Mohamed Merah wishe abayahudi i Toulouse nawe yarashwe arapfa
Mu gitero ku nzu yari yihishemo kuri uyu wa kane kuva saa cyenda za mugitondo, uyu musore yaje kugerwaho n’abashinzwe umutekano arabarwanya n’imbunda araraswa arapfa.
Mohamed Merah,23, wigambaga ko akorana na Al-Qaïda yari yihishe mu kazu gato mu mujyi wa Toulouse, igitero cy’abashinzwe kumufata cyamurashe ubwo i Jerusalem naho bashyinguraga abayahudi bane yarasiye mu Ubufaransa.
Merah wishe kandi abapolisi batatu, nyuma yo kumenya inzu arimo, kuwa gatatu saa yine z’ijoro, yavuganye na abapolisi hakoreshejwe “talkie-walkie” bamusaba gushyira imbunda hasi akitanga, ariko aranangira ababwira ko yiteguye gupfa arwana no kwica abandi bapolisi.
Abapolisi nibwo mu rukerera bafashe umwanzuro wo kumutera bakarasana n’uyu musore, utari ugifite ibyo arya, nta mashanyarazi ntamazi munzu byari byamaze kumenyekana ko yihishemo.
Mu kurasana kwabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ahagana saa tanu n’igice, nibwo abamuteye bemeje ko yarashwe agapfa, nawe ariko akaba yakomerekeje abapolisi batatu, umwe bikomeye.
Uyu musore yari amaze amasaha 32 acunzwe ko adasohoka mu kazu byari byamenyekanye ko yihishemo. Aho munzu akaba yari afitemo imbunda imwe yo mu bwoko bwa “Uzi machine gun” n’imwe ya “Kalashnikov”
President Sarkozy kuri uyu wa kane nimugoroba, yatangaje ko Ubufaransa butazihanganira umuntu uwo ariwe wese ukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu ayoboye.
Aho uyu musore yarasiwe, nyina umubyara yari yahazanwe na Police ngo abafashe kumwingingira kwitanga, nyamara nyina nawe yaje kubahakanira ko ntacyo yakora kuko ngo afite ububasha buke ku muhungu we (little influence).
Merah wigeze kugira ingendo muri Afghanistan na Pakistan, aho yaba yarahuriye n’ibitekerezo byo kwica, yarashe abana batatu n’umwalimu kuwa mbere w’icyi cyumweru mu ishuri ry’abayahudi ryitwa Hatorah.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yapfuye nk’intwari. Nanjye ntiwandasa nk’imbwa kandi mfite imbunda.
Ntiyarashe abayahudi gusa. Yarashe n’abarabu n’umwirabura.
Abavuga abayahudi baba bashaka kuvuga ko babahiga kubera ko ari abayahudi kandi nk’uko Kabwana abyanditse, Muhamedi yishe n’abandi batari abayahudi, ahubwo babyitayeho kuko yishe abayahahugi naho iyo akomeza kwica abo mu bundi bwoko n’ubu baba bataramwitaho. Ibi byo guhora abantu bigira abatotezwa jye bimbabaza kubera abana babikuriramo, umwana w’umuyahugu n’iyo yakina nabi na mugenzi we wo mu bundi bwoko, bati yagukandagiye sha kubera ko uri umuyahudi. Ni bibi bakwiye kubicikaho.
Amarira abyara ubutwari. Aba Islam barwanyije ubu koloni kuva kera. British, Russia… None bari guhangana n’ibihangange kuva Imana yarema Isi(USA, Germany, UK, France, Israel…), Ndababwiza ukuri ko ibi ari umuteguro w’Imana, igihe kizagera aba islam baramaze gufata skills zo guhangana na anti-kristo(Dajjal. Muslims must wake up!
abudallah uri fake cyane nubwo ntakuzi wowe ubwawe urigaragaza uwo uriwe,nkubwo iyo comment yawe ubona yafasha iki abanyarwanda koko?skills zikenewe sizo kwicana kandi ntanubwo idini wabamo ryose bikuyeho ko uri umuntu ugengwa namategeko.Kimasa nawe rero ugomba gusobanukirwa nicyo ubutwari aricyo naho ubundi uribeshya cyane.
Skills mvuga nizo kwikiza gashakabuhake. Uncle SAM yirirwaga arata aba Mujahideen abafasha kurwanya Russsia(Communist), none ubu niwe bari guhata umuriro akabita “terrorists”.Icyo mvuga nuko umuntu umwirukankana kera ukamumara ubwoba. Aba Islam bamaze gushira ubwoba rero. Ushaka amahoro ayaha abandi. Muslims must wake up! Naho ngo idini? uzagane irikwigisha gupfira muri nyagasani nakubwira iki(hindura umusaya w’iburyo nawo bawukubite).Islam is a religion of peace for those who want peace and a religion of war for those who want war.
ARIKO SE REKA MBABWIRE MWABANTUMWE, MUJYE MUREBA IBIFITIYE INYUNGU WOWE, UMURYANGO WAWE N’IGIHUGU CYAWE MURI RUSANGE, NAHO UBUYISILAMU CG UBUKRISTU NIBYOTWAZANIWE NABAVA MAHANGA SO NTIKWIRIYE KUTUYOBYA UBWENGE NGOWUNVE KO KWITWIKIRA AMASO NTABONEKE CG KWAMBARA ISHAPURE BIRUTA UWOURIWE, PLSE DUTEKEREZE NEZA
Biterwa n’icyo uha agaciro: Ibya roho cg iby’umubiri. Guhitamo ni ukwawe. Muslims must wake up!
Uyu ni umuntu cyangwa?
turasabira ziriya nzirakarengane kandi buriya icyaha gikurikira uwagikoze kandi amaherezo yicyaha ni urupfu turashima police yubufaransa yabashije gutahura aho uriya mwicanyi yari yahungiye
Ubuislam ubukristu amadini yo muyazanye mute uwakoze icyaha ni kugiti cye ntaba yabiitumwe n’idini runaka gusa njye mbonako ntakosa yakoze kwica abayahudi kuko nta mwicanyi urenze abayahudi.
undi,umuntu wese,umena,amaraso yamugenziwe bagomba kunjya muhana nawe
Comments are closed.