Month: <span>March 2012</span>

U Rwanda rwabonye inguzanyo y’amadolari agera kuri miliyoni 12.

Aya madolari akaba yatanzwe na Banki y’isi, aho agomba gukoreshwa mu kongera umusaruro ukomoka ku bihinzi. Iyi nguzanyo izibanda cyane ku mishinga yo kuzamura umusaruro w’ibihingwa byo mu misozi ndetse no kuwucuruza, aho bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kwihaza mu biribwa, nkuko byatangajwe na Dr Agnes Karibata ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi. Ikizibandwaho cyane, ni […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu cyaro cy’u RWANDA, agatadowa kagiye gusimbuzwa “LED Lights”!

Mu gihe Ikoranabuhanga rikomeje kugenda ritera imbere  mu Rwanda, Agatadowa kaba kagiye gusimbuzwa ubuhanga bwa “LED (Light Emitting Diode)lights”, ubu ni uburyo bwo kumurikira ingo mu giturage hadakoreshejwe peteroli. Mu gihe mu Rwanda hari ikibazo cy’ingufu nke, hakomeje gushakishwa uburyo ikorana buhanga ryakoreshwa kugirango ibibazo biterwa no kugira ingufu nke bikemuke. Kuri ubu companyi NURU […]Irambuye

Africa: Muri 2017 iziganzamo imyanda y’ibyuma bikoreshwa n’umuriro kurenza Uburayi

Umubare w’imyanda y’ibikoresho by’ibyuma byifashisha ingufu kugira ngo bikore uzakomeza kwiyongera muri Afurika. Ibi biherutse kugaragazwa n’inzobere mu nama yazihuje tariki ya 15 muri uku kwezi i Nairobi muri Kenya ku Cyicaro  cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije(PNUE). Ubwiyongere bw’imyanda y’ibyuma bikoresha ingufu batangaza ko buzarenga ku bikomoka mu Burayi, bitewe na za mudasobwa( ordinateurs) […]Irambuye

Nyuma y'amezi atanu bashakanye Ally Soudy na Carine bibarutse umwana

Ally Soudi wamamaye cyane muri ShowBiz mu Rwanda, kubera akazi akora k’ubunyamakuru kuri Radio Isango Star, kuba MC mu birori bitandukanye, ndetse akongera ho ko ari n’umuhanzi muri rusange, yashakanye na Umwiza Carine tariki ya 19/11/2011. Inkuru nziza kuri uyu muryango wa Ally Soudi ndetse n’umufashawe Umwiza Carine nuko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru […]Irambuye

Menya indwara y'ibimeme no kunuka mu birenge

Indwara y’ibimeme iterwa no kwandura uduko bita fungi, ni yo ituma umuntu anuka hagati y’amano ndetse ugasanga rimwe na rimwe gushima hagati y’amano kubera uburyaryate, hashobora gucika udusebe. Urubuga rwa Internet mayoclinic.com rutangaza ko ibimeme bikunda kwibasira umwanya uri hagati y’amano, ariko ngo hari n’igihe usanze byafashe ibindi bice bigize ikirenge. Uru rubuga rwa Internet […]Irambuye

Nyamasheke: Ntibashimishijwe nuko abana babo batsinze muri 2011

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke nyuma yo gushyira ahagaragara amanota y’abana barangije amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere y’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri 2011.  Ibi bikaba byaratangajwe ubwo habaga inama y’uburezi yahuje umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari naho uburezi bubarizwa, ushinzwe uburezi mu karere, abayobozi b’ibigo, abashinzwe uburezi mu mirenge ndetse […]Irambuye

Serena Hotel: Kurikirana Primus Guma Guma Super Star live

Mu bahanzi 20 bari mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa – Primus Guma Guma Super Star – ku nshuro yaryo ya kabiri, muri aba bahanzi bahatanwa haragaragara abahanzi 10 bavamo muri iki kiciro bityo hagasigara abandi icumi. Muri aba 20 batoranijwe buri umwe muri bo arahabwa igihembo kingana na amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Rwf) kiswe WELCOME […]Irambuye

Joriji Baneti ( igice cya kabili )

Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n’urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!» – Wa kizeze we, […]Irambuye

Joriji Baneti ( igice cya mbere )

Kera hariho umwana w’ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n’umushibuka iruhande rw’ikirundo cy’ibyatsi byumye. Ariyamirira ati «yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nyifashe»! Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi. […]Irambuye

Silverbacks ikipe y'u Rwanda ya Rugby irerekeza Hong Kong kuri

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Werurwe 2012 ikipe y’igihugu y’Umukino wa Rugby  mu Rwanda “Silverbacks” izafata indege yerekeza muri Hong Kong aho yatumiye mu marushanwa mpuzamahanga azahabera. Iryo rushanwa riba buri mwaka ryatumiwemo amakipe agera kuri 20. Umutozi w’ikipe Bwana Nsengiyumva Gerald akaba yemeza ko ikipe ihagaze neza abona izegukana intsinzi. Twibutse ko ubu ari inshuro […]Irambuye

en_USEnglish