Month: <span>February 2013</span>

Radio Inteko yimuriwe muri ORINFOR

Kuri uyu 4 Gashyantare 2013, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo gushyikiriza Ikigo cy’igihugu gishinzwe Itangazamakuru ORINFOR Radio Inteko. Iki gikorwa kiabaye nyuma y’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama, Perezida Paul Kagame yari yagaragaje ko bidakwiye ko ibigo bya leta bigira amaradiyo yabyo kandi hari ikigo cya leta kibishinzwe. […]Irambuye

Ni iki cyiza: Gukora Imibonano mpuzabitsina mbere cyangwa nyuma yo

Mu muco wa Kinyarwanda cyaraziraga kikanaziririzwa ko umwari yiyandarika cyangwa agaragaraho imibonano mpuzabitsina atarashinga urugo rwe, n’iyo yabikoraga kuko kera nta dukingirizo twabagaho byamuviragamo akenshi gutwara inda z’indaro kandi byafatwaga nk’icyaha gikomeye cyahanishwaga kujya kuroha nyirubwite. Mu gihe cy’ubu bigaragara ko ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mbere yo ku rushinga biri gufata indi ntera kuko nkuko tubikesha […]Irambuye

Senateur John MacCain yageranyije Ahmadinejad n’inguge

Umusenateri w’umu-républicain ndetse wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John MacCain, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yise Perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad inguge. Ibo byateye impaka ndende ndetse bibabaza benshi kubona umuntu nkawe ndetse w’umuyobozi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arangwa n’amagambo y’ivangura bigeza aha, nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yabitangaje. Igihugu cya […]Irambuye

Ku nshuro ya gatanu yiregura yavuze President Kagame

Kuri uyu wa 04 Gashyantare, yari inshuro ya gatanu Dr Leon Mugesera yumvwa n’Urukiko, mu bwiregure bwe arasa n’usobanura amateka ariko ntatomora ngo avuge ku byaha bigera kuri bitanu aregwa. Kuri uyu munsi, ari kumwe n’umwunganizi we, ariko we udakoma, yongeye kugaruka ku byo yavuze ubushize, avuga ko Genocide yatewe n’abo we yise ‘Abagande’ bateye […]Irambuye

Kwandikisha SIM Card byatangijwe ku mugaragaro

Kwandikisha SIM Card ku mugaragaro byatangiriye muri Serena Hotel kuri uyu wa 04 Gashyantare, mu muhango wari watumiwemo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho Jean Philbert Nsengimana wongeye gushimangira ko iyo gahunda igamije gutuma telephone zikoreshwa mu buryo buzwi. Ministre Nsengimana yavuze ko iki gikorwa ari indi ntambwe y’ikoranabuhanga kuko SIM Card y’umuntu izaba imeze […]Irambuye

KNC yagizwe umwere mu rubanza yarezwemo n’uwo bashinganye Radio One

Imyanzuro yashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki 31/01/2013, yanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri Radio one kuko atigeze yubahiriza amasezerano n’uwo bari bafatanyije kuyishinga ari we Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC. Amwe muri aya masezerano atarubahirijwe, n’uko Nyagatare atigeze atanga umugabane we wose ubwo iyi radio yashingwaga. Yatanze miliyoni 9 gusa […]Irambuye

Arusha: Mugenzi na Mugiraneza bagizwe abere bararekurwa

Abagabo babiri bahoze ari aba Ministre mu gihe cya Genocide bari barakatiwe imyaka 30 y’igifungo bagizwe abere kuri uyu wa 04 Gashyantare i Arusha nyuma yo gutsinda mu bujurire. Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri i Arusha rwahise rutegeka ko Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bahita barekurwa bakidegembya. Mu 2011 uru […]Irambuye

Zimbabwe: Umunyarwanda arasaba gusenga Shitani

Umunyarwanda umwe n’Abakongomani babiri bafunzwe mu minsi ishize ubwo basabaga uburenganzira bwo gusenga Shitani, mu munyururu aho bari bongeye kukameza basaba Leta ya Zimbabwe kubareka barakaramya umwami wabo Shitani. Abayobozi ba Gereza ifungiyemo aba bagabo bafungiyemo nabo byababanye ihurizo rikomeye cyane kuko barimo kwibaza icyo bazahanisha aba bayoboke ba Shitani bikabayobera. Amakuru dukesha Africareview.com aravuga […]Irambuye

Perezida Assad yongeye kwikoma Israel

Perezida wa Syria Bachar El-Assad yashinje Israel gushaka guhungabanya no guca intege igihugu cye. Ibi yabitangaje nyuma y’aho indege z’iki gihugu zari ziherereye i Damas zarashweho kuwa gatatu w’icyumweru gishize. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Saïd Jalili umwe mu bayobozi bakomeye bo mu muri Iran. Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 3 Gashyantare […]Irambuye

en_USEnglish