Digiqole ad

Airtel Rwanda yashyikirije Mukamugema inzu yatsindiye

Yabanje gutambagizwa inzu yatsindiye kuri uyu wa 02 Werurwe maze ku mugaragaro ubuyobozi bwa Airtel bumushyikiriza inzandiko n’imfunguzo z’inzu, Mukamugema Afisa wari wazanye n’umuryango we kuyakira, ntiyabyihanganiye yarize kubera ibyishimo.

Mukamugema ahabwa inzu ye ku mugaragaro
Mukamugema ahabwa inzu ye ku mugaragaro

Uyu mudamu ufite abana umunani n’abuzukuru umunani yavuze isengesho ati “ Nyagasani nshimiye iyi mpano umpaye uyicishije muri Airtel, nzayibamo n’abana banjye ndetse n’abadafite aho baba nzabaha ikaze bisange.Urakoze mana kubyo unkoreye.”

Mukamugema w’imyaka 57 ubusanzwe utuye mu karere ka Musanze n’umuryango we, yavuze ko iyi nzu ari Imana iyimuhaye nyuma y’uko umugabo we (Safari Nziza) agize impanuka akamugara.

Ati “Si njye njyenyine ukoresha Airtel, ni Imana impaye amahirwe muri benshi cyane bakoresha Airtel. Nashyiraga amaunites muri telephone kuko nabaga nyakeneye. Mfite abana biga hanze nashyiragamo kenshi kugirango mbavugishe menye uko bameze nk’umubyeyi wabo, Airtel niwo murongo wonyine nakoreshaga kuko ihendutse, ibindi ni Imana yabikoze, gusa nasaba utari muri Airtel wese kuyigana.”

Iyi nzu Mukamugema yamenyeshejwe ko yatomboye kuwa 28 Werurwe, ifite agaciro ka miliyoni 70 z’amanyarwanda (reba iyi nzu neza hano) iherereye i Kabuga mu mujyi wa Kigali mu mudugudu witwa ‘Kabuga Real Estate’.

Uyu mugore avuga ko atigeze anamenya ibya tombola ya Airtel, ati “ n’umuhanzi wampamagaye witwa King James we sinari nanamuzi.”

Paluku Marcelin umuybozi mukuru wa Airtel Rwanda avuga ko Airtel koko yaje mu Rwanda gucuruza ariko yaje no guhindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Ati “Airtel ifite gahunda nyinshi ku banyarwanda zitari ukubaha servisi z’ikoranabuhanga gusa, twifuza ko ubuzima bw’abanyarwanda burushaho kuba bwiza natwe tubigizemo uruhare nkuko ahandi Airtel iri ku Isi byagiye bigenda.

Usibye Mukamugema Afisa watomboye inzu, muri iyo promotion ya Airtel iherutse kurangira abandi bantu batandukanye batomboye Inka, amatelefoni, modasobwa n’ibindi.

Paluku avuga ko Airtel ikorera mu bihugu 17 muri Africa muri ibi bihugu ngo aho wajya ukaba udasabwa guhindura SIM Card yawe kuko ukomeza ugakoresha Airtel.

Umwe mu bakobwa be bakuru asinye ku masezerano
Umwe mu bakobwa be bakuru asinye ku masezerano
Mukamugema asinya ku byangombwa by'inzu ye
Mukamugema asinya ku byangombwa by’inzu ye
Aha yaganiraga n'abanyamakuru
Aha yaganiraga n’abanyamakuru
hamwe n'umuyobozi wa Airtel basinya ko Airtel imuhaye inzu yatsindiye
hamwe n’umuyobozi wa Airtel basinya ko Airtel imuhaye inzu yatsindiye
Mukarugema n'abana be n'abuzukuru be
Mukarugema n’abana be n’abuzukuru be
N'umuryango we ku nzu yabo
N’umuryango we ku nzu yabo iherereye Kabuga Real Estate
Umugabo we n'umuhungu we
Umugabo we n’umuhungu we
Ifoto y'umuryango n'abakozi ba Airtel
Ifoto y’umuryango n’abakozi ba Airtel
Marcellin Paluku avuga ko Airtel muri gahunda zayo harimo guhindura ubuzima bw'abanyarwanda
Marcellin Paluku avuga ko Airtel muri gahunda zayo harimo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BANYARWANDA, DORE ICYO BITA UMUCYO.AIRTEL NI AIRTEL KWELI….ARIKO MUJYA MWIBUKA BAMWE BAJYA BADUSHUSHANYA N’UTUMODOKA BABA BAPANGIYE ABARI BUDUTOMBORE?? ESE BURIYA BABA BABONA KO TURI IMPUMYI??? NDIBUKA UBWO HIGEZE KUBA TOMBOLA YA CAMPANY NTAVUZE IZINA MAZE BAKAJYA BASHYIRA NUMERO MU GASEKE, UMWANA AGAKORAMO AGAKURAHO NUMERO IMWE; HASIGAYEMO ABANTU 4 BAVUGAKO BAZAZA BAKABAZWA IBIBAZO!!!! SI UKO IVATIRI NZIZA YATWAWE N’UWO BAYIPANGIYE?!! N’IBINDI BYINSHI BYAGIYE BIBA NYUMA KUGEZA N’UYU MUNSI BIGIKORWA. IKI KINTU CYARAMBABAJE CYANE KUBONA UBUJURA BUKORWA KUMUGARAGARO NTIHAGIRE IGIKORWA.

    • wabwirwa n’iki se ko nahariya baba batabipangiye uri bubitombore wagiye ureka shaaaaaaaaaaaaa

  • Amazi atemba ajya mu mugezi. Ko ayo mahirwe ataguye kuri mama utunzwe n’isuka akaba atagira aho ataha!!

    • Ko wumva se nyine atunzwe n’izuka akaba adahamagara! yamusekera ate se nyine!

  • Wa mubyeyi we nugende urumunyaMUGISHA ntakindi narenzaho. Uretse niyo nzu, nawe niwirebere uwo muryango wawe wenyine n’UMUGISHA urenze! Abana beza cyane, Umutware mukiri kumwe, abakwe n’abuzukuru… Abo IMANA Yasize umuntu ababona kare, ibyo birahagije; n’inzu n’ibindi bizaza ali inyongera. IMANA YACU IHABWE ICYUBAHIRO KANDI IHORE KU NGOMA

    • ALIKO UMUGABO WUYU MUGORE YATOMBOYE UMUGORE KOKO, DORE IBANGA RYO GUSHAKA NEZA PE. UMUGORE MWIZA AKUZANIRA NIMIGISHA MURUGO NOMURUBYARO.
      REBA UMUGORE BAGUMANYE MUBIBI NO MUBYIZA, AGWIZA UMURYANGO NIMITUNGO YAWO, NAKANDI KARUSHO UREBE UKUNTU YAMUBYARIYE ABANA BASA NA SE. WA MUGABO WE, UZASHIMIRE IMANA YAGUHANZE IRAGUKUNDA

    • AMEN

  • UBWO NYINE UBWO ATUNZWE NISUKA,NAWE AMAHIRWEYE AZATURUKA KW’ISUKA,WENDA AZEZA IBIGORI BYITWA NTUKOREHO,UNDI NAWEYARATUNZWE NA TEREFONE,BURI WESE NAMAHIRWE YE.

  • Ufite azongererwa, iyi famille n’ubundi ndabona isobanutse, ntabwo ari uguhindurirwa amateka bimwe bya kirokore….

  • imana ishimwe cyane kubwo kuzirikana abayo, none rebe uyu mu maman , ufite abana 08 mururwanda, umugabo yaramugaye, none imana iramuzirikanye kandi usibye kwibeshya ndabona uyu muman yaba anasenga abikuye k’umutima, bakomeze abayizirikane kuko izi ibibazo byacu….mana habwa icyubahiro, hariho abagore bamwe umugabo akena cyangw akava kukazi kariakamutungiye urugo , nabo bagahita batangira kuzana umwuka mubi ahubwo bikavamo gutana, naho uyu we umugabo yagize impanuka , akomez akumwihanganira none dore inyiturano y’imana…

  • MBEGA UMUKOBWA WE MUKURU ABA NI WE USHINZWE MARKETING MURI TIGO<< NONE NGO NGWIKI?????

    • cyore! kdi se wowe ubwo ibya tigo ubizanye ute muri airtel?

  • Sha abandi bagira amahirwe!naho jye umugabo yabonye akazi kanjye gahagaze(projet irangiye)antana abana batatu ndahangayika sana!mbonye akandi ashaka kugaruka(kwicyura)ndamuhakanira none ubu yabaye imbwa!!nange ndashima Imana kubwuyu mu mama pee!!

  • bayimuhaaaaaaaaaaa;icecekere uzajyeyo urebeko ariyo bamuha duke akabatwerera ikinyoma.

  • NIMUNYIBWIRIRE UKO IYO TOMBORA IKORWA NINUMVA BITANGA IKIZERE NANGE NGEMO. URIYA MU MAMAN ATOMBORA SE UWO MUHANGO WABEREYE AHO ABNTU BOSE BABONA(mbese nko kuri television)?, BAVANGAVANGA UTUNIMERO TWINSHI SE HANYUMA BAGAHAMAGARA ABANTU BOSE BABIBONA? cg BIBERA AHIHISHE KU TUNIMERO DUKEYA TWATORANIJWE? ABABIZI MUMBWIRE NANGE WENDA AMAHIRWE YANSEKERA, aliko ninsanga ari ibintu bikorerwa mu mwijima simbijyamo.

  • Wabwirwa n’iki ko nta gupanga kurimo? Ngo ntazi King James, ureba uko ameze baba nta TV bagira se umuryango umeze kuriya? Yagira ngo atwunvishe ko ntaho ahuriye nabyo.

    • NANJYE BYARANYOBEYE; IYO HABAYE GUTOMBORA NK’UKU NJYE NIBAZA IKIBAZO GIKURIKIRA: KUKI ABATOMBORA IBINTU BY’AGACIRO BOSE BABA ARI ABANTU UBONA BIFASHIJE? IYO COINCIDENCE IZA ITE MURI TOMBOLA!!! KANDI UGASANGA IBINDI BITOMBORWA BICIRIRITSE BYO BIRATOMBORWA NA BOSE!!!!! AHA NTIHARIMO TECHNIQUE BURIYA KWELI??!!!!

  • Ariko ntibakatubeshye ! uribuka uburyo imodoka yatashye kwa nyirayo ? none n’inzu ngo ….. Wenda amakarita yo barayatanga ariko ibindi ni danger. Njye nta kuri mbonamo !

  • glory be to God ,

  • IYO HABAYE GUTOMBORA NK’UKU NJYE NIBAZA IKIBAZO GIKURIKIRA: KUKI ABATOMBORA IBINTU BY’AGACIRO BOSE BABA ARI ABANTU UBONA BIFASHIJE? IYO COINCIDENCE IZA ITE MURI TOMBOLA!!! KANDI UGASANGA IBINDI BITOMBORWA BICIRIRITSE BYO BIRATOMBORWA NA BOSE!!!!! AHA NTIHARIMO TECHNIQUE BURIYA KWELI??!!!!

  • Barabeshya bayiha uwo bashatse, ushobora gusanga ari na Nyunawabo wa King James ko nawe avuka Musanze! kuki cyangwwa itahawe rubanda rugufi igahabwa uyu mukire?

    • Uyu mu maman ndamuzi ntaho ahuriye na King james ntanubwo arumukire ariko arifashije na tombola ntiyarayizi ahubwo cyera nibazaga ukuntu abantu batombora nta numwe mba nzi nkagira ngo biba ari ukubeshya ariko iyi yo narayemeye kuko iriya famille ndayizi ntanumuntu bagira ukora muri air tel

  • impamvu we wibaza uti kuki abifite ari nabo batombola nuko ari nabo baba bafite amafaranga yo kugura ikarita zo guhamagara!ndakeka ibyo noneho byumvikana neza ntujye mubindi byinshi kandi banyarwanda mwige umuco wo gushima !!! IMANA IHABWE IKUZO KUBWURIYA MURYANGO

    • Keza njya mbibwira abantu bakanuka icyambere gushyiramo amanota menshi niko kongera amahirwe kandi amanota menshi ava kumafaranga menshi rero ,gutanga byinhi cg se gushora byinshi bituma ubona byinshi tureke gukomezanya imyumvire mike twigire kubandi tumenye ukuri!!!!!Thxs Keza

    • Abashima ni ababonye none se natwe tutabona dushime iki?

  • abo bashidikanya bazambaze mbasubize ibibazo byabo

  • Nukuri Airtel iragerageza pe!gushyira mumucyo gusa natwe Nyagasani nagire atugereho kuko natwe dukeneye kuba bamwe mubanyamahirwe.

  • Ibi byose ni tekiniki sha! Reba umuryango usobanutse ariko nawe warangiza ngo ngwiki? Kuki se tombola itagwa nko muri Rutsiro cyangwa muri Nyamagabe ni uko bo badahamagara? Abanyarwanda turi aba mbere ku isi yose kubeshya!!! Ngaho niyibereho

  • ahaaaaa ibintu bijya aho ibindi biri kandi ngo ufite azongererwa udafite yakwe naducye yarafite mwabantu mwe

Comments are closed.

en_USEnglish