Inkomoko y'imvugo "Uru rubanza rwaciriwe i Mutakara"
Mutakara ikunda kugaruka mu mvugo zigamije gukemura impaka, cyangwa nyuma yo guca urubanza bavuga uko rwacwe. i Mutakara ni agace kari mu Karere ka Ruhango.
Ni ho hari hubatse umurwa wa Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura. Ni na ho habereye urubanza rwaje kwitirirwa Mutakara.
Kuri ako gasozi ni ho hari urutare rwitiriwe Kamegeri. Kamegeri uyu yari umutware ku ngoma ya Gisanura.
Bavuga ko uru rutare barutwikiyeho Kamegeri bitegetswe n’ umwami ku rubanza rwabereye aho i Mutakara. Iki gihano yahawe ni we wari waragitekereje anagira umwami inama yo kujya akarangaho abagome nk’ igihano.
Icyo gihano kigaragaza uko umwami yaciye urubanza atabogamye agatandukanya icyaha na nyiracyo.
Uwo musozi wa Muatakara wahaye amateka Ruhango unatuarnye n’ uwitwa Butare. Aha ni ho havukiye umwami Yuhi IV Gahindiro rwagati mu mujyi wa Ruhango ubu hubatse disipanseri ya Ruhango bavuga ko ari ho uwo mwami yavukiye.
Aha ni na ho Gatarabuhura yacuriye umugambi wo kumwica kugirango yime ingoma.
Ibyo bintu bibiri bikomeye byabaye birimo urubanza rwaciwe na Gisanura kimwe n’ insinzi y’ uruhinja (Gahindiro ) biha isura Ruhango nk’ahantu hakomoka ubutabera nyakuri.
Ngiyo inkomoko y’imvugo rubanda bavuga bari “uru rubanza rwaciriwe i Mutakara” bashaka kuvuga ko rwaciwe nta kubera.
Hifashishije inyandiko za Padiri B. Muzungu n’igitabo cy’insigamigani
UM– USEKE.COM