Month: <span>February 2012</span>

Ibihumbi 75 by’abo mu byaro bagiye gufashwa n’umushinga “EJO HEZA”

Kigali, 9/2/2012 – Muri Hotel Chez Lando i Remera hatangijwe ku mugaragaro umushinga mushya wiswe “EJO HEZA” n’umushinga uzajya ufasha abaturage mu kwitezimbere mu bukungu no mubuzima binyuze mu kigega cy’abanyamerika cyo gutera inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (USAID) Abaturage bo mu turere 8 nibo bazafashwa, ibintu byingenzi uyumushinga uzibandaho n’ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura […]Irambuye

Ese ni ubuhe bwoko bw’umuziki ukwiye gucurangirwa Imana.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa wikipedia.org,   iyo ushatse kumenya ubusobanuro bw’ijambo  umuziki , abantu batandukanye babisobanura bagendeye  ku muco wabo, amaranga mutima cyangwa se ibyiyumviro bya buri wese, gusa na none usanga bahuriza ku busobanuro bw’uko umuziki ari igihangano gikoze mu buryo bw’urunyuranyurane rw’amajwi yubatse  injyana runaka igiye mu mujyo wuzuzanya kandi unogeye amatwi,  aha rero […]Irambuye

“Ntimuzongera kumbona nambaye ubusa” David Beckham

Utwambaro dushya tw’imbere tw’abagabo twa H&M,  twaba aritwo twanyuma Beckham yarekanye umubiri we wose atwambaye. Ibi niwe wabyitangarije mu mpera z’icyumweru gishize, ko atazongera kwambara ubusa. Igitekerezo ngo akaba yarakigize bitewe n’uko abana be babyakiraga nabi. Yabwiye Telegraph ati: “ iyo abahungu banjye babonye ariya mafoto bagira bati ‘Ohh My God’ Cruz we (umuhungu we muto) […]Irambuye

Paul Kagame na Bill Gates batumiwe mu nama ku buhinzi

Inama yaguye y’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi (IFAD) izaba tariki 22 na 23 Gashyantare 2012, izahuriramo abantu bakomeye bazavuga ahanini ku ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi. President Kagame n’umuherwe Bill Gates ni abatumirwa bazavuga ku ngaruka z’ihindagurika ry’ikirere, amapfa, kuzamuka kw’inyanja (increasing sea Level), n’ibindi bifite ingaruka ku buhinzi butunze […]Irambuye

i Nyagatare barinubira igiciro gihanitse cy’inyama

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare barinubira igiciro cy’inyama kimaze kuzamuka, bikaba ngo byaratumye benshi bigomwa akanyama ku mafunguro yabo. Abatuye mu murenge wa Gatunda batangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko, ubu bibasaba kugurisha ibiro 15kg by’ibishyimbo kugira ngo babashe kwigondera ikiro kimwe cy’akaboga. Aime Rutikanga w’i Gatunda ati: “ Urebye ibyo guhaha inyama twabivuyeho, […]Irambuye

20% by’abarwayi bakiriwe i Ndera mu 2010 babitewe n’ibiyobyabwenge

Mu gukumira uburwayi bwo mu mutwe Ministiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yatangaje ko Ministeri ayoboye ifite gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu bitera buriya burwayi. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ubwo yavugaga ko ibitaro byo mu mutwe bya Ndera aribyo bifite umubare munini w’abafite buriya burwayi bufitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge. […]Irambuye

EDPRS II: “Guhashya ubukene biri mu Rwanda ni urugero kuri

7 Gashyantare 2012 – Muri Serena Hotel herekanywe ibyagezweho n’ikiciro cya kabiri cya  gahunda ya Leta y’iterambere no kurwanya ubukene, EDPRS II (Economic Development and Poverty Reduction Strategy) Imbere ya President Paul Kagame n’abatumirwa binzego zitandukanye, Ministeri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare nibo bagomba kubyerekana. Ministre John Rwangombwa yagaragaje ko mu myaka itanu ishize (2005-2010) […]Irambuye

94 batsindiye akazi muri Nyarugenge bamaze amezi 4 badashyirwa mu

Kuva tariki ya 29 Nzeri umwaka ushize hatangajwe abatsindiye gukora mu karere ka Nyarugenge   ku myanya itandukanye yari ikenewemo abakozi, kugeza ubu abatsinze ikizamini bagera kuri 94 mu barenga 4000 bari bakoze ikizamini, baracyari mu gihirahiro niba imyanya batsindiye bazayihabwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bwatinze kubashyira mu myanya batsindiye kubera ko komisiyo y’abakozi […]Irambuye

APR FC na MUKURA zamaze kumvikana kuri Sebanani Emmanuel

Kuva muri Nzeri 2011, umukinnyi Sebanani Emmanuel bita Crespo yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR, kuva icyo gihe nta yindi kipe yakiniraga, muri Mutarama uyu mwaka yumvikanye na Mukura Victory Sport ko yayikinira. Ibi ariko byaje kudakunda kuko APR yavugaga ko akiri umukinnyi wayo n’ubwo yahagaritswe, mu gihe Crespo we yacuvaga ko nta masezerano yari agifitanye n’iriya […]Irambuye

Umugani w'ubushwiriri

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka. » Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti « turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. »  Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya […]Irambuye

en_USEnglish