Laboratoire zo mu bihugu by’aka karere zemeranyijwe gukorana
Kimihurura – Kuri uyu wa mbere muri Top Tower Hotel hateraniye inama yari ihuje abakuru b’ibigo by’amalaboratwari mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bagamije kwemeranywa ku mikorere imwe n’imwe igamije gutanga ibisubizo byizewe kubyo bapima.
Muri iyi nama izamara iminsi itatu izi nzobere mu gupima ibintu bitandukanye izabamo guhererekanya ubumenyi kuri za Laboratoire zo mu bihugu bigize aka karere.
Dr. Colin Karema uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo k’Iguhugu gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (Trac +) yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha za Laboratoire gutera imbere no kubona ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge ku bisubizo bitanga.
Dr. Colin Karema yavuze ko Laboratoire nyinshi muri aka karere zihuriye ku kibazo cyo kugira abakozi bacye, bamwe muri abo bacye badafite ubumenyi bukenwe.
Muri iyi gahunda bakaba baratoranyije Laboratoire 31 muri aka karere bazafasha mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’ibindi bijyanye no kwiyubaka mu bushobozi, kongerera ubushobozi abakozi bazo n’ibindi.
Mu Rwanda naho hagaragaye ibibazo by’imyubakire iri inyuma ya za Laboratoire, gusa ngo nibura mu gutanga service hashingiwe ku bipimo zikora ngo ziteye imbere ugereranyije na nyinshi z’ibindi bihugu muri aka karere.
ECSA-HC (East Central and Southern Africa – Health Community) umuryango wateguye iki gikorwa, uterwa inkunga na Banki y’Isi, washinzwe mu 1974 ariko utangira muri aka karere mu myaka ibiri ishize.
u Burundi nicyo guhugu kinjiyemo nyuma mu kwezi kwa 04/2012 gusangamo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania n’ibindi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM