Month: <span>February 2013</span>

Imyiryane muri Coperative CAPLAKI irahombya ubukerarugendo

Coperative CAPLAKI ni imwe mu makoperative yabonye ubuzima gatozi mu Rwanda mu 1996. Iyi koperative icuruza ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku mitako yakoreraga mu mujyi wa Kigali munsi gato y’ahari Cercle Sportif ku muhanda uzamuka mu Kiyovu. Ubu iyi koperative yari imaze gushinga imizi mu Rwanda mu gucuruza ibijyanye n’ubugeni iravugwamo ubwumvikane buke mu banyamuryango ndetse […]Irambuye

Ushinzwe ibikorwa by’Ingabo z’Ubuholandi yasuye MINADEF

Maj. Gen. Leo Buelen niwe wakiriwe na Gen James Kabarebe Ministre w’Ingabo w’u Rwanda ku biro bya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura kuri uyu wa 06 Gashyantare 2013. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu guhana ubumenyi cyane ku ngabo z’u Rwanda. Uyu musirikare mukuru w’ingabo za Holland yasuye ibindi bikorwa Leta y’igihugu cye […]Irambuye

Uburyo inzara ya Ruzagayura yacitse burundu

Mu minsi ishije twabagejeje amateka y’Inzara zamenyekanye cyane mu Rwanda zirimo na Ruzagayura, muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo guhashya icyo cyago cyibasiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w’1943 kugeza mu 1944. Izo ngamba zafashwe n’abategetsi b’abakoloni, Umwami, abatware n’abamisiyoneri. Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b’Ababiligi babanje kuyihisha umukuru […]Irambuye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwikomye TPIR

Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga aravuga ko u Rwanda ratanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, TPIR ubwo rwagiraga abere Mugiraneza Prosper na Mugenzi Justin.   Aba bombi bari abaminisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi yari ku buyobozi mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri […]Irambuye

Abimuwe muri Gishwati ntibagira aho bashyingura

Rubavu: Abaturage bo mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe barasaba inzego zibishinzwe kubashakira ikibanza cyo gushyinguramo. Abo baturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati no mu nkengero zaryo batuzwa mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barishimira iterambere bgezeho babikesha imiyoborere myiza, ariko bakibangamiwe no kutagira irimbi ryo gushyinguramo […]Irambuye

Karongi: Umubikira yagiye mu ishyirahamwe ry’indaya ngo azigishe kubuvamo

Umubikira wo muri kominote y’abadiyakonese (communauté de Diaconesse de Rubengera) mu Karere ka Karongi yafashe icyemezo kitoroshye cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo abashe kuzigarura mu nzira nziza. Sr Mukantwari Léocadie wo muri kominote y’abadiyakonese (Diaconesse) mu Murenge wa Rubengera aratangaza ko ikibazo k’indaya mu Murenge wa Rubengera kimaze kuba ingorabahizi kubera ko abakora […]Irambuye

Ruhango: Baracyakoresha amazi mabi mu gihe bijejwe ameza bagaheba

Mu mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Gitisi mu karere ka Ruhango abahatuye bagaragaje ikibazo gikomeye cy’amazi meza bamaranye iminsi mu gihe ubuyobozi bwabijeje ko kizacyemuka vuba. Hagenimana Francois utuye hafi y’iriba twagezemo mu kabande yabwiye Umuseke.com ko ‘Leta yigeze kubashyiriraho za caneaux z’amazi ariko ubu zose zangiritse hashize igihe kinini’ Hagenimana ati “ AMazi turi […]Irambuye

Umukozi wo mu ndege yirukanywe kubera urutoki yatunze abagenzi

Umukobwa ukora akazi ko gufasha abagenzi bari mu ndege yikozeho ubwo we ubwe yashyiraga ifoto ye ku rubuga mpuzambaga agaragaza ubwo yatungaga urutoki rwe rwa musumbazose abagenzi bari bamuteye umugongo. Kuri benshi ku Isi uweretswe uru rutoki abifata nk’ututswe bikomeye, umukobwa Tatiana Kozlenko we akaba yararweretse abagenzi bamuteye umugongo maze ko gafoto agashyira kuri Vkontakte […]Irambuye

Sogokuru iyo aba akiriho aba akomeye – Umwuzukuru wa Rukara

Pascasie Nyiramugwera ufite imyaka 73, avuga ko sekuru Rukara rwa Bishingwe iyo aba akiriho yari kuba ari umuyobozi ukomeye bitewe n’uko yari umugabo udatinya dore ko yarwanyije cyane abakoroni b’abera, akaza no kwivugana mo umwe. Uyu mukecuru, avuga ko yavutse asanga sekuru amaze igihe kinini apfuye, cyakora ngo se ntiyahwemaga kubatekerereza ubutwari bwa sekuru wayoboye […]Irambuye

Rukara rwa Bishingwe n’ubusanzwe ngo ntiyari yoroshye

Mu buzima bwa Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari ukiri umwana muto muri icyo gihe bikaba akarusho. Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca! […]Irambuye

en_USEnglish