Karongi: Umubikira yagiye mu ishyirahamwe ry’indaya ngo azigishe kubuvamo
Umubikira wo muri kominote y’abadiyakonese (communauté de Diaconesse de Rubengera) mu Karere ka Karongi yafashe icyemezo kitoroshye cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo abashe kuzigarura mu nzira nziza.
Sr Mukantwari Léocadie wo muri kominote y’abadiyakonese (Diaconesse) mu Murenge wa Rubengera aratangaza ko ikibazo k’indaya mu Murenge wa Rubengera kimaze kuba ingorabahizi kubera ko abakora uburaya barushaho kugenda biyongera uko bwije uko bukeye.
Ubwo yatangaga igitekerezo mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongi kuwa kabili tariki 05/02/2013, Sr Mukantwari yavuze ko abakora umwuga w’uburaya mu Murenge wa Rubengera barenga 70, mu gihe mu nama y’ubushize bavugaga ko ari bane gusa.
Abakora uburaya aho mu Murenge wa Rubengera biganje ahantu hazwi ku izina ryo ‘ku giti kinini kibirizi ku rya nyirakabano’ mu gasantire k’ubucuruzi gafite amateka ya kera.
Uwo mubikira ngo yasanze nta bundi buryo yabasha kugarura mu nzira nziza abakora uburaya ni ko gufata icyemezo cyo kujya mu ishyirahamwe ryabo. Sr Mukantwari ati : Nagiye mu ishyirahamwe ryabo atari uko ndi indaya, ahubwo nasanze nta bundi buryo nabasha kubegera ngo mbagire inama zo kureka uburaya ».
Sr Mukantwari akomeza avuga ko kubaganiriza ukabereka ibibi by’uburaya ariko unabaha amahirwe yo kumenya ibyiza byo kwibumbira mu makoperative ari bwo buryo bwiza bwo kugarura izo ntama z’Imana zataye umurongo.
Abari mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi iyobowe n’umuyobozi w’akarere bashimye igitekerezo cy’uwo mubikira n’ubwo akimara kibivuga byabanje kubasetsa bagatembagara.
©Kigalitoday
UM– USEKE.COM
0 Comment
Turamushyigikiye rwose kuko azamenya imibereho abone uko abarokora abegereza imana
Na yezu yarabikoze ubwo yabwiye wawundi wamurebaga mu giti ati ndarara iwawe, cg yakira ya ndaga. N’abayobozi bazajye bajya aho ibibazo biri bazajya babinore umuti kuko uba ibibonye neza
nukuri imana imuhe umugisha
Mukantwari nintwari koko nakomereze aho nabandi bamurebereho !
Imana imuhe umugisha kandi buri muntu wese yakagombye gushiraho uruhare rwe kugirango uburaya bucyike burundu.
Nabandi babikira nibahaguruke hirya Nohino byaba aribyiza cyane Imana imuhe imigisha.
Na yezu yivugiraga ko yaje ku isi aratwegera twe abanyabyaha,atali nka bamwe mubihayimana bashaka kwiyegereza gusa abakire n’abayobozi bakomeye gusa.
Ni byiza pe!!! ariko uwo mubikira abikorane ubwenge hato atazashiduka ziriya ndaya zamwanduje.icyo mutazi ni indaya.
Nyamara Indaya mbi ni zabagabo, ngaho nazo nimuzishake muzegere
birasekeje ariko ni intwari yanditse amateka ibi nibyo bita iterambere buri wese yanditse amateka twatera imbere vuba cyane, God bless her
Uwo mubikira Imana imujye imbere nk’uko yayoboye Abisilaheli mu nyanja itukura nawe imujye imbere mu ntego yihaye kandi tuzagusabira Nyagasani agushoboze kuyigeraho. Courage.
Ndumva uyu mubikira arimo ahemukira izindaya agahemukira na sociète kuko kurinjye indaya zifitiye akamaro sociète ahubwo twakagombye kuzorohereza akazi.
sha kigunda ujye ugerageza kujya gusenga,aho bavuga ijambo ry’Imana cyangwa ubashe gusoma bible,kubera ko gusambana n’ubwo abantu tubikora tuziko aricyaha k’Imana ariko nti twabishyigikira ngo tubikore kumugaragaro ngo tubigire umushinga.
ARIKO SE UTAMUSW*** MBERE UGASANGA ABANDI BARAMUSW*** WABYIFATAMO UTE?NGAHO NAMWE NIMUNGIRE INAMA.
Imana imuhe imbaraga zo kugera kucyo yiyemeje.
ubu uyu mu sr ko ndeba ashobora guhura ni ibyabaye kuri wa mukobwa wo muri GBU muri audi ya campus i butare.
Hahaaa!!uyu mubikira ntazibeshye ngo akandagire mu migina yabyoo!bamwirenza kuko imbuku zaho zararakaye!vuba zahoze zigamba ko nta mugabo uzongera kujya arara ku mugore ngo ko bose bagomba kujya babararana!uwampa uriya muti uhezamo ibitsina mwakwirebera udushya mu Migina hafi ya stade!mbega aba papa beza baba basosoroka mu mazu ya za mabeshu!!uba ugirango ni amafuku asohoka mu myobo?!kandi basize amazu arimo ama carreaux!yewe nimusigeho ntibyoroshye!Ubanza ikindaya kitamera nk’ibyabandiii…
abagabo baza mu isi banyuze hagati y’amaguru y’abagore, barangiza bakamara ubuzima bwabo bwose bashaka kongera kwinjiramo. Impamvu ni imwe: ntahantu heza habaho kuruta mu rugo(home).
Niba i karongi hari ishyirahamwe, i kigali bimeze bite????
Ni byiza ko society tubamo yagombye kumva no kumenya ibibazo by’abayituyemo hanyuma ibibazo by’ingutu bigashakirwa umuti n’abantu bose. Si ababakira gusa, ahubwo twese dusabwe kugira uruhare rwo kwita ku bandi! Gusa, Sr Leocadie yagombye kwerekana ingamba zizatuma izo ndaya zitabira iki gikorwa? Ese ko tuzi ko bamwe bakora uburaya ari ugushaka imibereho, Sr we aje afite budget ingana iki? Nasobanurire abo bantu uko azabafasha sinon, azaba ata igihe kuko indaya zitazareka gushaka ibizitunga!
Izi zari impungenge ko niba nta gahunda yo kubashyira mu mashyirahamwe yo kwibeshaho kundi (income generating activities) ntacyo azageraho! Nabashyikirize imishinga ibyara inyungu kuko nta ndaya iziko uburaya ari bubi kugeza aho zivuga ngo aho kwicwa n’inzara zarwara sida ariko zikabona ibyo kurya!!!!
uwo mubikira namugira inama yo kubanza kumenya impamvu abo bantu bari mwishyirahmwe ryabo mbere yo kubigisha ibibi by’umwuga wabo.ese mansera uzi icyo bita risque-benefice?abo bantu bahisemo uwo mwuga atari uko ariwo mwuga mwiza ahubwo nibwo bury bafite bubabeshaho.kubabumbira mumakoperative bikorwe ariko abo bantu ubuyobozi butekereze ukuntu bazabaho mugihe ibikorwa byakoperative bitarazana inyungu zibasha kubatunga.mwibuke ko umuntu mukuru akeneye kwiga ibintu ahita ashyira mubikorwa bikamubyarira inyungu atari kumwigisha ibintu azakoresha nyuma y’imyaka 10,ibyo ndakurahiye ntabwo bazabyiga ahubwo bazahindura ibirindiro cg bajye bihisha gahunda zanyu.va kubyo wita intama,kuko intama utazi ikiyitunze ntukwiye kuyikurikirana aho yagiye gushakira amaramuko.nimubahe iimibereho maze mubabwirize.even Jesus has done it, bread+fish for +5000men!read what happened the next day!amazing amazing result.bonne chance
Nibyo na Padiri Mukuru wacu yaratubwiye ngo ziriya zo mu Migina n’ahandi ngo ntitukazihe akato, ngo ahubwo tujye tuzegera twumve ibibazo byazo tuzigire inama.
NA NIJORO AZAGE AZA KANDI NIBWO UMURIMO UBYARA INYUNGU UKORWA. NYINE NAWE AZATUBURIRWA NAREBA NABI CYANGWA IBYO BUNGUKIRAMO NTABIZI?LOLLL
Masoeur uzanshakiremo akanyogwe kameze neza nzakinovore impano ibaturutseho ndizerako izaba isengeye nkumbuye gusya
wikumva amagambo y’abantu kuko ibyo wagiyemo si bibi pe,ahubwo imana igufashe iguhe kugarura izo ntama zazimiye.nkwifurije gutsinda.
imana igufashe ufite umugambi mwiza pe! wikumva amabwire yabisi babaswe n’irari ry’isi.
Yesu yagize ati, “nimwiyange munkurikire…” Sr, komeza umurego uri mu inzira ya Nyagasani Yezu!Gukorana n’abakeye, cyangwa abo ukeneye kurusha abagukeneye siko gukiranuka kuko n’abatemera Imana ibyo babishoboye! Ndagushimiye kandi ngusabiye imigisha ikongerera imbaraga zo gutabara abenshi bari mu kaga.
Mukantwari nakomereze aho,nzi neza ko nabyitwaramo neza azatsinda,gusa agomba kumenya ko indaya zigoye kubana nazo agomba guca bugufi cyane akabanza agakundana nazo ntamategeko,ahasigaye byose bizikora,kuko hari ababikora batabishaka ari ukubura uko bagira iyo abonye umufasha rero biroroha,kuzifasha si ukuziha amafaranga ahubwo nibitekerezo biba bikenewe,naho indaya zo ntizabura amafaranga yo gutangiza umushinga ubyara inyungu ni uko bayakoresha nabi,kandi sr agomba kumenya ko batazahita babivamo bisaba igihe gihagije,masoeur imana iguhe umugisha courage uzatsinda unasenge cyaane imana izagufasha,kko ni urugamba rutoroshye kdi ugomba gutsinda
COURAGE SISTER,KUKO NA YEZU GUCUMBIKA KWA ZAKAYO BYATUMYE YIHANA AREKA GUCA IMISORO MYINSI.UZATSINDA!
COURAGE SISTER,KUKO NA YEZU GUCUMBIKA KWA ZAKAYO BYATUMYE YIHANA AREKA GUCA IMISORO MYINSI ABO YARASHINZWE.UZATSINDA!
IBYO BYARI BYO ARIKO RERO MUJYE M– USENGA CYANE UBURAYA BUREZE BIGARAGAZA IMINSI Y’IMPERUKA
Comments are closed.