Byari kumera bite iyo Fabrice Muamba aba yaraguye nko muri stade Umuganda?
Urupfu ni ikintu kiza gitunguranye,igihe cyose,ndetse n’isaha yose. Muamba Fabrice nyuma yo kugwa mu kibuga umutima uhagaze gutera (ubu ari kwitabwaho), twibaza niba ibibuga byacu bifite abatabazi bo gutabara aho rukomeye cyane nka hariya. Tunibaze bibaye nko ku mukinnyi w’ikipe nko kuri stade isanzwe mu Rwanda
Umukinnyi ufite ubwenegihugu bubiri(DRC n’ubwongereza) Fabrice Muamba ukinira ikipe ya Bolton twarikuba tumuvuga mu bavuye kuri iyi si, ariko ku bw’ubuvuzi butabara hakiri kare (emergencies) bw’abari ku kibuga, yarafashijwe akorerwa ibyo bita mu rurimi rw’icyongereza CPR, Cardiopulmonary Resuscitation, uburyo bufasha umutima gupompa amaraso butuma ubu agihumeka.
Nubwo amakuru ava mu bitaro bya London Chest Hospital avuka ko akiri mu bihe bigoranye.
Uyu muhungu ufite imyaka 23 wigeze no gukinira Arsenal, biribazwa iyo azaba kuba akinira Rayon sports, Mukura cyangwa Etincelles ku kibuga nka Stade Umuganda cyangwa Stade Kamena i Huye bari kugenda bite?
Ese mu Rwanda ubutabazi bw’ibanze bwarokora ubuzima bw’umukinnyi wagira ikibazo nka kiriya? Icyi kibazo turakibaza mu gihe muri Mutarama kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ubwo APR yakinaga na Kiyovu, Niyonkuru Radjou wa Kiyovu yagonganye na Mugiraneza JB wa APR FC, Radjou wari wataye ubwenge yateruwe mu maboko ahererekanywa n’abantu kugirango nibura bamurenze uruzitiro ajyanwe kwa muganga, mu gihe n’umuryango winjira mu kibuga hagati wari ufunze. Ku bw’amahirwe, uyu mudore yaje kurokoka.
Kiriya kibazo cyagaragaje ko ubutabazi bw’ibanze ku bibuga by’imipira bukemangwa, hakibazwa rero igihe byaba ari ikibazo gikomeye nk’icya Fabrice Muamba uko byagenda.
Ese ubundi uwagira ikibazo nka kiriya yatabarwa ate?
Mu bushobozi butageze ku bwari ku kibuga cya White Hart Lane i Londres, nko kuri Stade Umuganda, uwahagirira kiriya kibazo yakorerwa ubutabazi bw’ibanze bwihuse bugendeye kuri ABC
A(Airway) : Kureba ko inzira z’ubuhumekero bwe nta kibubangamiye.
B(Breathing): Kumwongerera umwuka cyangwa kumufasha guhumeka; wakoresha umunwa wawe. i White Hart Lane ku kibuga cya Tottenham ho hakoreshejwe ibyabugenewe bihambaye.
C(Circulation): Kureba ko amaraso atembera umubiri wose aha hakorwa CPR na defibrillation.
Nguku uko wafasha uwaguye amarabira, A na B ni gushyira ijosi mu mwanya mwiza, C aramuha umwuka, E aramukorera CPR
Ibi ni ibyakorwa bishobora kuramira kandi bigomba gukorwa mu mwanya muto ushoboka mu kuramira ugize ikibazo nka kiriya, nubwo hari nubwo nabyo bishobora kwanga bikagenda nkuko byagendekeye Marc vivien Foe tariki 26 Kamena mu 2003 kuri Stade de Gerland i Lyon muri France ubwo Cameroun yakinaga na Colombia.
Tubibutse ko ubu buryo bwo kuramira ugize ikibazo cyo kugwa amarabira, ari ubutabazi bw’ibanze, atari ubuvuzi bw’indwara iba yabimuteye.
Ubu abaganga mu bwongereza bari kugerageza kumenya icyateye guhagarara kw’umutima wa Fabrice Muamba ubwo yariho aconga ruhago.
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
0 Comment
ariko ndabashimira nukuri kuko mujyana n’igihe,dore nkuwo munyamakuru mbona kenshi yandika iby’ubuganga,none afashe iyo nkuru aratwigishe,
big up k’umuyobozi w’umuseke.com
@ Umuseke-Team,
na njye ndabashima mbashimira….
Umurimo wanyu muwukorana umurava, umuhate kimwe n’ubuhanga burenze. Iteka mu makuru yanyu haba hakubiyemwo ubutumwa bw’ingirakamaro, ijana kw’ijana. Murakoze mukomerazaho….
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
ese ko mutavuze APR YO abibaye yamufasha iki murwanda ko ntabuvuzi buhari
Nukuri iki kibazo kirakome kuko kubibuga haba impanuka zitandukanye ese ibibuga byacu byiteguye gute? Uko mbibona nuko bititabwaho njye natanga inama yuko ferwafa yakwegera service ya minisante yitwa SAMU bafite abaganga babizobereyemo bafite Ambulance zifite ibikoresho kabuhariwe bigezweho byafasha umuntu wese ikibazo yagira,ndasaba minister of health ko yazajya kuri stade hari umupira arebe ibihumbi makumyabiri na bitanu bifana atekereze ku buzima bwabo
Uyu munyamakuru nawe ni umuti wamenyo sianri nzi ko hari abirengagiza ubwo u Rwanda urashaka kuvuga rutagira ubushobozi biruturutse? ko bakabaye nabo bafasha abantu nka bariya ? dusobanurire neza kuko basi niyo uvuga Afrika yepfo ntuvuge u Rwanda! ibyo ni ukurengera monsieur
iyinkuru , mukuri iziye igihe, gsa iyo witegereje ukuntu ,uyu mukinnyi yaguye biteye ubwoba, gsa icyanshimishije nukuntu wabonaga abaganga biyizeye kdi ubonako bazineza icyogukora icyindi nuko uretse nicyi nuko urugero rwatanzwe munkuru ,mukuvuga Mukura cg se indi team nto nuko nuriya mucyino ntiwari man uted, cg Arsenal nka ma quipe dusanzwe tuzi mubuzima bwaburi munsi na ma quipe asanzwe bisaneza nkurujyero twahawe gsa byababaza ferwafa iramutse itahakuye isomo cg min sante kko ntawamenya harigihe byazaba gsa Imana ibiturinde icyindi cyiba cyibabaje nuko usanga ama teams yacu adapima abakinnyi kujyirango , abashobora kuba baba bafite ibibazo bitabemerera gucyina cyane bamenyekane nyekako bijyiye byubahirizwa na buri team byaba byiza murwego rwokwirinda ibibazo byibiza nkabiriya, naho Mwamba we Imana imworohereze!
ariko mwagiye mureka gukabya? Ko wagiye kure wahereye aha ku mahoro na ba nyakubahwa bahicaye???
N’iyo byaba kuri stade Amahoro APR yakinnye na Police wivuga andi makipe ayo uyibagiwe kuko ari mu gihugu kimwe. N’umukinnyi aravuna ntiyitabweho. Mwibuke Ishimwe Claude igihe yavunikaga kandi yarindiye ikipe y’igihugu… Si amaradiyo yagombye gusakuza kugira ngo avuzwe !!!
imana ishimwe kuba agihumeka kandi natwe turamusabira
Sha Imana ishimwe nanjye uyu mukinyi yari yambabaje cyane ariko Dieu merci ntacyo yabaye.Nye njya mbona Imana ikunda abanyarwanda nubwo batabyitaho ubushize hari undi byabayeho mu bwongereza Arteta mu kanya bamushizemo ibintu mu mazuru.Ubwo mu Rwanda nubwo bavunika amaguru ariko bibuke ko hakwiriye ubutabazi bugezweho amazi atararenga inkombe.
Imana irinda abakene kuburyo butangaje nemezako iyaba byarabereye iwacu uriya mukinnyi biba byararangiye kera
Comments are closed.