Digiqole ad

Imiryango yazimye burundu nayo igomba kwibukwa – GAERG

Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko ufite inshingano zikomeye zo kwibuka no kwiyubaka bushya. Aha kandi uyu muryango uvuga ko ufite n’inshingano zo kwibuka imiryango yazimye burundu nk’uko bibuka ifite abasigaye.

 

Urwibutso rwa Jenoside rwa
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

Uyu muryango uvuga ko usanga hari igikwiriye gukorwa kugira ngo iyo miryango yibukwe nk’uko hibukwa n’indi yose ifite ababo bacitse ku icumu.

Iki gikorwa cyo kwibuka iyi miryango ku nshuro ya gatanu iki gikorwa kizabera mu karere ka Gatsibo ahamaze gukusanywa imiryango 86 igizwe n’abantu 366 yazimye burundu; Kikazabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kizuguro mu mugoroba wo ku wa gatandatu 4/5/2013 guhera i saa kumi z’umugoroba.

Ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyabereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, ku nshuro ya kabiri kibera i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, kuri Stade Gatwaro mu Karere ka Karongi cyahabereye ku nshuro ya gatatu naho ku nshuro ya kane cyabereye i Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri izi ku nshuro uko ari enye nshuro enye hari hamaze gukusanywa amazina y’imiryango igera kuri 5545 yari igizwe n’abantu bagera hafi ibihumbi 21 na 618.

Mu ijoro ry’uwo munsi abazitabiri uyu muhango bazafatanyiriza hamwe kwibuka no guharanira ko iyo miryango yazimye itakwibagirana,ahubwo ko igikwiye ari uko yasubizwa izina ngo ejo n’ejo bundi itazazima burundu.

Imihango yo kwibuka imiryango yazimye ikazabimburirwa n’urugendo ruzaturuka ahahoze ari Komini Murambi (kwa Burugumesitiri Gatete) – ubu hakaba ari ibiro by’Umurenge wa Kiramuruzi rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro aho gahunda nyirizina yo Kwibuka izabera.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Twishimiye iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye

  • Ni ukuri Abateguye iki gikorwa Imana ibibahere umugisha.

    Nanjye nzi imiryango myinshi yazimye burundu ku buryo umugabo, umugore n’abana bose babishe.

    Yewe, biteye agahinda, mureke tubibuke.

  • nigikorwa kiza bakuru bacu bakoze kandi n’inshingano zikomeye nange nzi imiryango yazimye burundu vrm biteye agahinda gusa twe kongera kubaho nibwo butwali

  • Ni igikorwa cy’indashyikirwa, bana mukomere muri mu nzira ya kigabo.Bikomeze kandi najye nditeguye kubafasha nimugera iwacu, abari bagize imiryango yazimye bose tubandike, wa mugani abari babazi baragenda basaza, hari n’abatakiriho, bataziragirana.

Comments are closed.

en_USEnglish