Digiqole ad

Ngoma: Abdul yakoze imbabura idasanzwe irondereza amakara

Umugabo witwa Hategekimana Abdul yakoze umushinga w’imbabura zikoresha amakara n’amashanyarazi ariko zirondereza amakara inshuro zigera kuri eshatu kurusha izisanzwe.

Abdul yerekana imbabura akora
Abdul yerekana imbabura akora

Abatangiye gukoresha izi mbabura bemeza koko ko zirondereza amakara cyane, ariko ko uyu uzikora igiciro cyazo atarakimanura.

Umwe mu baguze izi mbabura, Mwiseneza ubusanzwe ukora umwuga wo gukora imigati avuga ko ubu atagikoresha umufuka w’amakara mu ijoro rimwe kubera bene izi mbabura.

Mwiseneza ati: “ biratangaje cyane. Nakoreshaga umufuka mu ijoro rimwe nteka imigati, umufuka umwe ubu nywukoresha ukwezi kurenga. Icyakora izi mbabura zirahenze kuko imwe ni ibihumbi 20”.

Hategekimana ukora izi mbabura avuga ko umushinga we agenda awagura ngo kuko yatangiye akora imbabura imwe, none ubu kubera abantu bamaze kumenya ibyiza byazo bagenda bamuha ibiraka byinshi none ubu akora imbabura 100 akazibika, abantu bakaza bazisanga.

Hategekimana Abdul ati: “ impamvu zigihenze ni uko ngikora nke, gusa uko abantu bagenda bazimenya nzagabanya. Cyane cyane ko uyiguze adahomba, nyuma y’amezi macye aba amaze kugaruza hanyuma Imbabura akayimarana imyaka itandatu”.

Iyi mbabura ikoresha umuriro w’ amashanyarazi ikoresheje chargeur isanzwe ya terefone iyiha umuriro ubundi ikawurondereza. Iyi mbabura ifite “venturateur” ihuha amakara y’incenga z’amakara nazo zigafatisha amatafari cyangwa amakoro bashyira munsi yayo maze akaba ariyo ahisha inkono.

Ikindi kandi ngo ni uko iyi mbabura ihisha vuba inshuro ebyiri kurusha izindi zisanzwe nkuko byemezwa na Hategekimana uzikora, ndetse na bamwe mu bari kuzikoresha ubu.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyiza kuba yarivumburiye muturangire neza aho akorera twihahire cg phone number tumuhe ikireka.

  • Mba mu mujyi wa Kigali ariko ndifuza kumenya aho uyu muntu aba kugirango nzigurire nanjye ni Ngoma ariko se mukahe gace?Numero yanjye ni 0788553023 mundangire.

  • Muduhe contact ze twigurire

  • nukuri nibyiza pe !kandi ugereranyije nibyiza byayo ndumva ayo mafaranga atari menshi cyane rwose ,urumvako uwo yakoreshaga umufuka wamakara umunsi umwe ubu ukaba umara ukwezi!!!urumvase hatarimo inyungu? ahubwo baduhe contact ze twigurire.

  • Ugeze mu mugi wa kibungo hafi yo ku karere uzabaze umugabo witwa KIBONGE uteka imigati bazahita bahakwereka umunyonzi wese wabaza ahita ahakwereka,uyu mugabo turaturanye ni umuhanga cyane kabisa naramwemeye.
    njye niga muri inatek ariko vraiment ni nziza peeeeeeeeeeeeeeee
    tel ze ntazo nzi

  • Kabisa nifuza kumenya numero ye
    muyiduhe tugire icyo tumubwira

  • Hi uyu mugabo ntabwo ariwe wayikoze bwa mbere murebe muri za expo kuva 2007 hari umugabo wa Rubavu wakoranaga n’umushinga pppmerII wazikoraga akaza kuzimurika ndetse we hiyongeraho ko wazishyiramo n’amabuye y’amakoro.

  • Hey uwo muntu ndumva afite swaga kbsa!!n’iyigishe n’abandi biteze imbere imana izamuha umugisha

  • Azazishyire muri expo Vuba ariko yigishe abandi. niyo yashinga ishuri bakwishyura

  • IKIGARAGARA NI UKO U RWANDA RUFITE UBUKUNGU BWIZA !(abaturage)BARAFITE UBWENGE NDETSE NUBUMENYI NI MUBAHE UMWANYA BABUKORESHE.

  • murakoze kuturangira uwo mushinga ni mwiza cyane ariko mudusobanurire niba 20 mille ari ku ishyiga rimwe cg ari iyo mbabura yose uko nyibona .

  • Nta publicité mumukoreye niba mutagaragaje aho akorera ndetse na contacts ze!!

  • ese uyishaka yamusangahe cya yamubona kuyihe nomero

  • Leta yagombye kujya ishyigikira abenegihugu nkaba kuko nibo bazatuma igihugu gitera imbere. Ubu bagombye kumwegera bakarebera hamwe uko bamufasha akagura umushinga we kuko ibyo akora bifitiye benshi akamaro ariko ntekereza ko bitamushobokera guhaza isoko ry’igihugu cyose. akeneye gufashwa byanashoboka agashakirwa abatekinisiye bakareba niba batakongeramo n’irindi koranabuhanga. Gusa dore igituma abantu nk’abo hari igihe badashyigikirwa: niba hari nk’umuyobozi cg undi muntu ukomeye utwikisha amakara, cg ufite atelier icura imbabura byaba impamvu yo kutamushyigikira da!!!! Ariko leta yo ireberera inyungu rusange z’abaturage yagombye kujya ishyigikira abantu nkaba.

  • Reka mbarangire nanjye naramuguriye hashize umwaka.Akorera Kicukiro centre neza neza ku rusengero rw’abadiventiste kuri wa muhanda umanuka kwa Gitwaza-Rwandex Tél.ye ni 0788415240 ariko njye yarampenze yampaye iy’amashyiga abiri ku bihumbi mirong inani na bitanu(85,000frs)

  • Ni ukuvuga ko ibiryo bihishwa n’amabuye ashyushye aho guhishwa n’amakara ? None se amabuye y’ubwoko ubwo aribwo bwose yakwaka? Niba ari ugukoresha udukara duke n’amabuye nanjye ndayigura da !

  • Ariko se koko, abanyeshuri ba KIST bo muri za Technologie bo bakora iki. Urabona ko hakenewe Innovativeness Subject na Job Creativeness Subject muri za TVET Schools cyane nka KIST, kandi bakanareba such initiatives muri community. So, KIST ikenewe kuvugururwa pee

Comments are closed.

en_USEnglish