Month: <span>March 2012</span>

Umuhanzi Khizz yarangije Kaminuza ya KIST muri Computer Science

Uyu musore uzuzuza imyaka 24 tariki 12 Nzeri uyu mwaka, azwi cyane mu ndirimbo nk’Ifoto,Ndakunzwe,Paradise n’izindi, kuri uyu wa kane tariki 23, kimwe na bagenzi be bambaye umwenda w’abarangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza ya KIST. Khizz urangije amashuri ye mu gashami ka Computer Engineering and IT’, mu ijambo rye aho yari yateranyirije inshuti n’abavandimwe, […]Irambuye

Rwanda: Gukuramo Inda byemewe hashingiwe ku ngingo enye gusa

Kuri uyu wa kane, mu kiganiro n’abanyamakuru Ministeri y’Ubuzima yashimangiye ko itegeko ryemerera uwatewe inda kuyikuramo hashingiwe ku ngingo enye (4) nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Rwanda Health Communication Center, Arthur ASIIMWE . Nyuma y’uko hagaragaye umubare munini w’abashaka gukuramo inda, ndetse abandi bakabikora rwihishwa, hashyizweho ingingo enye mu itegeko ryemerera utwite gukuramo inda hashingiwe kuri […]Irambuye

Mohamed Merah wishe abayahudi i Toulouse nawe yarashwe arapfa

Mu gitero ku nzu yari yihishemo kuri uyu wa kane kuva saa cyenda za mugitondo, uyu musore yaje kugerwaho n’abashinzwe umutekano arabarwanya n’imbunda araraswa arapfa. Mohamed Merah,23, wigambaga ko akorana na Al-Qaïda yari yihishe mu kazu gato mu mujyi wa Toulouse, igitero cy’abashinzwe kumufata cyamurashe ubwo i Jerusalem naho bashyinguraga abayahudi bane yarasiye mu Ubufaransa. […]Irambuye

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho ni muntu ki ?

Gushingwa iby’ubuzima bw’abatuye igihugu si akazi koroshye, Dr Binagwaho ushinzwe iyo Ministeri ushobora kuba umwumva kenshi, kuri radio, kuri television, mu bitangazamakuru, kuri twitter n’ahandi henshi, ariko ukibaza ni muntu ki? Yize iki? Yize he? n’ibindi.   Dr Agnes Binagwaho, MD, yize ubuvuzi bw’abana bato (pediatrician) 1.IMIRIMO AKORA UBUNGUBU • Minisitiri w’ubuzima muri guverinoma y’u […]Irambuye

Mu mafoto: Ubushize muri PGGSS ya mbere

Mu gihe abahanzi 10 bitegura gutangira kujya kwigaragariza abakunzi babo mu ntara muri Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya kabiri, twabateguriye amafoto amwe y’uko byari muri PGGSS ya mbere. Photos: Plaisir Muzogeye UM– USEKE.COM Irambuye

Ruhango: Hatewe ibiti ibihumbi 16

Hari kuwa kabiri tariki 20 Werurwe, ubwo ku ishuri ryisumbuye rya Mutima mu karere ka Ruhango hatewe umubare munini w’ ibiti bigera ku bihumbi 16. Ubufatanye hagati ya Rhenanie Palitinat yo mu Ubudage na Minisiteri y’Uburezi bwashyizeho gahunda bwise “One Tree per child”. Muri iyi gahunda nibwo hatewe uyu mubare munini cyane w’ibiti. Ibi biti […]Irambuye

Ubudage: Abapadiri ba Kiliziya Gatulika barakekwaho gukona abana b’abahungu

Inteko ishinga amategeko y’Ubudage yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyegeranyo kivuga ko abapadiri gatolika bategetse ko abana b’abahungu bari mu kigo cyabo babakona mu mwaka w’1956. Ikinyamakuru cyitwa Handelsblad nicyo cyanditse ko abari abana icyo gihe, barenga 10 bakonwe ubugabo bwabo. Umugabo (udafite ubugabo bwe) witwa Henk Hethuis yakonwe icyo gihe. Avuga ko yabikorewe […]Irambuye

Mali: Igisirikare cyahiritse Perezida Toumani Touré

Muri Mali, agatsiko k’ingabo katangaje ko gahiritse ubuyobozi bwa Perezida Amadou Toumani Touré, kandi kanahagaritse iyubahirizwa ry’itegekoshinga rya Mali. Aba basirikare babicishije kuri Television y’igihugu bari bamaze gufata mu gicuku cyo kuri uyu wa kane, nyuma y’urusaku rw’imbund amu murwa wa Bamako. Lieutenant Amadou Konare umuvugizi w’ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Toumani Touré, niwe watangaje ko […]Irambuye

Igisirikare cya Mali cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Toure

Igisirikare cyo mu gihugu cya Mali cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Toure ndetse kikaba cyasheshe itegeko nshinga ry’iki gihugu n’inzego zose za leta zikaba zakuweho. Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gisirikare cyahiritse ubu butegetsi nyuma yo gufata ingoro ya Perezida ndetse bakaba banafashe televiziyo y’igihugu. Uku guhirika ubu butegetsi […]Irambuye

Byari kumera bite iyo Fabrice Muamba aba yaraguye nko muri

Urupfu ni ikintu kiza gitunguranye,igihe cyose,ndetse n’isaha yose. Muamba Fabrice nyuma yo kugwa mu kibuga umutima uhagaze gutera (ubu ari kwitabwaho), twibaza niba ibibuga byacu bifite abatabazi bo gutabara aho rukomeye cyane nka hariya. Tunibaze bibaye nko ku mukinnyi w’ikipe nko kuri stade isanzwe mu Rwanda Umukinnyi ufite ubwenegihugu bubiri(DRC n’ubwongereza) Fabrice Muamba ukinira ikipe […]Irambuye

en_USEnglish