Micho ngo azajyana abandi bakinnyi gukina hanze
Umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Sredojovic Micho avuga ko ubu ngo ari gushakisha amakipe yabigize umwuga hanze ngo yohereze abakinnyi b’abanyarwanda mu mageragezwa.
Micho yibukije Newtimes dukesha iyi nkuru ko ariwe wafashije Olivier Karekezi kujya muri Bizeritn muri Tunisia, Meddie Kagere kujya muri Esperance Sportive de Zarsis nawe muri Tunisia ndetse na Mbuyu Twite ajya muri Yanga muri Tanzania ngo niwe.
Uyu munya Serbia w’imyaka 42 utorohewe n’umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu atoza yavuze ko ari kuvugana n’amakipe yo muri Africa n’iburayi ngo babe bajya gukinayo.
Ati “ nizeye kubona amakipe i Burayi ashobora gufasha ikipe yacu y’igihugu. Ndi kuganira cyane n’abantu bamwe na bamwe bazadufasha.”
Mu bakinnyi ngo abona yafasha kugenda bagakuza impano yabo harimo Patrick Sibomana (Papy) umukinnyi wo kuruhande mu basatira mu Isonga FC, Emery Bayisenge, Andrew Buteera na Iranzi Jean Claude bose ba APR FC.
Yakomeje avug ako azakora ibishoboka agafasha aba bakinnyi n’abandi bashoboye kugirango bagende bazagaruke bajye batanga umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu.
Micho avuga kandi ko kandi yifuza ko ikipe y’Amavubi afite ubu yagumana igihe kinini kugirango bakomeze kumenyerana no gukora ikipe ikomeye kurushaho.
Abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi bo ntabwo bishimira umusaruro w’uyu mutoza nkuko bagiye babigaragaza nyuma yo gutsindwa umukino wa gicuti na Libya n’uw’amarushanwa na Mali yose i Kigali. Ibi bikaza nyuma y’uko no mu yindi mikino yaherukaga Amavubi adaheruka kwitwara neza.
Mu mikino 15 Amavubi ageruka gukina atozwa na Micho yatsinzwe inshuro icyenda (9), atsindamo umukino umwe gusa (wa Eritrea mu Ukuboza 2012) anganya inshuro eshanu.
Imikino 15 iheruka
Rwanda 0 – 0 Nigeria
Libya 2 – 0 Rwanda
Tunisia 5 – 1 Rwanda
Algeria 4 – 0 Rwanda
Rwanda 1 – 1 Benin
Nigeria 2 – 0 Rwanda
Namibia 0 – 0 Rwanda
Rwanda 2 – 2 Namibia
Rwanda 1 – 2 Zanzibar
Eritrea 0 – 2 Rwanda
Rwanda 0 – 2 Tanzania
Angola 1 – 0 Rwanda
Rwanda 2 – 2 Uganda
Rwanda 0 – 1 Libya
Rwanda 1 – 2 Mali
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Arimo ara dushushanya, njye mbona yatanze ibyafite,none tumushakireho, ibyo adashoboye,
ndabona abeshya kuko amasezerano ye agiye kurangira aragirango batamwirukana kandi ntakintu nakimwe yatugejejeho koyaje avuga super sport murwanda iri hehe nonese imikino amaze adatsinda niyo izamujyana muyandi ma kipe gushakira abo basore amahirwe nagaragaze insinzi hanyuma bazizane ubuse yuri kumwanaya wakangahe muri afurika no kwisi yadusanze hehe turimo kurindimuka arimo aradushushanya ahubwo abamuyobora bakore igikwiye agende haze undi kuko numunyamitwe mico
azagende atuzanire umuti wa mperezayo
ALIKO SE MURAGIRANGO AZAJYE MU KIBUGA AKINE? Mbere yo kumwamagana reka mbaze ikibazo nabonye undi mukunzi wa RUHAGO abaza. MICHO agiye tukaza WENGER cg undi mutoza tuziho gukomera nka MORINHO. Twatwara nibura igikombe cya AFRIKA? Ndababwiza ukuri ko mbere y’uko abo batoza babyemera babanza gusaba ibifaranga byinshi cyane byo kugura abakinnyi. Jye mbona U RWANDA RUKWIYE AMASHURI YA FOOT BALL, nibwo twazabona abakinnyi b’iwacu bakomeye.
none se Urwanda rwagiye muri can 2004 rufite amashuri angahe yigisha foot ball?icyo gihe hariho federation ikora neza ibyiza nuguhindura federation yose hagatorwa indi kuko mico arimwo aratwicira aquipe.
ariko abanyarwanda turi feck kabisa uwumutoza ndakigenda kabisa nigute ahora abeshya kariya kageni tukemera njye ngeka ko harabantu bafatanya kugabanya cash byo bigomba gusbirwaho cg ikipe yigihugu igaseswa kuko naho micho abeshya nagende
Ariko sha aka gatype ni inshakura ibyo byose nta musaruro ahubwo ni amayeri yo kongererwa amasezerano, niko Nigeria yatwaye igikombe azatujanishirize abakina hanze barimo, ariko sha mujye mutinya umuntu ujya gushakisha akazi ahandi atararangiza amasezerano agifite. Ariko ko mutatugejeheho ubukwe bwa miss nur.
Ewana ntakambare blue white atazatera Gikundiro umwaku,uyu kumugumisha mu ikipe y’igihugu ninko kuyiha Kanyombya ngo ayitoze,kuko ibigambo igira n’umusaruro atanga birangana. Nari nishimye ko yegujwe none aracyari aha hafi koko ? Ese mwibuka ayo cash amaze kudukuramo kubigambo bitagira ibikorwa ntavuze isoni dukozwa kuri stade buri gihe n’ubugambo bwamafuti ngo agumye yitwarire Cash ahubwo basi bayahe umwene gihugu,mudukurire ishyano aho; ibigambo twumvise byinshi, ntakindi dushaka kumva.
Ibyo uvuze ni ukuri ajye yambara noir blanc !Naho ubundi uyu mugabo ni umutekamutwe ahubwo ubigenzuye wasanga n’abamushyigikiye ari abatekamutwe.
Micho abonye indi turufu daaa,ngo agiye gukora iki????Uyu mugabo maze kubona ko tumurenganya,ikibazo n’abamuhaye akazi,kandi wenda aragakora neza ukulikije ibyo bumvikane,nibamwongerere amasezerano n’abandi nabo bibonere 10%.
none se Urwanda rwagiye muri can 2004 rufite amashuri angahe yigisha foot ball?icyo gihe hariho federation ikora neza ibyiza nuguhindura federation yose hagatorwa indi kuko mico arimwo aratwicira aquipe.
Uyu mugabo ni umutekamutwe arimo gushushanya abantu ngo yibonere indi contract!Ahubwo yaje aje,n’iyo bamwirukana mu Rwanda azajya i Rwamagana,nta gahunda yo kuruvamo afite !
Niba atabashije gukora ibyo yijeje abanyarwanda turasaba ababishinzwe kumusezerera kuko niba ari ugutsindwa ntakiguzi dukwiye kubitangaho, iyo misoro yacu mushake umunyarwanda muyaha byibuze azaguma mu rwa gasabo .kandi adasezerewe inzego zibishinzwe zizatubarize umusaruro w’imisoro yacu. uriya mugabo ahembwa menshi mubyibuke kandi ni uwimitwe
ariko nuko abantu tuvuga ngo twavuze, koko mubona tuzaba ibiragi kujyeza ryari koko? Ese nukuvuga ko abahaye uyu mutoza akazi batagira amaso yokubona? Cyangwa ni ukwirengagiza bakomeza kubabaza Abanyarwanda gusa? Iyo barikwiyamamaza batwizeza ibitangaza ariko iyo bamaze gushyikira bahita bigira nkaho ntamaso cyangwa amatwi bagira, ese batuzaniye umutoza ufite ubushobozi ko nubundi ayo mafranga ari aya Leta, Amavubi ni team yiyubashye siyokwigirwaho gutoza rwose mutubabarire, kandi aya marira y’Abanyarwanda muturiza muzayaryozwe kuko sinibaza icyo mwishinjyikirije rwose mumbabarire si ukuba rude ariko uwo ariwe wese yaba rude igihe atishimye abone i team y’igihugu cye akunda yitwara kuriya kandi aho bipfira haboneka rwose this is unfair
mwe mwihishe inyuma yiteranyuma ryumupira wamaguru wacu mwibukeko muri guhaza ibifu byanyu gusa mukirengagiza imisoro dutanga tuvunitse,igihe isake izabika mbabwije ukuri ko mutazava mumaboko yabafana doreko nabashinzwe umutekana kubibuga aba ari mbarwa
mico nibamwirukane