Amateka y’inkiko Gacaca n’ibyo zagezeho
Inkiko Gacaca zifite imizi mu mateka y’u Rwanda, aho mu bihe bishyize kera abakurambere bahurizaga mu gacaca, abafite ibibazo bakabacira imanza ariko ahanini hagamijwe kubunga.Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, dore ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.
Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.
Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n ’ ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo.
Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.
Inkiko Gacaca zari zigamije iki?
Gushaka ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwihutisha imanza z’abakurikiranweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, Guhana abagize uruhare muri Jenoside, Kunoza inzira yo guca umuco wo kudahana no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni muri uwo murongo wo kunga no kubanisha neza Abanyarwanda, Itegeko Ngenga rishyiraho Inkiko Gacaca kimwe n’Itegeko Ngenga n° 08/96 ryo ku wa 30/08/1996 ryagenaga ikurikirana ry’ibyaha bya Jenoside rishyira abakurikiranwe mu nzego, hakurikijwe uruhare rwa buri muntu, maze rikagena ibihano biciriritse ku bagizwe ibikoresho n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe, bihannye bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi.
Mu gihe twizihizaga isabukuru y’imyaka 10 Inkiko Gacaca zimaze zishyizweho, imirimo y’Inkiko Gacaca yabaye myinshi igihe yatangiye guca imanza ku itariki ya 10 Werurwe 2005.
Guhera ubwo, inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri 2.000.000. Ni ngombwa kwibutsa ko imirimo yakozwe n’inkiko Gacaca tuyikesha ubwitange bw’Abanyarwanda muri rusange, Inyangamugayo zigera ku 16.442 zikwiye gushimwa by’umwihariko kubera imirimo itoroshye zakoze.
Ibyagezweho n’inkiko gacaca
Mu myaka irenga icumi ishize izi nkiko zikora, haciwe imanza zisaga miliyoni ebyiri.
Umunyamabanaga Nshingabikorwa w’Inkiko Gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitila yavuze ko inkiko gacaca zashojwe inkiko zose zararangije kuburanisha amadosiye yose y’imanza zari zifite.
Bamwe bahanishijwe gufungwa, abandi bahanishwa imirimo ifitiye igihugu akamaro, hari n’abagizwe abere.
Mukantaganzwa avuga ko kuba mu myaka icumi imanza zose zagaragajwe n’abaturage bitavuga ko ibibazo byose byarangiye, ari nayo mpamvu imanza zindi zizabaho zizaburanishwa mu nkiko zisanzwe.
Zimwe mu mbogamizi zatangajwe harimo ingengabitekerezo ya jenoside, kuba zimwe mu nyangamugayo zaburanishaga mu nkiko gacaca zaragaragaweho kugira uruhare muri Jenoside, kutavugisha ukuri kwa bamwe mu batangabuhamya, no guterwa ubwoba kw’abatangabuhamya hamwe na hamwe, hakaba na hake hanuganugwaga ruswa.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM