Chivura Moise arashinjwa guhinga urumogi i Masisi akarushora mu Rwanda
Uyu munyecongo arashinjwa na Police y’u Rwanda gushora urumogi rwinshi mu Rwanda aruvanye muri DRCongo aho aruhinga mu gace ka Masisi.
Mu gitero cyo gufata urumogi cyakozwe na Police kuri uyu wa gatanu tariki 22, hafashwe Hagenimana Patrick wafatwanywe ibiro 55kg by’urumogi mu murenge wa Kimisagara Akagali ka Kamuhoza, aha munzu rwafatiwemo Police ivuga ko yari yarakodeshejwe kugirango bage bayihunikamo urumogi, dore ko basanzemo imifuka yarwo na matelas yo kuryamaho gusa.
Kuri station ya Police ku Muhima naho hagejejwe umugore wavanywe mu murenge wa Kimironko muri Gasabo wafatanywe ibiro 8 by’urumogi. Uyu mugore we avuga ko uru rumogi rwazanywe n’umuntu akarubitsa umugabo we ruvuye kuwitwa Boss.
Umugabo uhurirwaho na benshi mu bafashwe bita Boss, ni umunyecongo Muhabazi Chivura Moise, uyu mugabo ushinjwa kwinjiza urumogi rwinshi mu Rwanda yiyemerera ko yazanye ibipfunyika ibihumbi 15 by’urumogi, n’ubwo Police yo imushinja kuba yarazanye ibipfunyika ibihumbi bigera kuri 40 i Kigali.
Uyu mugabo ubusanzwe ufite business yo gutunganya imbaho i Kigali, Police ivuga ko azana uru rumogi mu modoka zipakiye imbaho zivuye muri Congo, hagati muri izi mbaho ngo aba yapakiyemo urumogi rutagira ingano.
Muri iyi “Operation” yo guhiga urumogi yakorwaga na Police, hatawe muri yombi umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK mu ishami ry’amategeko witwa Bayingana Justin, uyu munyeshuri n’ubwo nta rumogi yafatanywe ariko yiyemerera ko ahuza abarufite n’abarushaka ari nacyo bamucyekagaho.
Spt Ngondo Emmanuel ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Police ubu yahagurukiye icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda cyane cyane urumogi rwugarije urubyiruko rw’u Rwanda.
Avuga ko ibyo bari kugeraho babifashwamo n’abaturage, ko ndetse aba baturage ari intambwe nziza bari gutera kuko ibi biyobyabwenge biba bije kwangiza abana babo bityo ingaruka bakaba aribo bambere zigeraho.
Police ivuga ko imaze kumenya inzira nyinshi uru rumogi n’ibindi biyobyabwenge byinjizwa mu gihugu, abarwihambiraho, ababitwara mu nda, ababishyira mu bikoresho bitwara amata, mu mbaho n’izindi nzira nyinshi umuntu atapfa gukeka.
Photos/igihe.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
ese nk iyo barufashe nkuko barushyira he?
bararutwika
rukora imiti ya marariya
esemwazadusobanulila ububi bwalwo
muzadufashe no gufata abanywi b’itabi kuko ntaho bitaniye n’urumogi byose ni family imwe kuko byangiza ubuzima bwurinywa ndetse nutarinywa rikamugiraho ingaruko mbi gusumba n’uwarinyoye
mumubabalire sazongera pe::::::
rimwe na rimwe nabo banywaho
Birababaje abantu biyicira ubwenge kubushake bakiroga Imana ibatabare
Comments are closed.