Digiqole ad

Icyunamo twagitangiye mbere y’uko gitangira – AERG

Mu gihe habura igihe gito ngo kwibuka Abatutsi bazize jenoside mu 1994 bibe ku nshuro ya 19, AERG umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga mu mashuri yisumbuye, amakuru ndetse na za kaminuza, ukomeje ibikorwa byo gutunganya inzibutso unasaba kwegera cyane abakunze kugira ihungabana.

Kuwa gatandatu bakoze umuganda wo gutera ibiti ku macumbi agenewe impfubyi ari kubakwa n'umuhsinga wa One $ Campaign
Kuwa gatandatu bakoze umuganda wo gutera ibiti ku macumbi agenewe impfubyi ari kubakwa n’umuhsinga wa One $ Campaign

Rukundo Constatin, umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu, mu muganda w’abagize AERG baturutse mu mashuri arenga 30 mu gihugu hose wabaye kuwa 30 Werurwe, yatangarije Umuseke.com ko guhangana n’ihungabana mu gihe cy’icyunamo babitangiye mu ntangiriro za Werurwe, aho abagize umuryango wa AERG begereye abasaza n’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside bakabubakira, ndetse bagakora n’ibikorwa byo gusukura aho batuye.

Muri kwezi gushize abagize AERG bubatse amazu arindwi y’abasaza n’abakecuru mu gihugu hose.

Umuryango wa AERG kandi wahuguye abajyanama 300 bazafasha abahungabanye mu gihe cy’icyunamo, ndetse no gutanga inama. Ibi bikorwa ngo bikaba bisa n’aho batangiye icyunamo no kwibuka n’ubwo igihe cyagenwe kitaragera ariko ko bahora bazirikana ababo.

Umuganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na Kaminuza bateye ibiti bizengurutse ikibanza cy’ahari kubakirwa icumbi ry’abana batagira aho bataha barokotse Jenoside, yubakwa mu mafaranga yavuye mu gikorwa cya One dollar campain.

Rwabugabo Norbert waje aturutse muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Rusizi, avuga ko ibikorwa by’umuganda wo kwiteza imbere ari kimwe mu bifite akamaro ku barokotse Jenoside ati “ Ku mutima wacu twibuka abacu bishwe bazira uko bavutse, mu rwego rwo kutabatera agahinda tugomba guharanira kwiteza imbere.”

Muri uku kwezi Ibikorwa AERG yakoze bifite agaciro ka miliyoni 7,5 nkuko Constantin Rukundo abitangaza, avuga kandi ko ibi bikorwa bizakomeza haba mu cyunamo, na nyuma yacyo.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • well indeed

  • nibyiza cyane ariko ntimugahere mummigi kuko no mu byaro hari abana badafite aho baba.kdi tukumva ngo mwubakiye abana bo mumijyi gusa.ibyo bitera agahinda kumva ngo murafasha kdi hari abatarabona aho baba.icyo nacyo mugitekerezeho.

  • welll

Comments are closed.

en_USEnglish