Digiqole ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho ni muntu ki ?

Gushingwa iby’ubuzima bw’abatuye igihugu si akazi koroshye, Dr Binagwaho ushinzwe iyo Ministeri ushobora kuba umwumva kenshi, kuri radio, kuri television, mu bitangazamakuru, kuri twitter n’ahandi henshi, ariko ukibaza ni muntu ki? Yize iki? Yize he? n’ibindi.

Dr Agnes Binagwaho
Dr Agnes Binagwaho

 

Dr Agnes Binagwaho, MD, yize ubuvuzi bw’abana bato (pediatrician)

1.IMIRIMO AKORA UBUNGUBU

• Minisitiri w’ubuzima muri guverinoma y’u Rwanda

• Umwarimu mu ishami rya ‘Department of Global Health and Social Medicine muri Harvard Medical School, US

• Umuyobozi ku rwego rw’igihugu wa Global Fund (Ikigega kirwanya SIDA, igituntu, na Malariya)

• Umwe mu bayobozi ba Salzburg Global Seminar “Innovating for Value in Health Care Delivery

• Ni umunyamuryango w’ akanama gashakisha uburyo uko umurwayi yagera ku buvuzi bwa kanseri ndetse n’uburyo bwo guhangana nayo (Global Task Force on Expanded Access to Cancer Care and Control in Developing Countries)

• Umunyamuryango w’akanama ngishwanama mu by’ubuzima k’ikinyamakuru Time Magazine (Health Advisory Board) ikinyamakuru cyatangiriye i New York City muri USA mu 1923.

* Umunyamuryango w’akanama kitwa mu rurimi rw’icyongereza International Strategic Advisory Board for the Institute of Global Health Innovation at Imperial College London.

2. IMIRIMO YAKOZE

• Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (ukwakira 2008-Gicurasi 2011)

• Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA (2002-2008) Iki gihe kandi yayoboraga akanama gashinzwe imicungire ya gahunda ya Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika yo kugabanya ubwandu bwa SIDA

• Yari mu bayobozi kandi bashinzwe gahunda z’intego z’ikinyagihumbi mu gihugu cyacu (Millennium Development Goals)

. Yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubuvuzi

. Yabaye umuganga mu bitaro bya Kigali (CHK)

3.IBINDI

Mu 1984 Binagwaho yarangije Kaminuza mu ishami ry’Ubuvuzi muri  Université Libre de Bruxelles, mu 1993 yarangije “Specialization” mu ndwara z’abana (Specialist in Pediatrics) muri Kaminuza ya Brest mu Ubufaransa, mu 2010 yahawe na Dartmouth College y’i New Hampshire muri USA impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro.

Avuga ko indoto ze ari uko byibura mu mpera za buri munsi yasinzira azi neza ko abana b’abanyarwanda ndetse n’abatuye isi bagerwaho no gukingirwa, guhabwa ndetse no kuvurwa indwara.

Ni umugore wubatse, washakanye n’umugabo nawe w’umuganga.

4.Dr BINAGWAHO MU BUVUZI

Dr Binagwaho yize amashuri ye y’ubuvuzi bw’abantu mu bihugu by’Ububirigi ndetse n’ Ubufaransa aho yakoraga mbere yuko aza mu Rwanda kuyobora komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA.

Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye na Emergency pediatrics, Neonatology, and the treatment of HIV/AIDS in children and adults

4. UBUSHAKASHATSI BWE

Agaragarara mu bushakashatsi bwinshi cyane tutabasha kubagezaho kubera ubwo bwinshi bwabwo, urubuga rwa Wikipedia rumwe muzo twifashishije dutegura iyi nkuru  rugaragaza ubushakashatsi 35 yaba yaragizemo uruhare.

Aba ni bamwe mu bari abanyeshuri yayoboye mu bitabo bandikaga ku ngingo zitandukanye:

Dr.GAHITSI Jean Bosco : “Impamvu zitera kuvukana ibiro bike ku mwana

Dr.KAREMA KAKIZI Corine (uyu ubu niwe ushinzwe no kurwanya malariya mu gihugu): “Impamvu zitera umwana kugira imyunyu mike ya kalisiyumu

Dr.NUWAGABA Charles ( ubu ni umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashinzwe kandi ibitaro by’abana muri CHU Butare: “Ibibazo byo guhumeka ku bana bakivuka.impamvu zibitera

Ushobora kureba ibye byinshi kuri blog ye http://dr-agnes.blogspot.com/ no kumukurikira kuri twitter @agnesbinagwaho

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • Afite ibitendo kweli yasoma peee

  • none se ko njya numva ngo numu divorce nibyo koko?mudusobanurirre

  • nta gaciro mbihaye niba atazi kuvuga IKINYARWANDA ,ururimi rwacu ruraduhuza.

  • ese kuki yanga kuvuga Ikinyarwanda ni uko atakizi cyangwa ni ukucyanga?yaba avuga se ko atacyizi ko numva imyaka amaze mu rwanda atari mike niba koko akunda u Rwanda yaba abuzwa n’iki kucyiga ko n’indimi z’ahandi yazize akaba azivuga?Yewe n’igishinwa mbona abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa nyuma y’umwaka umwe bakaba bakivuga nkanswe ururimi rw’igihugu cyawe!Ese iyo ajya nko mu cyaro cya Gisagara akavuga Icyongereza cg Igifaransa, akakenera abasemuzi aba abona abaturage bayumva gute?Bibaza niba bayobowe n’abanyamahanga bikabashobera!!!Yagira icyo abitubwiraho niba bishoboka.Murakoze.

  • Indirimbo yubahiriza igihugu twese tuzi ko ifite agaciro kandi benshi mu banyarwanda tuyemera.Hari aho igira iti”umuco dusangiye uraturanga Ururimi rwacu rukaduhuza”Ese uyu mugore yaba azirikana agaciro k’ururimi n’umuco by’Urwanda? Ese yaba akunda igihugu?Kuvuga ko ashimishwa no kumva abana b’abanyarwanda bavuwe ni byiza,ariko se yashobora kuvugana nabo adafite abasemuzi?

    • binagwaho kumva ikinyarwanda aracyumva,niwe se wiremeye amateka yatubayeho,wowe uwakugira impunzi abana bawe bakavukira hanze bakamarayo imyaka 40 baza bavuga iki? ariko uziko abanyarwanda ntazi uko duteye?
      mwarebye icyo abaha! ntimurebe uwo ariwe!
      ubuse imyaka 16 amaze mu Rwanda akazi mwarakamukoreye!
      ko yavuraga muri CHUK ntiyabavuraga abo baturage uvuga

  • none se kuvuga ngo naka ni muntu ki? mwarangiza ntimushyireho aho avuka, se umubyara na nyina, aho yize amashuri abanza kugeza abonye MD, abana bangahe! vraiment!
    ntimunyonge iyi msg bavandimwe!

  • @ Kanyarwanda Paul,

    “……..Yagira icyo abitubwiraho niba bishoboka.Murakoze……”

    Muvandimwe KANYARWANDA, wa mugani wa kera: “Nteye mw’ijambo ryawe”. Iki gitekerezo cyawe utugejejeho hano kuri runo rubuga, uko mbyumva, nsanze gifite ishingiro. Kandi nshimishijwe n’ubwitonzi, ikinyabupfura no gusesengura biranga iyi comment yawe. Nicyo gituma ngiye kugutiza umurindi, na njye ngire icyo nongeraho.

    UBUHANGA. Jyewe wandika ibi, Dr. Agnes BINAGWAHO ndamwemera kabisa. Ni umunyabwenge, ibyo biragaragara, ni indatwa, ni umuhanga-buhanga, mbese muri make ni INTITI-BUTITI…..

    Aha ariko, ndemeza ndashidikanya ko, cyane cyane umuntu nkawe uzi ubwenge burenze, bene uwo muntu agomba kwimenya!!!

    Kandi gatsinda, siwe wenyine, twese abo rubanda bita IMPUNGUKE, tugomba kwimenya. Ndabivuga mbisubiramwo: “TUGOMBA KWIMENYA”.

    Mbese birakwiye ko, buri munsi twireba mu ndorerwamo(!). Birakwiye ko tugira umuntu w’inkoramutima utugira inama, umuntu ushobora kutugira inama ikarishye(!), umuntu twemera kandi twubaha…..

    UBUYOBOZI. Muri make, umuntu ashobora kuba inzobere muri siyanse cyangwa muri tekiniki. Ariko ibyerekeye UBUYOBOZI BW’ABANTU bikamugora. Muri bene abo bantu, jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe wandika ibi, na njye mbarirwamwo!!!

    Usibye amakabyo, navutse ndi indatwa, nabyirutse ndi Munyeshuri, nakuze ndi Umuhanga-Buhanga(!). Ariko magingo aya, iyo nirebye mu ndorerwamwo, nsanga “IBYEREKEYE KUYOBORA ABATURAGE = IBYEREKEYE POLITIKI” ntabishobora…..

    Kuri jyewe rero, ntabwo ari IKINYARWANDA gusa, hari n’indi myifatire ntiriwe ndondogora yambera imbogamizi, imbere y’abaturage. Urugero rutoya: Iyo ngerageje gusobanura ikintu kabiri gatatu, abantu ntibahite bacyunva, bintera uburakari, maze umujinya ukantwara….

    UMWANZURO. Kwigisha mu mashuri yisumbuye, kwigisha muri kaminuza ni akarusho birumvikana. Ariko n’ubwo abenshi, muri twe bitwa IMPUGUKE, babishoboye. Ibyo ntibivuze ko bashoboye no kuyobora neza abaturage. Ntibivuze ko bashoboye kuba abaminisitiri beza!!!….

    Nizeye ko ntatukanye cyangwa ngo ngire umuntu nsesereza. Nanditse icyo ntekereza, kandi nitangiriyeho ntaho nabahishe, cyangwa ngo nihishe inyuma y’utugambo twuzuye amarangamutima gusa….

    HARAKABAHO ABANYARWANDA N’U RWANDA RWABO.

    Murakoze mugire amahoro, umubano n’urukundo.

    Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

    • Ingabire ubazineza ariko ntangire nkubwira urakabaho,ibyo uvuze byose n ukuri kandi birumvikana.twibuke ko itegeko nshinga ryemerera umuntu wese muri service ya gouvernement ko akoresha ururimi rumwe muzikoreshwa hano mu Rwanda.kandi ryemera ko mu Rwanda hakoreshwa indimi eshatu(3)
      Kinyarwanda
      français
      Anglais ou english.ubwo rero twumve ko abyemererwa ariko nawe akwiriye gukoresha ururimi kavukire.nziko kurwumva arwumva,kuruvuga mubo begeranye arukoresha.

  • @ Kanyarwanda, nangye ndagushima kubwo igitekerezo cyawe icyo kibazo nangye ndakibaza cyane.Nigute umuntu amaze igihe kingana kuri mu rwanda ariko akaba adashobora kuba yavuga na phrase imwe mu kinyarwanda, bigaragara ko nabushake byo kuba yakivuga afite.
    @ kalori, kuvuga ngo amateka nangye nandika iyinkuru navukiye hanze nkurira hanze, natashye murwanda muri 94 nakinyarwanda nzi nfite imyaka 25 ariko mumwaka umwe gusa nari maze kukimenya kubera ubushake n’urukundo narinfitiye ikinyarwanda. Nakuntu waba umaze imyaka irenze 5 murwanda warangiza ukayobora abanyarwanda utazi ururimi. Ngye nunva surtout kumutegetsi agomba kubanza kumenya ururimi rwabo agiye kuyobora mbere yuko ahabwa akazi.

  • Nta muhanga ubaho. Uzi ubwenge ni ubona bukeye akibwira ko butira yabona bwije akibwira ko budacya bityo agahora yiteguye, no mu bikorwa bye akihatira kubitunganya atireba, ahubwo ateganyiriza abariho n’abazaza nyuma ye, akicisha bugufi, agasenga, akiyereka uwamuhanze buri segonda y’ubuzima bwe. None se abo twari tuzi b’ibikomerezwa, b’abahanga bo mu bihe byashize bari he? ndetse bamwe ibyo basize bavumbuye babisubiyemo ndetse baranabihindura, banavumbura ibibirusha ubuhanga!! Ubwo se byabamariye iki?? Abantu barabarase ni byo koko! ariko barapfuye barabora nk’abandi bose. Mureke twicishe bugufi kandi dukundane mu bwiyoroshye bo mu bwubahane!!!

  • talk kinyarda as u`re rwandan,i was born in canada my mom is canadian my dady is rwandan but i use to converse with other in kinyarwanda.plz come home .

  • wagerageje ariko title ni byo wanditse ni nka 50%. twari twiteze ko utubwira aho avuka n’impamvu atavuga ikinyarwada none byagucanze kabisa. ntiyisibe nshuti ahubwo wivugurure

  • Ese noneho hagezweho kurata ibikorwa bya Minisitiri Binagwaho kubera ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu baganga? Ntako mutagize ngo mumuvuge ibigwi; ntibibujije ko hari abafite CVs ziruta iyongiyo bubaha abandi kandi bicisha bugufi! Muzatubarize uwo mu minisitiri niba kutavuga ikinyarwanda ari ubushake bwe cyangwa ari uko yasanze gikomeye!

  • ndabashimiye kubwibitekerezo byanyu nagiragango nanjye ngire icyo nongeraho. none se ko tuziko mu Rwanda hari abantu benshi batahingutse aho ishuri riherereye iyo atanze message mu ndimi zamahanga akeka ko yumvwa na bangahe? nagerageze yige ikinyarwanda

  • CV ye iragaragaza ko ari umuhanga pee, gusa ubwenge afite abukoresheje mu kwiga ikinyarwanda yakimenya mu minsi irindwi ndetse yamenya guca n’imigani, ibi mbivuganye umutima weze, kuko nangye nziko nkigera mu rwanda hari amazina twitwaga kubera kuvuga ikinyarwanda kitari cyiza. Bamwe twitwaga: zairois, nyakarundi na mugande, ariko mugihe gito twarakimenye numbwo utakivuga neza cyane, ariko ntigiteye isoni rwose tugomba kugikunda kuko bamwe twongeye kuba abanyarwanda bitugoye rwose!!

  • Ubwose mwe mubona uru rubuga rwanyu ruzatera imbere gute mwihaye kunyonga comments z,abantu zitagize uwo zisebya?Cyangwa mwibwirako guhitisha comments ari impuhwe?wapi!

  • nanjye nibaza impamvu atavuga ikinyarwanda ndibuka rutikanga ferdinand amubaza ikibazo mu kinyarwanda undi amusubiza mucyongereza ubwo murumvako ikinyarwanda acyumva ahumwa njye mbona ari ubwirasi.

  • Jye ariko ko maze imyaka 20 niga igifaransa ko ntarabasha kwiyizera mu kukivuga, nyamara kwiga ururimi ukuze utarigeze urwumva uri muto ni ikibazo, ntimukarebe ubushobozi mwifitemo cg kuba mwaragize amahirwe yo kurwiga muri bato ngo mwibwire ko byoroshye. Jye iyo bansemurira batandusha ubwenge birambabaza ariko nta kundi…njya ntekereza no kureka akazi nkajya mu bufaransa aho ntumva izindi ndimi nkareba ko narumenya

  • Comments zanyu zifite ishingiro arikose avuze ikinyarwanda ntadukorere ibyo yakagombye gukora byo byaba bitumariye iki? njye ndumva l’essentiel ari to full fill duties naho ibindi ntiyateye ingoma icumu kuko natwe uwakora analyse y’uko tuba twabivangvanze ahaaa

Comments are closed.

en_USEnglish