Digiqole ad

Gakenke na Kamonyi nitwo turere twibasiwe n’ihohoterwa kurusha utundi.

Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya ikigereranyo cy’ihohoterwa mu turere tw’u Rwanda, uturere twa Kamonyi na Gakenye nitwo turangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha utundi twose mu gihugu.

Bwana Munyamariza Edouard Umunyabanga Nshigwabikorwa w’uyu muryango
Bwana Munyamariza Edouard Umunyabanga Nshigwabikorwa w’uyu muryango

K’ubushakashatsi bwa kozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare kubufatanye n’Umuryango w’abagabo uharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore RWAMAREC, bwagaragaje ko ukarere twa Gakenke na Kamonyi aritwo turangwamo ihohoterwa  rishingiye ku gitsina kurenza utundi twose twakozweho ubushakashatsi.

Mu nama y’Umuryango w’abagabo uharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore RWAMAREC,  yarifite intego nyamukuru yo gushishikariza abagabo gukurikiza amategeko arebana n’ihohoterwa ndetse n’uburinganire. Uyu mushinga ukaba uzakorerwa mu turere tubiri ari two Gakenke na Kamonyi kuko tukigaragaza imibare iri hejuru yabakorerwa  ihohoterwa.

Nkuko twabitangarijwe na Munyamariza Edouard, Umunyabanga Nshigwabikorwa w’uyu muryango avuga ko bazakorera iyi gahunda muri utu turere kuko tukigaragaramo cyane ibikorwa by’ ihihoterwa rishingiye ku gitsina akaba ari nayo mpamvu muryango wari warahatangije  ibikorwa  byo kurwanya ihohoterwa no gushyigikira uburinganire.

Umunyabanga Nshigwabikorwa w’uyu muryango avuga ko muri iyi gahunda bazanasobanurira birambuye abagabo bo muri utu turere amategeko avuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, babasobanurira ko nta tegeko rihari rirengera umugore ngo rigakandamiza umugabo nk’uko bamwe babitekereza.

Akomeza avuga kandi ko muri iyi gahunda bazashishikariza abagabo kurwanya ihohoterwa kuko amahohoterwa menshi akorerwa abagore kandi ari abagabo babo bayabakoreye, akaba ari muri urwo rwego abagabo bakwiye bagira uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, baganira na bagenzi babo uburyo barwanya imyitwarire ishobora gukurura ihohoterwa.

Uyu uzamara imyaka itatu ufite intego enye z’ingezi zirimo gusobanurira abanyarwanda amategeko avuga ku buringanire, gufasha imiryango itegamiye kuri leta n’ubuyobozi kurushaho gutekereza ku ngamba zo kurwanya ihohoterwa, kureba buryo ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa byaramba.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ndumva RWAMAGANA IRIMO IHOHOTERWA KUBERA ABANTU BICANA BURI GIHE

  • ibi ni igerera nya kuko gakenke si ko karere ka mbere mubijya nye n’ ihohoterwa! ahubwo njya mbona akarere kakagombye kuza mu twa mbere ari utw’umujyi wa kigali, aho abantu babili, umugabo n;’ umugore babana mu nzu bikodeshereza,nta mariage bakoze, barambirwana umwe agaca ukwe! muzakore iperereza aho bita muri niboye muzabona ukuri kuri ibi.

Comments are closed.

en_USEnglish