Uncle Austin nawe yaguze Benz
Abahanzi bakomeje kwerekana ko badakora ubusa, umuhanzi Uncle Austin umaze kumenyekana mu njyana ya Afro Beat nawe yatangiye gusarura umurimo we wa muzika (ku bigaragara) yirekura ivatiri ya Benz.
Abahanzi bamaze kwigurira ‘deplacement’ nk’uko bikunze kuvugwa ntabwo baraba benshi. Austin yiyongereye ku babashije kuzizingura agura nawe Benz Mercedes CLK 320. Nubwo ari imodoka bigaragara ko atari nshya cyane.
Uyu muhanzi yabwiye UM– USEKE ko iki atari cyo kintu gikomeye umuziki umugejejeho.
Ati “ Hari ibindi byinshi bikomeye nabanje gukora kuko byo byihutirwaga. Imodoka rero niyo yari igezweho kugirango ize nayo imfashe mu mirimo yanjye ya buri munsi.”
Uyu musore ubusanzwe afite n’undi murimo abashije wo kuvuga kuri Radio aho akora kuri KFM yumvikana mu Rwanda.
Avuga ko ikimuraje ishinga ari ukumurika Album ye ya Kabiri azamurika tariki ya 30/08/2013 ikazaba yitwa UTEYE UBUSAMBO.
Abakora nimukore cyane nta mwuga udatanga umusaruro.
0 Comment
WOW Congs! courage!
Congs kubera imodoka?
Turacyari inyuma kabisa!! Ariko buhoro buhoro nirwo rugendo, ubwo hasigaye inzu yo kubamo kuko nabonye akodesha inzu idasobanutse, so Banks zimufashe kabisa abone aho kuba hasobanutse nkumuhanzi twemera.
Congs musaza uzanyibuke ntuzanyime lft kmirnko
Congs my bro.
Very interresting to hear that u have acquired many other urgent things before buying the car, wisefull decision,
Big up! I love you!
Ur afro bit makes me foolish. and specifically URANCANGA
sawa ,musawa courage gusa uzibuke kubika ,ake ,ake utatahira kuryoshya ugasoza nka Bizimana nero
Kabisa waguze imodoka nziza pe!! aba-lift uzajya ubatwarahe? ko waguze umujyango umwe gusa. courge tubarinyuma
icyo nzi nuko izo modoka mwihangishije kugura mutazazibasha (benz) ntimuzizi .
Congs kabisa,ariko sinzi aho police uzayicikira kuko iyi modoka ni iy’ibugande ubwo uzajya uhora gatuna kongeza carte d’entrée nta kundi,but it is better than a motor bike
Courage nibyiza ni terambere ariko ushake ni icumbi ntagutunga imodoka utagira aho uyicyura.Kuko umunsi nyirinzu yagusohoye ntabwo uzarara mumodoka nu umuryango
.thanks.
Oya ntabwo ari ingande ahubwo uncle nuko ari umugande niyo mpamvu
Iyi ntirengeje cinq cent!!!!
congz umusaza, gusa uzampere lift rutura maze yumve umunyenga wenda byatuma agira ishyari nawe akayigura, naho abashaka lift bakatire ubabwire ko wayiguze barya neza.
mujyemureka gusebanya no gusuzugura wasanga wowe uvuga ngo ntirengeje cinq cent utanakwigurira ni gare so mujye mureka kuvuga ibidafite umumaro nimpanuro kandi buri wese afite ibyo atekereza .icyo navuga ahubwo nagire courage nabandi bakomereze aho niko gutera imbere
Nawe ntubazi!
YES,UNCLE AUSTIN KOMEREZAHO NATWE UZATUGIRE INAMA Y’UKUNTU WABIGEZEHO.TUKURI INYUMA.
Comments are closed.