MINAGRI: ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza buri guhabwa abahinzi
Kuruyu wa gatanu tariki 9/3/2012 I Nyamata mu karere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro Porogaramu y’ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza (MASS). MASS (Market oriented advisory services and quality seeds programme).
Ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro porogaramu y’ubujyanama ku buhinzi buhingira isoko n’imbuto nziza byitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI hamwe na Ambasaderi w’Ububirigi mu Rwanda H.E MARC PECSTEEN ndetse n’abahinzi bagiye bahugurwa muturere zitandukanye.
Umushinga w’ubufatanye bw’ababirigi ufasha Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ubuhinzib(SPAT 2) yateguwe mu mwaka wa 2008.
Uyumushinga w’ibanda ku nzego ebyiri z’ingenzi: urwego rwita ku mbuto n’urwego rw’ubujyanama mu buhinzi.
Uyumushinga ahanini ugamije kugeza ku bahinzi imbuto nziza n’ubujyanama mu buhinzi bunoze. Izo ntego nizigerwaho bizazamura umusaruro n’inyungu ku matsinda yose y’abhinzi, maze abaturage bose bazashobore kwihaza mu biribwa.
Kugirango ibi bigerweho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) cyatangije gahunda ebyiri arizo :gahunda yo kwita ku mbuto mu Rwanda ndetse na gahunda y’ishuri ryo mu murima.
Gahunda y’ishuri ryo mu murima izubakira ku byiza byavuzwe mu mushinga w’imicungire y’ikoreshwa ry’uburyo bukomatanyije mu kurwanya ibyonyi n’indwara ku bihingwa(IPM) ikaba igamije mu gihugu hose gushiraho amashuri y’abahinzi mu murima ku bihingwa byose by’ingenzi ndetse no mu bworozi.
FFS ni uburyo bw’iyamamazabuhinzi aho abahinzi batoranyijwe bahugurwa bakazahugura amatsinda y’abahinzi. Ari abahinzi ari n’abazahugura bahabwa amahugurwa ku buryo burambuye mu gihe cy’ihinga agakorerwa mu mirima yabo.
I Nyamata, Bugesera, abahinzi basaga 100 baturutse mu turere icyenda barangije amezi 3 bahugurwa ku ibihingwa nk’imyumbati,ibitoki,ibirayi. Abahinzi bagera ku bihumi 40 ngo bamaze guhurwa mu Rwanda hose.
Minisiteri y’ubuhinzi imaze imyaka itanu ifatanya n’Ububirigi mu guhindura Program z’ubuhinzi.
RAB ikigo gishinzwe gutezimbere ubuhinzi yamuritse ku mugaragaro gahunda yiswe “Rwanda Seed Initiative” ndetse na “Rwanda Farmer Field School Initiative Program”.
Ambasaderi w’Ububirigi mu Rwanda . H.E Marc Pecsteen yagize ati: “kwihaza mu biribwa ni ikibazo cyugarije Africa yose, mu Rwanda mu bufatanye bw’ibihugu byombi iki kibazo kiri gukemuka. Umuhinzi niwe wo gufata iyambere hanyuma Leta ikaza imwunganira”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi RUZINDANA Ernest we ati: “mu 2017 twiyemeje ko umusaruro w’umuhinzi uzaba warazamutseho nibura 8.5%”
Ruzindana akaba yasabye abahuguwe gufasha n’abatarahuguwe, guhinga bagamije kongera umusaruro wo kugeza ku masoko.
Yagize ati: “Abahinzi ntibakwiye kujya bagurisha imbuto, ahubwo bashobora kuzitizanya. Biciye muri CICA, abahinzi turabasaba kuvugana (communication) natwe kugirango tumenye buri kimwe, kugirango ibintu bigende neza”
MASS program ku bufatanye bwa Leta y’Ububiligi yakusanyije miliyoni 18 z’ama Euro, ni hafi miliyari 14.5 y’amanyarwanda yo gufasha abahinzi kub umenyi n’amasomo mu mishinga w’ubuhinzi.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM