Digiqole ad

Amashirakinyoma ku gutanga impamyabumenyi kwa ISPG

Bwa mbere mu mateka ya ISPG nk’ishuri rikuru ryatangiye mu 1993, tariki ya 01 Kanama 2013 ni ku nshuro yaryo ya mbere rizatanga impamyabumenyi  ku banyeshuri barirangijemo kuva ryatangira, ariko benshi bibajije byinshi cyane ku gukererwa gutanga izi mpamyabumenyi.

Urayeneza Gerard Umuvugizi wa ISPG
Urayeneza Gerard Umuvugizi wa ISPG

Uburezi mu Rwanda bumaze kunguka amashuri menshi makuru na za kaminuza zitandukanye, muri ayo mashuri harimo ayigenga n’aya Leta, ISPG niyo yabimburiye amashuri makuru yigenga mu Rwanda kuko yatangijwe n’ababyeyi b’I Gitwe mu 1993.

Byakunze gutera urujijo benshi ku mpamvu iri shuri ritajya rikora umuhango wo guha impamyabumenyi ku mugaragaro (graduation ceremony) abanyeshuri barirangijemo kandi amashuri menshi yavutse nyuma yaryo uwo muhango wo gutanga Impamyabumenyi ukorwa buri mwaka.

Nubwo iri shuri ryemewe n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda, hari abibaza ko hari ibyangombwa bisabwa kugirango ishuri rikuru ritange impamyabumenyi ku mugaragaro ryo ritari ryujuje muri icyo gihe cyose rimaze.

Amakuru agera k’UM– USEKE aravuga ko hari abanyeshuri barangije muri ISPG bari baratangiye kubwirwa ko bazirukanwa ku mirimo yabo bazira ko badafite impamyabumenyi za burundu zijyanye n’ibyo bize.

Ubu ibibazo byose byibazwaga ku gutanga impamyabumenyi kwa ISPG ku banyeshuri bayirangijemo byabonewe igisubizo.

Tariki ya 1 Kanama uyu mwaka hateganijwe umuhango wo gutanga impamyabumenyi, uyu muhango ukazabera ku cyicaro cya ISPG giherereye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana.

Umuseke wavuganye n’umuvugizi w’iri shuri rikuru Urayeneza Gerard awutangariza ko kuba bagiye gutanga impamyabumenyi ku mugaragaro ari ishema ku bayizemo ndetse bikaba ishema no ku ishuri nyirizina

Ati :”kuba tariki ya 01 Kanama tuzatanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangirije amasomo yabo hano, n’ikintu cyo kwishimira cyane, Imana yaradufashije”.

Bari kuza ku  ishuri ryabo kureba niba ibyangombwa byuzuye ngo bazakorerwe ibirori
Bari kuza ku ishuri ryabo kureba niba ibyangombwa byuzuye ngo bazakorerwe ibirori

Imyiteguro kuri iri shuri irarimbanije dore ko nkuko abayobozi baryo babitangaza bizaba ari ibirori by’akataraboneka byo ku nshuro yaryo ya mbere rigiye gutangaho impamyabumenyi.

Abanyeshuri bose basaga 1 000 bize mu myaka ishize  mu mashami y’igiforomo, Ubumenyamuntu, Ikoranabuhanga nibo bateganijwe kuzahabwa impamyabumenyi zabo muri uwo muhango.

Iri shuri kandi rigiye gutangiza n’irindi shami ry’ubuganga iri benshi bita Medecine, aho rizajya risohora abanganga bo ku rwego rwa Dogiteri.

Photos/JD Ntihinyuzwa

Photos/JD Ntihinyuzwa
Jean Damascene NTIHINYUZWA.

0 Comment

  • byiza cyane rwose bavo ISPG hari hashize igihe dutegereje iyi mpamya bumenyi nubwo twamaze kubona izindi diplome zisumbuye kuzo twakuye aho tuzihangane tuze twambatre iyo todje.mboneyeho no gutumira abantu bose bo muri promotion ya2000,2001,2002, 2003,2004 RWOSE NTIBAZABURE NABONYE ARIBO BATITABIRIYE IKI GIKORWA

  • Great article. History will be made on August one (1). Try to be there. Later you will be able to say: I WAS THERE AT ISPG GITWE FOR THE FIRST GRADUATION. But you can do more to make this an indelible souvenir for you. Why not give a sack(s) of ciment, a few brick, a load of sand, a pot(s) of paint, some iron bars to make the windows, doors. INVEST IN THE FUTURE. INVEST IN ETERNAL THINGS. FOR YOUR CHILDREN, GRAND CHILDREN, AND SIBLINGS. VERY EASY: FINA BANK RWANDA 019 1200069 RWF. SEE YOU THERE!AUGUST 1, 2013 begins at 8.30 a.m.

Comments are closed.

en_USEnglish