Digiqole ad

Menya amakosa akorwa n’abasore ndetse bigatuma abakobwa babihirwa n’urukundo

Usanga mu rukundo habamo amakosa amwe n’amwe, ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana, yaba umukobwa cyangwa se umuhungu ariko ngo hari amwe mu makosa afatwa nk’atihanganirwa n’abakobwa mu rukundo kuko ngo atuma bumva babihiwe ndetse bamwe muri bo bakaba banafata umwanzuro wo kubivamo burundu, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet lovepanky.com.

Ayo makosa reo ni aya akurikira:

1. Kunywa ugasinda igihe wasohokanye n’umukobwa w’inshuti  yawe

Iki ngo ni ikintu abakobwa bose banga ku basore , ngo kuko bimutera ipfunwe kugendana n’umuntu utazi icyatsi n’ururo, ugenda agwa, ndetse rimwe na rimwe akaba yanagira isoni zo kuvuga ko ari inshuti ye kuko ngo aba abona byamusebya cyangwa se bikamutesha agaciro mu bandi. Ibi ngo iyo bikunda kubaho umukobwa agezaho akabihirwa ndetse akagera aho ajya yanga ko musohokana kuko aba avuga ko nanone uri businde ukamutesha ibara. Rero ngo bishobora no kuba intandaro yo kuba yakwanga akisangira undi musore ushobora kwiyubaha akanamuhesha ishema barikumwe.

2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima usanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’utuntu utwo ari two twose.

Umukobwa aba ashaka umusore wubaha kandi akubaha n’abandi muri rusange. Uwo abaza ikintu akamusubiza neza, yishimye kandi ashyiramo n’urukundo ndetse yaba yanamukoreye ikosa akamubaza icyabimuteye yitonze ntaburakari abivugana. Niba umukobwa akubajije uko yambaye, uko yasokoje niba byamubereye , aba yifuza umusubiza neza yitonze kandi adahuragura ibigambo bipfuye.

3. Kureba ijisho ryiza undi mukobwa uri kumwe n’umukobwa w’inshuti  yawe

Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa. Aba ashaka kureba uko wifata. Rero ngo iyo ugira ingeso yo kwerekana ko hari undi uri kwitaho ukamureba ijisho ryiza, ibi rwose ngo bishobora no kuba byasenya urukundo rwanyu kuko atangira kwivumbura no kugira umujinya ko umurutisha abandi ukagera n’aho ubimwereka muri kumwe.

4. Kubaza ariko ntutege amatwi ubusobanuro cyangwa igisubizo

Ngo mu gihe ubajije inshuti yawe ikintu runaka, aba ashaka ko umutega amatwi ukamwumva kandi umureba mu maso kuko bimwereka ko wamuhaye agaciro kandi ko wabimubajijee ubishaka, naho ngo iyo bitabaye ibyo umukobwa bishobora kumurakaza ndetse akanabonako umubaza ikintu uri kumukinisha.

5. Kwishimira umwe mu bakobwa b’inshuti ze birenze

Burya rwose ngo abakobwa baba bifuza kandi bakanakunda abasore baha agaciro bagenzi babo. Ariko ngo irinde kugira inshuti ye uganiriza birambuye cyangwa se ngo ugire icyo umubwira rwihishwa kuko ngo mu gihe abimenye abona ko uko kurengera gushobora no gutuma mu muca inyuma, ibi rero bigatuma atishima.

6. Kugereranya inshuti yawe n’abandi bakobwa

Mu gihe uri kumwe n’umukobwa w’inshuti yawe ugatangira kumugereranya n’abandi baba abo uzi bisanzwe cyangwa se abo mwigeze gukundana uvuga ibyo bamurusha nko kumubwira ko akwiriye kwambara nka runaka, ko kanaka mwakundanaga yambaraga neza kumurusha n’ibindi, ngo iri ni ikosa rikomeye cyane kuko yumva ko we afite agaciro gake imbere yawe bityo bikamutera uburakari ndetse no gukundana nawe akuva ntacyo bivuze cyane.

7. Kutita ku nshuti yawe

Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse bakanabyirata muri bagenzi babo. Rero ngo iyo mukundana ntumwiteho ngo umukorere ibyo abandi bakorerwa, rwose ngo ashobora no kwigendera atagusezeyeho kuko ngo kwitabwaho no guteteshwa ari byo byerekana aho atandukaniye n’abandi badafite inshuti.

Basore rero, ngira ngo mwumvise ko hari amakosa mushobora gukora akababuza amahirwe yo kurambana n’abo mukunda, ubwo rero niba hari ayo wakoraga utangire kuyakosora kugira ngo ugumane amahirwe yo gukunda no gukundwa.

Source: UMUGANGA.COM

0 Comment

  • murakoze pe nisanze mubanyamakosa pe gusa munyigishije ikintu kiza pe ubu ngiye kumutungura mushimishe yumirwe kuko bingaragarije ko namurangaranye igihe kirekire kuko tumaranye igihe kinini gusa ndamukunda rwose! murakozeeeeeeee

  • Merci bcq et courrage!

  • Iyaba abantu bose basomaga ibiri kuri uru rubuga bava ibuzimu bakajya ibuntu.ngo ukura udasoma ugasaza utamenye

  • Sorry! Ngira ikibazo cy’umuntu waba yaranshimishije mugihe twari dukundanye kuburyo hari igihe nshaka kubibwira uwo twaba turi kumwe nyuma yo gutandukana nuwambere kumpamvu zitanturutseho!

    • uzabimubwire niba ushaka gutandukana nawe

  • Mbaje kubashimira mugire amahoro y’imana pe murikunyubaka cyane birenze. Nagize ikibazo kinini murukundo. Aho nakunze umukobw’aza kurongorwa nundi musore birambabaza cyaneee… Birenze ukwemera bituma mpinduka murijye naho nakundana nundi mbona nawe bizaba bityo nabuze umuti wabyo nuko nabigenza, ngerageza ngukundana nabandi bikanyagira nkomeza kumutekereza cyane kandi nkabura uko nabwira uwo nkundanye nawe ubu! Mwampa ibitekerezo byuko nabyitwaramo. Thanks halp

    • wowe Buvahasi ndabyunva wagize deception ariko bibaho mu buzima nanjye byambayeho ariko nabyikuyemo byarashize.ese ubundi gutandukana nawe wabigizemo uruhare?hari ikosa wakoze ryatumye mutandukana?cg uwo wundi yari yamukurikiyeho ibintu runaka utari ufite?niba rero mwaratandukanye nt kosa wamukoreye mwihorere ntabwo yari uwawe,kuba ukimutekereza birakubuza amahirwe yo kubona undi kuko umeze nkumuntu upfumbase ikiganza kirimo ubusa bigatuma atabasha kwakira ibyo abandi bashaka kumuha, kandi abo gukunda barahari va ku giti dore umuntu>

  • ibi ni ukuri peeeeeee,mujye mukomeza mudufashe biba bikenewe.

  • tnx kuri nkuru

  • BAVANDIMWE NKUNDA ABAKOBWA CYANGWA ABAGORE. IY’UBATWAYE NEZA BYO NDABIHAMYA KO AR’ABANA BEZA CYANEEEEE.

  • Murakoze,cyane kunama mutugiriye.

  • mureke mbabwire urugo na matungo ubihabwa na babyeyi ariko umugore mwiza umuhabwa n’imana kubwibyo mwubahe imana nogukiranuka ibindi ninyongera burya uwawe aba aruwawe nkuko inkweto igira iyayo niko burimuntu agira uwo yaremewe ntugahatirize utazaribwa na batabakwira sawa imana izabaremere imbavu zanyu ubuntu bwimana bube kurimwe

  • birandenze arumukobwa nari maze gukunda kandi nara mukundaga kabisa ataru buryarya, agenda gukora iperereza mbere yo gufata umwanzuro, bamubwirako mwa inzoga byahise birangiraburundu, kandi nsibihakanye kuko narabimubwiye mbere, kandi inzoga mwa nisanzwe yayindi nkeya uvuye mukazi hanyuma saa mbili zigeze nkitahira murugo, rwose mumpe inama kuko nfite 33ans nkeneye umugore.

  • sha gukunda n’ibintu bisaba ibintu byinshi gusa njye ndashimira Imana kuko yampaye uwo niyumvamo.

  • IMANA IBAGIRIRENEZA GUSA ICYO MAXE KUBONA KIRUHIJE URUBYIRUKO NI UGUSHAKA NO GUSHAKWA

  • ndabasuhuje mwese abakunzi burubunga njye icyo mbasaba ni inama nakundanye n’umujobwa pe ariko azakumbwirako hari undi mu tipe waje kumusaba urukundo , ariko ntiya muhakanira cg ngo amwemerere baravugana umunsikuhundi kandi nanjye turavugana, uwomu tipe nkumvana abadi avugako afanye marriage vuba abibaza umukobwa akambwirako ntagahundabafitanye koyanamuhakaniye ese ariwowo wabigenza ute?

Comments are closed.

en_USEnglish