Digiqole ad

AmaG the Black na Tom Close i Muhanga bashimishije abana

Mu bitaramo Banki y’Abaturage na Tom Close bateguriye abana bari hagati y’imyaka 7 na 13, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata bari i Muhanga ahari abana benshi bagaragaje ibyishimo kubera abahanzi AmaG the Black na Tom Close ndetse na Christopher.

AmaG the Black n'abana i Muhanga
AmaG the Black n’abana i Muhanga

Hari muri stade ya Muhanga ariko ku ruhande rw’ikibuga kuko banze ko abafana barebera abahanzi mu kibuga cyiza gishya giherutse kuzura muri iyi stade.

Mu ndirimbo, aba bahanzi banyuzagamo bagatanga ubutumwa kuri aba bana bari mu biruhuko, bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kwitwara neza bafasha ababyeyi ndetse no gukunda igihugu cyabo nkuko byagenze i Rwamagana.

Kuri uyu wa gatatu Mata, abana b’i Rubavu mu mujyi nibo batahiwe, aho bari buze kwishimana n’abandi bahanzi bari kumwe na Tom Close muri iki gikorwa kiza kubera ahitwa kuri Tam Tam ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

DSC_0024
Hari urubyiruko rwinshi
DSC_0025
No hakurya muri stade
DSC_0026
Hari abana bamwe baba barashinguye kurusha abandi
DSC_0061
Ab’iki kigero nibo bari guhabwa ubutumwa bwo kwitwara neza mu biruhuko barimo
DSC_0104
Abashyushyarugamba babwira abana ko abahanzi bahari ngo babashimishe
DSC_0119
Aha bahaga ikaze umuhanzi Christopher
DSC_0130
Christopher n’abafana be i Muhanga mu ndirimbo ye “Iri joro”
DSC_0149
Aha aba bana bumvaga ubutumwa bwa Christopher
DSC_0154
Yakomeje aririmbira abana
DSC_0179
AmaG the Black ahageze
DSC_0186
Muri Rap ze ati ‘Amaboko hejuru’
DSC_0230
Tom Close nawe ahageze abana bishimye cyane
DSC_0244
Tom Close aririmbana n’abafana be
DSC_0251
yanyuzagamo agaceza cyane
DSC_0307
Birangiye yahaye abana bamwe ngo bitwaye neza mu ishuri impano zatanzwe na Movit
DSC_0331
Abo bana babonye umwanya bifotozanya n’abahanzi babataramiye

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndabashimiye murabantu babagabo cyacyane TOM

  • Ariko rero ndabishimye, mais abahanzi bajye bamenyako baba bagiy gutaramira abana, bagire imyambarire ikwiye, ese buriya iriya pantalo iba igera munsi y’ikibuno baba bumva aribwo bu stari kweli! please, kwigisha si amagambo gusa, ahubwo n’ibikorwa.

  • ndabashimiye birarenze

  • coup de chapeau kuri tom! ibi bitaramo bkubana bije bikenewe kabisa. azakore nama tournement mumakaminuza turamukeneye

Comments are closed.

en_USEnglish