo…ahubwo yagombaga guhita akubura muri ministeri y’ububanyi n’amaahanga…Sena na ABADEPITE

    Naho uwo mwana w’umugore yihangane imyaka itanu yabonye iyabo,,,nakubure no muri MINEDUC..N’ABANDI BARENGEJE IMYAKA 6 MURI ministeri bajye guhanga imirimo…tuzaba twumva ukuri..harya ministri ni nawe ujya kwakira abaza mu nma..kuko ndumva atariyo nama ibaye iya mbere mu gihugu…nzaba mbarirwa,

  • Ubwo se we iyakoze amakosa ahanwa nande. Suprime court ifite ubwo bubasha

  • CONGRATS kuri DAN Munyuza. Ariko iby’uzakora byose uzajye ushyira mu kuri kuko niko kubaka. Uzakoreshe ubushishozi nta guhubuka.

  • hello to all kabis mineduc niho hasigaye nkubera ukuntu birirwa bazengereza abanta bababuje amahwemo wagirango na academic plan bagira .turasaba nyakubahwa ko yagira icyo akora kuri ministry of education , thx

  • ARARENGANYE ABANYAMAKOSA NI BENSHI

  • ajye apromotinga basanzwe muri polisi biriya bigaragaza kutizera inzego z’igihugu, kuki atabihaye abandi bapolisi ngo bazasimbure Afande Gasana kandi Inteko isabe ubwisanzure mbere y’uko twe abaturage dukomeza kubusaba nicyo batorewe.

  • komereza ahoo!

  • MINISITIRI W’UBUREZI NAWE NAHINDURE UMUYOBOZI W’ KIGO IRST Dr NDUWEYEZU AHO IKIGO YAGISUBUJE INYUMA BIMWE BIGARAGARA AHO AMAFARANGA ASHIRIRA MURI ZA MISSIONS ZA BAYOBOZI NA ZA CONFERENCE ZIDAFITE AGACIRO.NTA BUSHAKASHATSI BUGIKORWA.BIRABABAJE MURAKOZE

  • Bibere isomo n’abandi! babona bari mu myanya bihirika mu bi modoka biryoshye bakagira ngo hari uwo barusha amashuri ku buryo batasimburwa, bakabyimbana abanyarwanda kandi ari imisoro yacu ibabyimbisha imitwe. Merci Afande,bahe isomo ko iyo atariyo isura u Rwanda rwifuza kwereka abatugana.

  • GOOD.
    NA MINEDUC BAGERAGEZE HAKIRI KARE BARIYA BANA IBIHUMBI BAMAZE IMYAKA BATABONA S6 CERTIFICATES BAZIBONE.

  • ni ngombwa ko umuyobozi utujuje inshingano ze abiryozwa ariko bibe isomo no kubandi.tks to our president!

  • mwe muravuga ntimuzi ibibera muri MINISANTE
    Icyitwa Counsil y’abaforomo kimaze kubarembya baka amafaranga ya hato na hato kandi adasobanutse BINAGWAHO nawe arabashyigikiye ntwe afande dutabare.

  • Congs H E
    Gerageza ugere muma Ministere zose abantu badatanga Service zitanoze bazajye bicara URwanda dukeneye kwihesha agaciro

  • Nanjye ndemezako ibyo H.E KAGAME Paul yakoze ari ukuri.

  • ARKO NANJYE BURIYA BAZANGIZE BASI MAYOR

  • Uwadukuriraho umuyobozi w’umurenge wa Rugengabari mu karere ka Burera witwa Nizeyimana Theogene ntacyo amaze kubona amaze imyaka igera kuri 07 akorera muri uwo murenge nta terambere yahagejeje ntacyo yica nta cyo akiza ni nk’ibuye riraho uretse ko nibuye rigira akamaro iyo urebye muri uwo murenge hageze imiriro y’amashanyarazi wagera mu tugali tumwe natumwe ugasanga baracyari mu icuraburindi kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame avuga ko byaba bikigoye kugera ku ntego u Rwanda rufite n’icyerekezo rushaka kugeraho hakiri abayobozi bakora nabi. Niba tuvuga ko twiha agaciro tugomba kugaha n’abandi.”Umukuru w’igihugu yashishikarije abayobozi kuva mu kuvuga gusa kuko hakewe ibikorwa, imikorera n’imikoranire mizima kuruta amagambo gusa adafite ibikorwa. Mudufashije mwamukura kubuyobozi

  • our excellency look so far is very idea to change everybody who dont know to acomplish their responsability.
    but in fact i need to tell sir general nyamvumba to try to release about the salary of our military and i know that you going to make diffence than kayonga because you have profecianalism we remember you in UNAMID whatever you did
    is like history.

  • nugusaba IMANA muritwe urubyiriko hakabonekamo abantu bakunda igihugu cyacu kandi batajenjeka nkuko umusaza wacu his excellence PAUL KAGAME ABIKORA.

  • Komera rata Muneze,niba koko hagamijwe gukuraho abadakora neza,yahereye kwa Binagwaho?Ubu koko hari utabona agasitwe kari muri iriya ministere,ngaho ikitwa conseil y’abaforomo,birirwa barya imitsi y’abaforomo kandi birirwa bagaramye,naho abandi birirwa bagoka,ngo barebe ko baramuka,naho we agahihibikanira kubaganyiriza agashahara kabo,ngayo nguko,nabo bakeneye umweyo niba ntakindi kibyihishe inyuma.sawa muzee.

  • Ubwonabandi bumvireho a

Comments are closed.

en_USEnglish