Bamwe mu “bastar” nyarwanda n’inzozi bari bafite mu bwana bwabo
Buri muntu mu buto bwe agira inzozi zo kuzaba ikintu, ahanini bitewe n’icyo akura areba kenshi. Abana benshi uzasanga bifuza kuzaba abasirikari, abandi kuzaba abarimu, abandi kuzaba abanyamupira ndetse bake muri bo bati: “Jye nzaba perezida”.
Nyuma y’umuhanzi Kitoko uherutse kubwira Umuseke.com ko yumvaga azaba umunyapolitiki, abandi banyamuzika n’abo bakunze kwita aba ‘star’ mu Rwanda batubwiye inzozi zabo za kera.
Abenshi usanga batarahiriwe n’ibyo barotaga kuzaba byo ingero:
1. MAKANYAGA Abdoul: Inararibonye muri muzika nyarwanda, we ngo yumvaga azaba umukinyi w’umupira w’amaguru w’igihangange. Mu buto bwe yakinnye muri Kiyovu ariko aza kuvunika atari yagera ku nzozi ze n’uko agana muzika.
2. MASAMBA INTORE: Avuga ko yakabije inzozi ze. Abihereye kuri ba sekuru na se ntakindi nawe ngo yarotaga kuzaba uretse kuba INTUMWA Y’UMUCO NYARWANDA abicishije mu buhanzi.
3. SAMPUTU JEAN PAUL : Avuga ko yahoze yumva azaririmbira Imana gusa. Ngo yumvaga Imana ariyo igomba kuririmbirwa gusa. Ubu ariko siyo yonyine aririmbira. Ariko ubu ngo niyo nzira arimo.
4. MAKO NIKOSHWA: Ngo yumvaga azaba umworozi w’amatungo n’ubwo bitakunze akisanga akora muzika.
5. KITOKO: Uyu yabigarutseho ko yumvaga azaba umunyapolitiki ukomeye.
6. MISS JOJO: Kuva akiri muto avuga ko yumvaga kera azaba umuririmbyi w’igihangange, ngo akabifashirizamo abatishoboye, nubu aracyaganayo.
7. RAFIKI: ati: “Napfubyemo rutahizamu ukomeye. Nkiri muto numva nzakina umupira nkaba umukinnyi ukomeye”
8. MANI MARTIN : Ubu ni umuririmbyi ariko ngo yifuzaga kuzaba umunyamakuru.
9. KAMICHI : Nawe ngo akiri muto yumvaga Radio akumva arashaka nawe kuzaba umunyamakuru.
10. KHIZZ KIZITO: KHIZZ avuga ko akiri muto yumvaga azajya asoma za misa, ngo yishakiraga kuzaba Padiri none ni umuririmbyi.
11. BULLDOG: Akiri muto ngo yarebaga abaganga nawe akifuza kuzaba muganga ukomeye, gusa avuga ko nta kibazo ngo inzozi ze zizagerwaho kuko ubu ngo abarwayi abavuza Hip Hop.
12. DANNY NANONE: Uyu musore ukuri muto avuga ko yifuzaga kuba umuyobozi w’uruganda.
13. MUGIRANEZA JEAN BAPTISTE (Miggy): Ngo yifuzaga kuzaba umukinyi w’icyamamare kandi abona arimo agenda abigeraho.
14. RIDER MAN : Rusake nawe ngo yumvaga azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ubu ni umuyobozi wa Studio ‘Ibisumizi’
15. KING JAMES: Mu buto bwe ngo yifuzaga kuzaba umucuruzi ukomeye mu gihugu.
16. PLATINI(Dream boys): Akiri muto we ngo byaramucangaga, rimwe yumvaga ashaka kuzaba umuvugabutumwa (pasteur) ubundi ngo akumva arishakira kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru.
17. JIMMY(Just family): we yumvaga ngo azaba ambassadeur agahagarira igihugu cye mu mahanga.
18. HUMBLE J (Urban boys): Yifuzaga kuba Pasteur.
19. NIZZO: Yumvaga ngo azaba umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga.
20. KNOWLESS: Uyu kuko mama we yaririmbaga muri Chorale, nawe ngo yumvaga yazaba umuririmbyi.
21. SERUGABA ERIC: Inzozi ze kuva yamenya ibya ruhago ngo zari gukina muri Manchester United.
22. DJABIL MUTARAMBIRWA: Inzozi ze ngo zari ugukina muri Etincelles, ubundi byamuhira akajya muri Manchester United. Kuri bombi umenya ubu bitagishobotse.
23. KATAUTI: Ndikumana Hamad yabwiye Umuseke.com ko yifuzaga kuzakina umupira nk’uwahoze ari myugariro wa Brazil na Milan AC Cafu. Akanifuza kuzakina muri Olympic de Marseille na Bayern Munnich.
24. TOME CLOSE : Inzozi ze ashobora kuba agiye kuzigeraho kuko ngo akiri muto yahoze yumva yazaba muganga. Ubu ni umwe mu banyeshuri bitegura kurangiza mu buganga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Bana musoma tubifurije kuzagera ku nzozi zanyu!
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
mbanje gusuhuza abakunzi b’umuseke.com
iyi nkuru irashimishije.nanjye nifurije amahirwa menshi buri wese yo kugera kucyo yifuza.
Cyakoze murashakisha nukuli! King koko ukwiye kuba umucuruzi ark da no kuririmba urabize kweli. Ark byose wanabifatanya ntaribi.
Serugaba koko atatubeshye ari umwana manchester yari ayizi??!!
bobo,uzazenguhe amateka mfite imyaka8,urugendo nakoraga ngiye kureba match za MAN UNITED.doreko byari binagoye muricyo gihe nubwo tutari mu rda.rero ibyo navuze sinabeshye kuko ntinya icyaha.
utaraba icyo yashakaga kuba yihangane tu ahubwo anyurwe nicyo aricyo ubu.
mbifurije a lot of succesß of your dreams right now thankx! Mugume mu myanya dore uw’umupira ntacyo bimutwaye uw’umuziki ni sawa mukomereze aho God be with u all the time Cao.
welcome in showbiz sibyo plaisir?
Nonese ubwo King James abona inzozize atarazigezeho?acuruza ibihangano bye(music).ubwo rero ntakibeshye ko business ari marchdse gusa!
NANJYE INZOZI ZANJYE NAZIGEZEHO ARIKO ,L HOMME PROPOSE MAIS DISPOSE. ICYO UZUBABA NTAHO KIJYA.EVERYBODY ONYLY GOD BLESS US.
ICYAKORA KING JAMES NIZEREKO YABIGEZEHO! AYO YAKUYE MURI PGGS YAYAGIRA CAPITAL!!!!!
cyakora najye nunvaga nzaba umukinnyi nkakinira rayon sport na man utd ariko inzozi ntago zi rerura
Comments are closed.