Caritas-Rwanda yatanze miliyoni 20 mu Agaciro DF
Abakozi ba Caritas Rwanda, ikigo cya Kiliziya Gatulika ku munsi w’ejo batanze miliyoni 20 z’amanyarwanda mu kigega cy’Agaciro Development Fund.
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, uyobora Diyosezi ya Kigali niwe watanze sheki y’aya mafaranga ayishyikiriza Ronald Nkusi umuyobozi muri Ministeri y’Imari n’igenamigambi.
Atanga ayo mafaranga, musenyeri Ntihinyuzwa yavuze ko uwo ari umusanzu w’abakozi ba Caritas-Rwanda.
Musenyeri Ntihinyuzwa ati “ muri Caritas-Rwanda ijambo Agaciro rifite umwanya munini. Niyo mpamvu twakusanyije iyi nkunga ngo dufashe igihugu cyacu mu rugendo rwo kwigira kandi turifuza gukomeza gufatanya n’igihugu mu rugamba rwo kurwanya ubukene nka kimwe mu bitureba.”
Musenyeri Ntihinyuzwa akaba yasabye abandi bakozi nabo kugira ubu bushake, avuga ko mu bikorwa bigamije kwigira ariho abanyarwanda bazahashya ubukene birambye.
Naho Nkusi wo muri MINECOFIN washyikirijwe iyo sheki yavuze ko nta kidashoboka mu gihe abantu bagize ubushake mu kwikemurira ibibazo.
Nkusi yatangaje ko kugeza ubu mu kigega Agaciro Development Fund hamaze kugeramo miliyari 26 z’amanyarwanda yatanzwe n’abanyarwanda.
New Times
UM– USEKE.COM
0 Comment
No comment.
Comments are closed.