Bangladesh:Ku myaka 91 yakatiwe gufungwa imyaka 90
Ghulam Azam w’imyaka 91 umunyapolitiki wo mu gihugu cya Bangladesh yahamijwe ibyaha by’intambara n’urukiko rw’i Dhaka maze rumukatira igifungo cy’imyaka 90.
Uyu mukambwe yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, gushyira abantu ku ngoyi, byakozwe mu ntambara zo mu 1970 muri Bangladesh.
Iki cyemezo cy’urukiko cyateje impagarara mu mujyi wa Dhaka, abo mu ishyaka ry’uyu mukambwe rya Jamaat-e-Islami ubu bahanganye n’abashinzwe umutekano ndetse batandatu bamaze kuhasiga ubuzima kuva ejo hashize kuwa mbere.
Uyu musaza wakatiwe igifungo bigaragara ko kizatuma agwa mu mvuto yayoboye iri shyaka riri kumurwanira mu gihe cy’imyaka hafi 30 (1969 – 2000).
Afatwa nk’umunyapolitiki ukomeye cyane mu mateka ya Bangladesh, uyu mugabo ariko ashinjwa urupfu rw’ibihumbi byabantu batavugaga rumwe n’intambara z’ubwigenge bwa Bangladesh mu 1970.
Ubwo abandi bakambwe nkawe nka Nelson Mandela isi ibasengera ngo bamererwe neza n’izabukuru, uyu we bamukatiye kumara imyaka ingana kuriya mu munyururu aho bigaragara ko azagwa kuko iyi si ntigituma hari ugeza ku myaka 180.
The independent
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndumva arinko kumushyingura
Comments are closed.