Digiqole ad

Ibya Balotelli na wa munyarwandakazi Neguesha byarangiye

Fanny Neguesha umukobwa w’umubiligikazi ufite uruvange rw’inkomoko zirimo Misiri, DR Congo, Ubutaliyani n’u Rwanda niwe wanze Mario Balotelli nyuma y’uko uyu mukinnyi amutanzeho intego ngo Real Madrid nitsinda Dortmund abakinnyi bose ba Real na Ronaldo bazaze uyu Fanny abahe intsinzi.

Ngo ntabwo yigeze akunda ngo amererwe neza nk'igihe yari kumwe na Neguesha
Ngo ntabwo yigeze akunda ngo amererwe neza nk’igihe yari kumwe na Neguesha

Ibi byababaje cyane uyu mukobwa w’imyaka 22 ndetse ubu ngo ntabwo akiri mu nzu y’agatangaza uyu musore atuyemo i Milan.

Itangazamakuru n’abastar

Imyitwarire ya Balotelli n’itangazamakuru ritayicecekaga nibyo bimusenyeye nanone.

Fanny Neguesha ngo yari amaze iminsi atongana na Mario Balotelli kubera uburyo ngo ahora mu birori mu gihe uyu mukobwa yageragezaga kumushyira ku murongo ngo abe umugabo mu rugo, gusa Mario akaba mukera na mukeshabirori byose.

Nyuma y’uko uyu mubiligikazi Neguesha asomye inkuru mu bitangazamakuru muri Espagne ko Mario Balotelli yamutanze ho intego ku bakinnyi ba Real Madird, uyu mukobwa ntiyabyihanganiye, akaba yafashe umwanzuro wo kureka Balotelli nubwo intego yari yamutanzeho itanakunze kuko Real itivanye imbere ya Dortmund.

Neguesha kandi ngo ntabwo yigeze yishimira inshuti za Balotelli zirimo cyane cyane umusore ukina imikino yo kurwana (Kick box) witwa Giorgio Petrosyan ngo udatana na Balotelli mu birori n’amahane mu tubari i Milan.

Balotelli ariko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka akundana na Fanny Neguesha yavuze ko nta bundi arakundana n’umukobwa ngo yumve amerewe neza (comfortable) nk’igihe ari kumwe na Neguesha.

Umwaka ushize, uyu mukinnyi w’imyaka 22 akaba yaratanye na Rafaella Fico babyaranye umwana umwe.

JP GAHSUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntayo iba mbi yambaye ifaranga wangu

  • I need to be explained like a baby…Wansobanurira uyu mukobwa uburyo ari umunyarwandakazi? Uvuze ngo ni Umubirigikazi ufite uruvange rw’inkomoko zirimo Misiri, DR Congo, Ubutaliyani n’u Rwanda??????Please explain me further naho ubundi URATUBESHYE!

    • Nanjye ndumiwe rwose.Uwo mukobwa nonese kuki abakongomani bo batavuga ko arumukongomanikazi cyangwa abanyamisiri?kwikuza no kwihesha agaciro ni byiza ariko iyo birenze igipimo bihinduka urwenya.

    • Yego ra nanjye byanyobeye

  • mujye muvuga ibyo muzi uyu mukobwa ntago ari umunyarwanda unabimwise mwakwisiba kuko hano bruxelles akunda kugendana naba congolaise kandi ninako yiyita, mujye rero muvuga ibyo muzi mwatohoje

  • Hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • ubwose icyo mutumva ni iki?afite inkomoko cyanwa se mu marose ye harimo n’aya abanyarwanda nukuvuga ngo niba umubyeyi umwe ubyara uri ya mukobwa ari umubirigi uwo babyaranye akaba ari umukongomani nawe wabyawe kumunyarwanda uwo mukobwa afite amaraso y’abaynyarwanda ibyo yakwiyita byose rero amenye cyangwa se umenye ko afite amaraso y’u rwanda kuki ubirwanya?

    • Avuga ikinyarwanda?

    • Nta bunyarwanda bwe ntabwo , maze na Misiri ndumva ivugwamo…Iyi titre rero bahaye iyi nkuru irakabije cyane ngo NAgwesha umunyarwandakazi ukaba wagira ngo rwose Se ni umunyarwanda na Nyina ni umunyarwandakazi bazwi. Oya abanyamakuru barakabya kwanza bazanamwegere bamubaze igihugu yiyumvamo bakitubwire kizaari icyo, naho gupfa guhamya gutyo gusa nanjye ndabagaye!

  • Ndabashimiye kubwamakuru meza mugenda mutugezaho. Njye icyo nabisabira rero,niba koko uriya mwana wumukobwa afitemo ubunyarwanda,nimudushakire ibisekuruza bye,tumumenye neza kdi tunemere ko aribyo koko. naho ubu kubitwumvisha biragoye. MURAKOZE.

  • Ariko noneho uku si ukwihesha agaciro murakabije! Ubu kwita uyu muntu w,ibihugu murongo…Umunyarwandakazi mukaba ari nabyo mugira “title”y’inkuru yanyu mwabikuye he? Ni ukuri ntitukikuze kandi itangazamakuru si ukintu batereraho blague mujye mutwubaha abasomyi muduhe ibintu bitatika bifite facts!!!!

  • Niba afite nationalite y’u Rwanda ni umunyarwandakazi, azifite zose ni umubiligi, kandi akaba umunyarwandazi twirengagije aho ukomoka, ariko kuvuga ngo ni Umunyarwandakazi icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ashatse yabajyana mu nkiko kandi mwabiryozwa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish